Abana mu Rwanda bafite uburenganzira hafi ya bwose - Ministiri Gasinzigwa
Ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihijwe kuri wa 16/6/2014, Guverinoma y’u Rwanda yahisemo ko abana bibuka abandi bana bavukijwe kubaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku mpamvu z’uko abana b’abanyarwanda muri iki gihe ngo bahabwa uburenganzira hafi ya bwose.
Kwizihiza iyi sabukuru byanahuriranye no gusoza urugendo rw’urumuri rutazima, rwatambagijwe mu turere twose tugize igihugu guhera mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka.


“Mu Rwanda hari uburenganzira bw’umwana hafi ya bwose, ahubwo navuga ko ari bwose; icyaba kibura ni uko hari imiryango igikennye bigatuma abana bajya mu muhanda”, nk’uko Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa yatangaje mu muhango wo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ministiri Gasinzigwa ashingira ku mpamvu z’uko ngo nta vangura mu benegihugu rihari (aho ngo Leta za mbere ya 1994 abana b’abatutsi batari bafite uburenganzira bwo kwiga); kuba uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ngo butangwa ku buntu, no kuba umwana w’umukobwa asigaye ahabwa umunani n’ababyeyi.

Ibi ariko ngo ntibivuze ko abana badafite ibibazo birimo kutitabwaho uko bikwiye no kwirengagiza inshingano kw’ababyeyi, aho Murenzi Alex ukuriye abana mu gihugu asaba Leta uruhare rukomeye mu kumvisha ababyeyi ko abana bakiri ku rwego rwitwa “ndinda dawe na ndinda mawe”, bataragera aho kwita ku babyeyi babo ngo byitwe “ndinda mwana”.
Ministiri w’umuco na Siporo, Protais Milali yasabye abana kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose ryaganisha ku ndyane n’indi Jenoside, akaba abasaba gukundana no kumva ko ari abavandimwe basangiye igihugu, nk’uko banabyigishijwe na Mme Monique Nsanzabaganwa, umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’igihugu, waganiriye nabo kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.


Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika wizihirijwe ku rwego rw’igihugu i Kigali, aho abana babanje gukora urugendo rwo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
igiti kigororwa kikiri gito! bakwiye uburere bwiza twe tutabonye kubera kuvukira mu gihugu cyari cyuzuyemo amacakubiri ariko bano bana bafite amahirwe yo kuvukira mu gihugu gifite icyerekezo kizima kandi kibafasha kwiga.
duharanire ko abana bacu baba mu buzima bwiza kuko ibyago bituma ubuzima bwabo bujya mu kaga kandi aribo ba rwanda rwejo. tubafate neza