Abandi banyamahirwe babiri batsindiye moto muri Tombola ya SHARAMA na MTN
Emmanuel Nsanzimana na Damien Rugwizangoga nibo batsindiye ibihembo bya moto mu ma rushanwa ya SHARAMA na MTN, n’abandi batsindira ibihembo bitandukanye kuri iki cyumweru cya karindwi iri rushanwa rimaze riba mu Rwanda.
Mu muhango wo gushyikiriza aba batsindiye ibihembo byabo, kuri uyu wa Gatatu tariki 12/09/2012, abatsindiye ibihembo bya moto batangaje ko bishimiye ibihembo bahawe kuko batigeze bashoramo amafaranga menshi, nk’uko byatangajwe na Rugwizangoga.
Ati: “Nashoye amafaranga agera ku bihumbi 80 mu mafaranga y’u Rwanda. Ntabwo nacitse intege mbona ndahamagawe ngo natsindiye moto”.

Jean Claude Gaga ushinzwe ubucuruzi muri gahunda ya Mobile Money, yavuze ko icyo baricyo bagikesha abafatabuguzi ba MTN, aboneraho no gushimira kubashimira, abasaba no gukomeza kubwira incuti zabo iby’iyi tombola.

Iyi tombola isigaje icyumweru kimwe ikarangira, iha amahirwe abantu bagera kuri 43 buri cyumweru, bagira amahirwe yo gutsindira ibikoresho bitandukanye, birimo moto, amagare, matela, mudasobwa, za telefoni n’amafaranga ibihumbi 50. Nyuma y’iminsi hakaboneka utsindira imodoka.
Iyi tombola irakorwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 14 iyi sosiyete iza ku mwanya wa mbere mu kugira abafata buguzi benshi itangiye gukorera mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi tombora iragagara ko irimo uburiganya bwinshi kuko nibe na mbere babicishaga kuri television twese tukabibona,none se ubu babatoranya bakurikije iki?ko twese dukina tukohereza ejo ukumva ngo kanaka yatsindiye iki niki bamutoranya hari bande kandi gute?