Abana ngo ntibanyurwa n’ibiganiro ababyeyi babaha bivuga ku ihohoterwa

Abana bavuga ko hari ababyeyi baganiriza abana babo babacyaha bakabakankamira basa n’ababaha amabwiriza yuko bagomba kwitwara aho kubaganiriza nk’inshuti no kubumva.

Abana bashinja ababyeyi kubabwira nabi aho kubasobanurira ibijyanye n'ihohoterwa ribakorerwa
Abana bashinja ababyeyi kubabwira nabi aho kubasobanurira ibijyanye n’ihohoterwa ribakorerwa

Abana bahagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali basaba ababyeyi kubaganiriza ku myitwarire yabo, mu buryo bw’inshuri no kumva amakuru bafite bahabwa n’abandi ku buzima bw’imyororokere.

Iribagiza Umulisa Clarisse, umwe mu bahagarariye abana mu nama y’igihugu y’abana mu Mujyi wa Kigali, avuga ko nubwo ababyeyi bakangurirwa kuganiriza abana babo hakwiye no kongerwamo ubutumwa bubasaba kubaganiriza mu buryo bw’inshuti kuko ibidakoze bityo nta musaruro bitanga.

Agira ati “Ababyeyi barabikangurirwa kutuganiriza ku buzima bw’imyororokere ariko hakaba ababikora bacyaha abana, babaha amabwiriza y’imyitwarire cyangwa babakankamira. Icyo kiganiro ntago gihindura umwana.”

Avuga ko ikiganiro gikenewe ari icyo umubyeyi aganira n’umwana nk’inshuti, akamuha umwanya akamwumva.

Ati “Ni byo bizatuma anamenya ya makuru atari yo ahabwa n’abandi bashaka kumushuka maze abashe kumuha ay’ukuri umwana ayemere kuko aba amwiyumvamo yiyumva no mu kiganiro.”

Bamwe mu babyeyi bo ntibumva kimwe ubu butumwa bw’abana babo, kuko bavuga ko mu kuganiriza abana w’umukobwa ku buzima bw’imyororokere n’uburyo yakwitwara, bisaba igitsure kuko aribyo bimwereka ko ibyo ugiye kumubwira bikomeye.

Gusa nabo bemera ko umwana agukundiye akumva utarageza aho ushyiraho igitsure ari byo byatanga umusaruro.

Uwitwa Mukandekezi utuye mu Karere ka Nyarugenge, ntakozwa ibyo gukanga umwana kugira ngo amugorore.

Ati “Nonese akunaniye ntiwashyiraho itegeko? Umuganiriza neza yakwanga ugashyiraho itegeko. Aramutse abyemeye umubwira neza nibyo byaba byiza cyane. Ariko igitsure kirakenewe.”

Murwanashyaka Evariste umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurengera umwana no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu (CRADO), avuga ko kutaganiriza abana bibakururira ibibazo bikomeye.

Ati “Impamvu nyamukuru twabonye itera gutwara inda ku bana harimo irari ry’abana batanyurwa n’ibyo ababyeyi babo bafite kubera ko ababyeyi batabaganiriza ngo bamenye ingaruka zo kutanyurwa nizo kutitwara neza.”

Ubushakashatsi bwakozwe na CRADO bwagaragaje ko Akarere ka Kicukiro kazaga ku wanya wa kabiri mu kugira abana benshi batwaye inda, habarurwa abagera ku 115 mu 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka