Abandi barwanyi bane bo muri FDLR batahutse

Abasirikare bane bo mu mutwe wa FDLR barimo ba Premier sergent babiri, sergent umwe na sordat umwe bageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere batahutse ku mugoroba wo kuwa 06/11/2012.

Ubwo bageraga mu Rwanda batangaje ko bashimishijwe no kongera gukandagira ku butaka bw’igihu cyabo bavuga ko babajwe na bagenzi babo bagisiragira mu mashyamba ya Congo.

Kuba abasirikare bo mu mutwe wa FDLR bakomeje gutahuka ngo biterwa nuko barambiwe politiki ishaje y’uwo mutwe kuko ngo ibyo babwibwa n’abayobozi babo basanga bishingiye ku binyoma gusa; nk’uko byatangajwe na 1er sergent Murwanashyaka Felix uturutse muri zone ya Warungu.

Ngo nta n’umwe mu basirikare bato ba FDLR ukigira n’umwenda wo kwambara mu gihe abayobozi babo bibera mu bucuruzi bubafitiye inyungu mu gihugu cya Congo.

Bamwe bazanye n'abagore babo hamwe n'abana.
Bamwe bazanye n’abagore babo hamwe n’abana.

1er sergent Havugimana we atangaza ko ngo yumva yikije umutima mu nda kubona ataraguye mu mashyamba ya Congo kubera intambara za buri munsi kuko ngo badasiba kurwana n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane uwitwa Raiya Mutomboki. Nawe yashishikarije bagenzi be kudatsimbarara ku binyoma by’abayobozi ba FDLR kuko ntacyo iteze kubagezaho.

Aba basirikare hafi ya bose bavuga ko baraye mu mutekano udasanzwe mu nkambi ya Nyagatare kuko ngo aho babaga mu mashyamba ya Congo bararaga bikanga batewe bitewe nuko intambara zo muri icyo gihugu zitarangira.

Bimwe mub yatumaga badataha ngo akenshi nuko bahabwaga amakuru ababwira ko bafatwa nabi iyo bageze mu Rwanda ari ko ngo barabaririje neza basanga ari ukubeshya akaba ariyo mpamvu bakomeje gutahuka.

Aba abasirikare bane basanze abandi batanu bamaze iminsi iminsi itatu batahutse bacumbikiwe mu nkambi ya Nyagatare kandi muri bo harimo abazanye n’abagore babo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 4 )

Ariko ko mubita abarwanyi ko ntawuratahukana ikirwanisho cye?babishyirahe?mwagiye mubatubariza abo babisigira,nabyo mukabitugezaho?kuko n’ibyo birwanisho n’ibyabanyarwanda bajye babizana
Turategereje.

Innocent yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

cyakuzura gite kandi abanyarwanda bagihunga nuyumunsi? nuko batubwira abinjiye ntibatubwire abasohoka

nakaga yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Murakaza neza murwababyaye,kwibeshya bibaho Simwe mwabyiteye n’ubutegetsi bwabibateye bazabibaze Mugesera
Ariko mwakoze kureba kure nubwo byatinze.
Ariko ntawabibagayira hari abagifite imigambi mibi bakomeza kubashuka,nabo igihe cyabo cyo kumva kizagera nabo bave kumigambi mibi.
"INTAMBARA IRASENYA NTIYUBAKA"

Innocent yanditse ku itariki ya: 8-11-2012  →  Musubize

Ariko iki kirahure ko kituzura ra?awahamagara Habyara ngo arebe uko turubayemo turi 11 we yaravugaga ko 5 zuzuye aba nostalgiques de l’ancien politique mwese mwihane murage u rwanda ubumwe,amahoro n’iterambere.Tuve mumacakubiri n’inda nini ubundi reka nifurize aba bene data karibu

rwandanziza yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka