Abandi Banyekongo 2500 bahungiye mu Rwanda kubera intambara yongeye kubura
Impunzi z’Abanyekongo 2500 zimaze kwakirwa mu Rwanda nyuma y’imirwano ikomeye ihuje ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23 imirwano yadutse mu gitondo cy’uyu munsi tariki 15/11/2012.
Umubare munini w’abagore n’abana wamaze kwakirwa mu mirenge ya Bugeshi na Busasamana yo mu karere ka Rubavu ihana imbibi n’igihugu cya Congo bakomeje kwinjirira Kabuhanga.
Amakuru Kigali Today yashoboye kumenya nuko mu mpunzi zahungiye mu Rwanda harimo inkomere ariko ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buvuga ko nta nkomere bwari bwakira.
Intambara iri hagati ya M23na n’ingabo za Leta ya Congo yongeye kwaduka nyuma y’uko umuryango w’Abibumbye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafatiye ibihano umuyobozi w’umutwe wa M23, Br.Gen Sultani Macyenga, bamushinja ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no kwinjiza abana mu gisirikare.
Zimwe mu mpunzi zageze mu Rwanda zivuga ko mu gitondo imirwano yari igeze mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma. Abandi bavuga ko imirwano iri hafi y’umupaka w’u Rwanda kugera ku bilometero bibiri, ariko urujya n’uruza ku batuye mu mujyi wa Gisenyi na Goma rurakomeje nta kibazo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje kubona leta ya congo idafata imyanzuro yintambara zirimuri kongo bakirirwa basebanya nibihugu byabaturanyi .abo bakongomani bita abanyarwanda ngo nuko bavuga ikinyarwanda nibo bakase imipaka ?aba kongomani nimpumyi .kugeza aho isi izarangirira ntabazabona amahoro mugihe cyose bataremera impunzi ziri mubihugu bitandukanye .ubu bamaze gukwira isi yose.nibemere impunzi maze barebe ko batazabana neza.ariko nibaza nabashinzwe uburenganzira bwikiremwa muntu icyo bakora bikanyobera .kuki badakemura ibibazo babona.nakaga guhunga bavugako utashye .aho ugeze ukitwa impunzi warangiza naho wavuye ntibakwemere.
amakuru muyaduhera igihe.
Abaturage barahunze ese ko leta ya kabila itafatika bakwemera bakaganira buri ruhande rugahabwa ibyo rusaba ayobora bakayobora.
barubanda rugufi bagiye kuhagwa usange ba bapolitisiye biryamiye muri za etage zabo, abayobozi ba DRC mwicare muvugane na M23, ibibazo bikemuke nibyo murya mubirye mu mahoro kuko nihahandi ntamahoro muzagira ziriya nyeshyamba zirwanira uburenganzira bwabo zitarataha. Kabila nafate icyemezo nkumugabo yikemurire ibibazo naho abandi abareke kuko bamushuka.
Mutabare barababaye urabonako abenshi arabana n’abagore