Abandi banyamahirwe ba SHARAMA bashyikirijwe ibihembo byabo

Abandi banyamahirwe batsindiye amahirwe yo gutombora ibikoresho bitandukanye muri tombola ya MTN yise “SHARAMA”, bashyikirijwe ibihembo batsindiye, kuri uyu wa Gatatu, tariki 22/08/2012.

Hari kunshuro gatatu ibi bikoresho bikubiyemo moto ebyiri, amagare ane, matera enye, mudasobwa igendanwa imwe, amafaranga ibihumbi 50 ku bantu babiri n’amaterefoni atandukanye, bitanzwe.

Ibi bikoresho bizakoreshwa mu guteza imbere ababihawe no kubafasha gukora ibikorwa bitandukanye, nk’uko umwe mu batomboye moto yabitangarije Kigalitoday.

Abagize amahirwe yo gutombora amagare.
Abagize amahirwe yo gutombora amagare.

Iyi tombola kandi ni uburyo bwo gusubiza icyubahiro abakiriya ba MTN no gutuma isoko rishyuha kubera abafatabuguzi biyongere, nk’uko bitangazwa na Yvonne Manzi Makolo, ukuriye ubucuruzi muri MTN.

Agira ati: “Muri MTN dushyira umukiriya wacu mu by’ibanze, kandi tuzakomeza gushyiraho uburyo bwongera imibereho myiza y’abakiriya bacu. Binyuze mu bihembo bya buri cyumweru turizera ko MTN izagira uruhare mu guhindura imibereho y’abakiriya bacu”.

Uwagize amahirwe yo gutombola mudasobwa igendanwa, modem n'amafaranga y'ukwezi.
Uwagize amahirwe yo gutombola mudasobwa igendanwa, modem n’amafaranga y’ukwezi.

Iyi tombola ifite igihe cy’iminsi 60 ikinwa, nyuma y’uko itangirijwe ku mugaragaro tariki 24/07/2012, izatwara amafaranga agera kuri miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda, kuko harimo n’imodoka eshatu zizatangwa, aho iya mbere yarangije gutangwa.

Kugira amahirwe yo gutsindira kimwe mu bihembo bya MTN ni ukohereza ubutumwa bugufi inshuro nyinshi ku 155, ukabona gushyirwa mu banyamahirwe.

Uyu musore yari ari kwishimira kuri matela yatomboye.
Uyu musore yari ari kwishimira kuri matela yatomboye.

Kugeza ubu MTN iracyari ku isonga mu kugira abafatabuguzi barengaho gato miliyoni eshatu, nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyabitangaje mu mpera z’ukwezi kwa 06/2012.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

MTN, Gerageza gukorera mumucyo bose babireba utabashije gutombora aboneko nyine ari tombora.

uwera yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

mutubarize mtn amanota yanyuma ifata kuko hari abatabona ibihembo knd bamaze kugira amanota agera kubihumbi 150000

xxx yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka