Abana ngo bamurwaranye bwaki, arasaba gufashwa kuva ku gataro
Uwitwa Mukamwambutsa Julienne ucururiza ku gataro mu Murenge wa Gisozi mu Karere Gasabo, aravuga ko abana be bamurwaranye bwaki kubera gufata igaburo rimwe ku munsi kandi ngo ritujuje intungamubiri. Arasaba igishoro kugira ngo areke ubucuruzi butemewe.
Uyu mubyeyi w’imyaka 32, afite abana batatu (babiri yabanje kubyara bakaba ari impanga). Nta mugabo agira, ngo nta n’aho gutura agira. Ni umwe mu bagore bacuruza ku gataro; akaba atuye mu kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo.

Imbere mu marembo ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ni ho Mukamwambutsa acururiza za bombo, amakaramu n’udupapuro tw’isuku(papier mouchoir) ku gataro(inkoko); ibyo ngo bikaba ari byo akuramo icyo atungisha abana be batatu na we wa kane, ariko ngo ni kenshi batabona ibyo bafungura.
Agira ati “Ntunzwe n’aka gakoko hamwe n’abagira neza, ariko hari igihe aba DASSO baza bakatwambura bakabitwara, abana bakabura icyo barya; ubu n’uyu mwana muto w’imyaka ibiri iyo abonye ubugari n’agasosi k’ubunyobwa rimwe ku munsi, biba ari amahirwe.”
Agaragaza ko nta handi yakura amikoro. Ngo akiri umwana yaciye akenge asanga arerwa n’umuntu utari nyina, uwo muntu ngo yaje gupfa ataramwereka aho avuka.
Uyu Mukamwambutsa ngo yahise ajya gushaka akazi ko mu rugo rw’uwitwa Rutayisire mu Kiyovu(mu mujyi wa Kigali), umusore ataramenya aho akomoka aza kumutereta amutera inda, ahita atwita impanga.
Akomeza avuga ko atagize amahirwe yo gukomeza gukora kwa Rutayisire kuko ngo bahise bigira mu mahanga na we ajya kwicumbikira, ategereje kujya kubyara. Icyo gihe ngo ni bwo uwamuteye inda yamwihoreye, ntibongera kuvugana.
Ngo yagiye kubyarira mu Bitaro byo ku Muhima, abura amafaranga yo kwishyura, yigumirayo kugeza ubwo Madame Jeannette Kagame yoherereje inkunga y’ingoboka ku bantu baheze mu bitaro. Avuga ko yabonye umugira neza umucumbikira ku Gisozi ariko arahasonzera.
Ati “Umuntu yaraje amfatirana n’inzara ampa udufaranga ariko antera indi nda; uyu mwana muto ubu agize imyaka ibiri, bakuru be b’impanga bujuje imyaka irindwi, ariko noneho ndibaza aho nza kubajyana bikanyobera kuko barimo kunsohora aho nari ncumbikiwe.”
Tumubajije impamvu umwana afite umusatsi wacuramye n’amatama yenda kubyimba, yasubibije ko ari ikibazo cy’imirire mibi.
Asaba gufashwa kubona aho yacumbika cyangwa agahabwa igishoro cyo kwagura ubucuruzi bwe mu gihe cya vuba, nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi ngo bwamwijeje.

Ese ubuyobozi bubivugaho iki?
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Niragire Theophile, avuga ko abacuruzi bo ku gataro bagera ku 182 bo muri uwo murenge.
Ngo bishyuriwe aho gukorera mu isoko riri mu Gakinjiro(Gakiriro kuri ubu), ariko ngo barimo kwinangira banga kujyayo.
Yongeyeho ko bitarenze iki cyumweru abo bacuruzi bo ku gataro bagiye gukorera mu isoko, ngo bazaba bamaze kuremerwa igishoro cyatanzwe muri gahunda ya “gir’ubucuruzi” y’Umujyi wa Kigali.
Cyakora bitewe n’ubwo bufasha bwabagenewe, abacururiza ku muhanda bose batagiye mu Gakiriro, ngo barimo gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Tukimara kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Mukamwambutsa twavanye kuri ULK kugera iwe, mbona amarira arazenga mu maso ati “Noneho urabihuhuye, ubu wa mu DASSO agiye kunyibasira; jye sinamenye hakiri kare ko urutonde rw’abazahabwa inkunga rwakozwe; ndi mu banyuma nta gishoro nahabwa”.

Ushinzwe Imibereho y’Abaturage mu Kagari ka Musezero, Niyirora Jean Damascene, yashimangiye ko atari yamenye ikibazo cya Mukamwambutsa kugeza kuri uyu wa gatatu tariki 17 Kamena 2015, aho yahise aza kumusura iwe amusaba kuza kwibaruza ku biro by’akagari kugira ngo ahabwe ubufasha nk’umuntu utishoboye.
Ngo hari gahunda zitandukanye zo kugoboka abatishoboye, zirimo iya “Gir’ubucuruzi” iterwa inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye, ndetse n’indi yiswe “free market” yo kubaremera udusoko duto, ikazaterwa inkunga na Banki y’Isi, nk’uko Bruno Rangira, umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yabisobanuye.
Yagiriye inama abacuruzi bo ku muhanda yo kwishyira hamwe bakegera ubuyobozi, kuko ngo ari wo muti urambye wo kubashakira ibisubizo, aho ngo hari na gahunda yo kubatoza kuboha uduseke.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Igitekerozo Cyarye nuko nkumuntu uzi uyu mubyeyi Wabana batantu ntabushobozi afite akaba yacuruzaga Agataro kumuhanda Wa ulk kugisozi BAKABA BARAGATWAYE kubuyobozi bwamuba hafi bukareba icyo byamufasha konanubu abana bameze nabi kubera inzara nokurya kwiga byabananiye kubera inzara tukaba twarahuye bavuye kwiga agahinda kakanyica bitewe nuko umwana yabwiye ikibazo kizara afite ubwo namufataga nkamuryana murugo kumugaburira akabyira uko mamawe wamutwaye ikarito ariho mamawe yakuraga ibyo barya ubworero nkubuyobozi ukore iyo bwabanga bufashe uyumuryanga hakiri kare murakoze