Abandi banyeshuri bo muri Amerika baganiriye na Perezida Kagame ibijyanye na politiki mpuzamahanga

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje kuza kuganira na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho abiga ibijyanye na politiki mpuzamahanga bibanze ku bukungu n’imitegekere y’abanegihugu ndetse n’imibanire y’u Rwanda n’amahanga.

Perezida Kagame yabasobanuriye uruhare rw’u Rwanda mu miyoborere y’abatuye akarere ruherereyemo, gushakira amahoro igihugu cya Congo, guhuriza hamwe no guteza imbere ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC); nk’uko Umunyamaganga uhoraho muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Marry Baine yatangaje.

Ati: “Bashishikajwe no kumva igihugu nk’u Rwanda kigeze ku ntambwe yo kubanisha neza abagituye bose nyuma y’imyaka 19 kibayemo Jenoside, hamwe no guharanira kwikemurira ibibazo nk’inkiko Gacaca na gahunda zinyuranye zigamije kurwanya ubukene.”

Abanyeshuri biga International Policy muri Stanford University bari kumwe na Perezida Kagame.
Abanyeshuri biga International Policy muri Stanford University bari kumwe na Perezida Kagame.

Prof. James Fearon uyoboye abo banyeshuri yavuze ko bakuye isomo mu Rwanda ryo kugira gahunda zihariye z’intangarugero ku bindi bihugu, nko kuba rwarihaye icyerekezo 2020 gikubiyemo intego zo kuzamura ubukungu n’imiyoborere myiza, kandi byose bishingiye ku ikoranabuhanga.

Itsinda riyobowe na Fearon ry’abantu 20, rizasura uduce dutandukanye tw’u Rwanda kuva tariki 24-30/03/2013, harimo kuganira n’abayobozi ba MINAFFET, RDB, MINISANTE, no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, na sosiyete ya Crystal Ventures.

Ngo barateganya no gusura ikigo cy’Ubwongereza gishinzwe iterambere DFID, Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika, Kaminuza y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe ubucuruzi bw’amakawa, Bralirwa, inkambi y’impunzi y’agateganyo ya Nkamira, ibitaro bya Kirehe hamwe n’ikigo Agahozo Shalom cy’i Rwamagana.

Abanyeshuri biga muri Stanford University basohotse mu biro bya Perezida Kagame.
Abanyeshuri biga muri Stanford University basohotse mu biro bya Perezida Kagame.

Uru rugendo rwo gusura u Rwanda ngo rufite akamaro ko kuzajya kugaragaza isura yarwo muri Amerika n’ahandi mu bihugu bakomokamo byo ku isi, aho baba banagamije gukora raporo ijya mu nteganyanyigisho zo mu mashuri, nk’uko abahagarariye abo banyeshuri basobanuye.

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abiga politiki z’amahanga muri Stanford University kuri uyu wa gatatu tariki 27/03/2013, nyuma yo kwakira abiga muri iryo shuri ibijyanye n’ubukungu ku munsi wabanje.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

Well done.Keep it up

Nziza Antoine yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Go, go, go, go Muzehe wacu. U rwanda erega ruzaba ubukombe kd n’ibitari ibi bizagerwaho kuko dufite umuyobozi w’intwali. Mucyo duhagurukire kumutera ingabo mu bitugu maze twigeze aheza. so proud to be Rwandan

Mike yanditse ku itariki ya: 28-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka