Abandi Banyarwanda 5 bajugunywe ku mupaka wa Gatuna nyuma yo gutoterezwa muri Uganda

Polisi ya Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu ibageza ku mupaka wa Gatuna, uhuza iki gihugu n’u Rwanda.

Abandi Banyarwanda 5 bajugunywe ku mupaka wa Gatuna nyuma yo gutoterezwa muri Uganda
Abandi Banyarwanda 5 bajugunywe ku mupaka wa Gatuna nyuma yo gutoterezwa muri Uganda

Aba Banyarwanda bagaragazaga umunaniro ukabije, babwiye itangazamakuru ko basimbutse urupfu, nyuma yo gufungirwa ahantu hatazwi bakorerwa iyicarubozo ibyumweru bibiri.

Ahagana ku isaa moya n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017, nibwo Polisi y’u Rwanda yagejeje aba Banyarwanda ku cyicaro cyayo.

Abazanywe ni Hubert Munyagaju, Dinah Kamikazi, Agasaro Vanessa, Jessica Muhongerwa na Fred Turatsinze bose bakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kampala.

Amakuru batanga, agaragaza ko bose bagiye bafatwa n’inzego z’umutekano za Uganda, hagati ya tariki 16 na 18 Ukuboza, mu masaha y’umugoroba.

Turatsinze yavuze ko imodoka yaje kumuta muri yombi ahagana mu ma saa tatu z’ijoro aho yakoreraga.

Yagize ati “Ku isaha y’isaa tatu z’umugoroba nibwo nabonye imodoka yo mu bwoko bwa Noah iparitse imbere y’aho nkorera. Abantu batanu bambaye imyenda ya Gisirikare baraza baramfata banshyiramo. Bamfunze amaso nshiduka nisanze i Mbarara. Nyuma nibwo banjyanye ahandi hantu ntamenye.”

Avuga ko mu byumweru bibiri yamaze aho hantu yakubitwaga akanatotezwa, abazwa niba akorana n’inzego za Leta y’u Rwanda.”

Kamikazi wafunganywe na mubyara we Agasaro, avuga ko yakorewe iyicarubozo, bakamwambika ubusa, bakamukangisha kumushyira ku mashanyarazi kugira ngo bamukuremo amakuru n’amazina y’abayobozi akorana nabo mu Rwanda.

Bose bahuriza ko nubwo bafashwe mu buryo butandukanye, ibibazo babazwaha ari bimwe kandi bose babaga bapfutswe amaso.

Bavuga ko bari bafungiye ahantu umuntu adashobora kureba hanze.

Munyamagaju uvuga ko yafashwe ari kumwe n’umuryango we, avuga ko yashinjwe kuba umwe mu bashimuta Abanyarwanda bashakishwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda bihishe muri Uganda.

Avuga kandi ko inzego za gisirikare zamubwiraga ko u Rwanda rukangisha amahanga Jenoside.

Ati “Ubwo nari mfunze, amaboko n’amaguru byanjye byari biboshye. Banshinjije gushimuta Abanyarwanda muri Uganda. Bashinja n’u Rwanda kugira Jenoside iturufu.”

Avuga ko aho yari afungiye yahasize undi Munyarwanda witwa Nunu n’ubu ukiri mu maboko y’abashinzwe umutekano muri Uganda.

Mu minsi ishize undi Munyarwanda witwa Gatsinzi yarekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda, aho yavugaga ko zari zimumaranye ibyumweru bibiri.

Nawe yagaragazaga ibimenyetso by’ihohoterwa rikomeye, kuko intoki n’ibirenge byari byarabyimbye.

Aba bose nta wongeye kubonana n’abe yasize muri Uganda cyangwa ibye byahasigaye. Ariko bizeye ko Leta y’u Rwanda izabafasha kugaruza ibyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi bintu birakaze knd bishoboka Ko mukarere hashobora kwaduka intambara ikaze. Gusa Kubaturage turakwiy kuja kure yabanyapolittik kko amaherzo badushira mungorane. Ba maneko uko ibihugu binekana niko batera bamenyekana we ukabahk wibaza ngo ntabwo uzwi kumbe wicay bazi nivyo urimwo. Inama nogira umunyarwanda ari muri uganda aziko akorana nubuyobozi bwurwanda yoyanyaga hakiri kare kko ibibazo nyabyo bigatangira aya mahirwe aba baronse yo kubazana kumupaka harigihe bo byazabagora kuyaronka.

Ruberintwari yanditse ku itariki ya: 6-03-2019  →  Musubize

muraho mu bushishozi u Rwanda dusanganwe,harebwe ikihishe inyuma y’ibyo abo Bantu ba Uganda bari gukorera abaturege bacu. murakoze ndi I nyamata.

Icyitegetse janvier yanditse ku itariki ya: 30-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka