“Abana ni bo bayobozi b’ejo hazaza” – Habumuremyi

Ubwo yatangizaga Inama ya 7 y’Igihugu y’Abana mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigali, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yabwiye abana bitabiriye iyi nama ko ari ahabo gukoresha u Rwanda nk’uko babyifuza kuko aribo bayobozi b’ejo hazaza.

Minisitiri Habumuremyi yagize ati “U Rwanda ni urwanyu. Tuzishimira ko mu minsi iri imbere umwana umwe muri mwe azaba ahagaze hano ameze nka Minisitiri cyangwa se abandi banyacyubahiro bari hano.”

Insanganyamatsiko y’Inama y’Igihugu y’Abana y’uyu mwaka ni ukurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko muri gahunda zo kurwanya ubukene no kwihutisha gahunda z’icyerekezo 2020.

Aba bana kandi bakanguriwe kwirinda ibibashuka birimo kwirinda icyorezo cya SIDA no kwishora mu biyobyabwenge.

Iyi nama yahuje abana bagera kuri 550 bahagarariye abandi, baturutse mu buyozi butangukanye bwo mu Rwanda no hanze yarwo. Abana bagera kuri 414 batoranyijwe na bagenzi babo mu mirenge abandi 30 baza bahagarariye bagenzi babo mu turere.

Hari kandi n’abandi 15 baje bahagarariye bagenzi babo baba mu bigo by’impfubyi, 30 baturutse mu nkambi z’impunzi zo mu Rwanda ndetse n’abandi baturutse mu mahanga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka