Abandi Banyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR batashye
Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batashye mu gihugu cyabo.

Abatashye baganiriye na Kigali Today bavuga ko bakuwe mu mu kigo cy’amashuri i Sake, aho bari bakambitse mbere yo gucyurwa mu Rwanda.
Bavuga ko bagiye mu nkambi i Sake bavuye mu bice bitandukanye muri Masisi, ubwo intarambara ya M23 na FARDC yari igeze mu bice bari batuyemo.
Sabato ni umwe mu batashye mu Rwanda, yambwiye Kigali Today ko ubuyobozi bwa M23 bwabasanze mu kigo babasaba kuhava none bageze mu Rwanda.
Avuga ko bifuzaga gutaha ariko bagatinya kubera FDLR na Mai Mai, zari aho bari batuye i Karenga.
Dr Oscar Balinda, umuvugizi wa AFC/M23 waherekeje Abanyarwanda ku mupaka yabwiye itangazamakuru ko gucyura Abanyarwanda biri muri gahunda bihaye yo gucyura abanyamahanga bari muri RDC.

Agira ati "Ibi biri muri gahunda ya AFC/M23 yo gucyura abanyamahanga bari mu gihugu cyacu, twabanje gucyura abacanshuro, twacyuye SADC, ubu turimo gucyura Abanyarwanda kuko hariya si iwabo. Ibi byiyongeraho ko bari indiri FDLR ikuramo abarwayi, bagahora bafashwe bugwate, ubu tubacyuye mu gihugu cyabo."
Dr Balinda avuga ko ubwo Leta ya Kinshasa yasinyaga amasezerano na CNDP 2009 harimo ingingo yo gucyura impunzi, baba Abanyekongo bagasubira mu gihugu cyabo, ariko n’Abanyarwanda bagataha, icyakora avuga ko bitubahirijwe.
Agira ati"Amasezerano yarasinywe ariko ntabwo yubahirijwe, ubu AFC nibwo turimo kubikorwa kandi tuzabikomeza."
Balinda avuga ko barimo gucyura Abanyarwanda bagera mu bihumbi 2, harimo 360 batashye tariki 18 Gicurasi 2025, n’aba 796 batashye uyu munsi avuga ko hari abandi basigaye bagomba gutaha.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwabakiriye ku mupaka wa La Corniche bwabahaye ikaze, bubajyana mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, mu gihe abaje mbere bajyanywe mu nkambi ya Kijote.
Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yababwiye ko bahawe ikaze mu gihugu cyabo, aho bagiye kwitabwaho mu mibereho n’iterambere.
Yagize ati "Muje mu gihugu gikunda abaturage, Igihugu cyigisha abana bakiri batoya ndetse n’abakuru bakagenerwa amasomo. Mugiye kubona itandukaniro ry’ubuzima muvuyemo n’ubwo mugiyemo, kandi mwumve ko ibyo mwabeshywe nta kuri kurimo. Mu Rwanda nta gihano cy’urupfu kihaba, hano ubutabera burakora, kandi uwarenganyijwe ararenganurwa."
Ati "Mugiye kwibagirwa intambara no guhangayika, hano hari gahunda nziza, aho umuturage ahabwa irangamuntu, umwana wese akiga, umwana akagaburirwa ku ishuri, watanga ibihumbi 3 ukavurwa umwaka wose. Mugeze mu gihugu mugiye guhabwa agaciro kandi muzabyishimira."
Abanyarwanda bakiriwe mu Rwanda biganjemo abagore n’abana, bigaragara ko bananiwe.

Benshi bavuga ko bari muri Congo aho bari bafite imitungo irimo ubutaka n’amatungo, ariko bitaruka gutaha mu gihugu cyabo, aho bagiye kubaho mu mutekano, bitandukanye n’igihe bari bamaze baba mu ntambara.
Muri Gicurasi 2015, Leta ya Kinshasa yatangaje ko yabaruye Abanyarwanda bari muri DRC bagera mu 208,000 ndetse ibiganiro byahuje u Rwanda na RDC hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), bari baremeranyije ko impunzi mu bihugu byombi zitaha nubwo bitigeze byubahirizwa.
Dr Oscar Balinda akavuga ko Leta ya Kinshasa yabyanze kugira ngo ikomeze ibagire imbohe z’intambara, aho FDLR ikura abarwanyi.
Nubwo Leta ya Kinshasa yabaruye Abanyarwanda ibihumbi 208 bibarizwa mu Burasirazuba bwa DRC, mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abanyekongo zigera ku bihumbi 81 bari mu nkambi zitandukanye.


VIDEO – Abanyarwanda batahutse mu Rwanda bari barafashwe bugwate na FDLR mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa DRC, barizezwa kwitabwaho neza mu mibereho no mu iterambere.
Abarimo gutaha baragera mu bihumbi bibiri, harimo 360 batashye ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi 2025… pic.twitter.com/XCdPlVRvQ6
— Kigali Today (@kigalitoday) May 20, 2025
Andi mafoto kanda HANO
Amafoto: Eric Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|