Abandi Banyarwanda 60 batahutse
Abanyarwanda 60 batahutse bavuye muri Congo kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013 bavuga ko bari barahejejwe ishya no kubura amakuru y’ukuri ku bibera mu Rwanda; ngo amakuru bumvaga ni ayo kubabwira ibibaca intege.
Nyirabakobwa Elizabeth ni umwe mu Banyarwanda bagize ubutwari bwo kujya gucyura Abanyarwanda b’impunzi bari ahitwa Karehe, yatangarije Kigali Today ko byamugoye kujya gushishikariza impunzi gutaha.
Yabisobanuye muri aya magambo: "Abanyarwanda bari mu buhunzi muri Congo baracyari benshi kandi kubashishikariza gutaha biracyenewe kuko abo bashishikarije bose siko baje ariko n’abasigaye bashoboye kumenya ukuri ku buryo bashobora gutaha".
Nk’Umunyarwanda umaze igihe mu gihugu cye, Nyirabakobwa avuga ko abari muri Congo batabayeho neza ariko bahezwayo n’ubujiji bwo kubura amakuru.

Abatashye bari bamaze imyaka 19 bari mu buhungiro bavuye mu duce twa Masisi na Ructhuro.
Bamwe mu mpunzi zavuye ahitwa Gasake bavuga ko abasigaye barenga 500 kandi bategereje kumenya amakuru y’ibibera mu Rwanda kugira ngo batahuke kuko umutekano wabo wagiye uhungabanywa na Mutomboki.
Uwitwa Mugabo yavuze ko nyuma yo kugera mu Rwanda akabona hatekanye azajya kubwira abasigaye kugaruka mu gihugu cyabo.
Zimwe mu mpunzi zatangarije Kigali Today ko abafite ababo baba muri Congo bajya babagezaho amakuru bagatahuka, ibi bakaba babihereye ko amakuru avuye mu Rwanda abafasha kumenya ibihabera bagahitamo gutaha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tubakiriye mwizina rya yesu