Abana bo muri Bethesda barahwitura ababyeyi

Abana basengera mu Itorero Ryera Bethesda riri mu Mujyi wa Kigali, bagaragariza ababyeyi ko guta inshingano birimo guteza abana kuraruka.

Mu mikino bategura mu mpera z’umwaka, abana b’abakirisito muri iri torero berekana ko bidahagije guha umwana ibyangombwa akeneye mu mibereho ye gusa, hatabayeho kumuba hafi no kumuganiriza.

Buri mpera z'umwaka, abana bo mu Itorero Bethesda bagira udukino dukora ku mitima y'ababyeyi.
Buri mpera z’umwaka, abana bo mu Itorero Bethesda bagira udukino dukora ku mitima y’ababyeyi.

Umukino w’uyu mwaka ufite insanganyamatsiko (interuro iri muri Bibiliya Yera: Imigani 22:6) ugira uti ”Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo”, wakebuye ababyeyi basengera muri Bethesda.

Muri uwo mukino abana bava gusenga bagatangira kuganiriza ababyeyi ku byo bize, ababyeyi aho kubatega amatwi, ahubwo bakababwira ko bagiye kubahahira nta gihe babona cyo kuganira na bo.

Umukinnyi ufite inshingano z’umubyeyi w’umugabo abwira umugore we (nyina w’abana) ati ”Umva, abana ndabahahira bararya bakaryama, bariga, bagendera mu modoka nziza, ndabambika neza; none urambwira iki?”

Nyuma y’igihe abo bana babuze ubereka ko inzira bahisemo yo kumenya Imana ari yo nziza, baza guhura n’abandi bana b’imico mibi bakabashuka, babashora mu biyobyabwenge, babahindura ibyihebe kugeza ubwo biturikirizaho ibisasu, ababyeyi bakaza kwicuza nyuma y’igihe, bitagishotse kugarura abana.

Umushumba w'amatorero ya Bethesda, Rugamba Albert agenera amashimwe abana birwara neza mu bijyanye no kumenya Imana.
Umushumba w’amatorero ya Bethesda, Rugamba Albert agenera amashimwe abana birwara neza mu bijyanye no kumenya Imana.

Umushumba w’Itorero Ryera Bethesda, Albert Rugamba nk’umubyeyi ufite abana arerera muri ryo agira ati ”Mubona ababyeyi bibereye muri bizinesi(business), bavuga ngo kuri konti amafaranga arinjira; nyamara kugira amafaranga ariko umwana akaba ikirara cyangwa akiturikirizaho igisasu; ubwo butunzi ntabwo uzaburaga imbwa cyangwa injangwe nk’abazungu”.

Muri iyi minsi mikuru hari abana bafatwa na Polisi y’Igihugu bajyanywe mu bunywero bw’inzoga, abandi bakaba babarizwa mu bigo ngororamuco.

Ababyeyi barasabwa gufata igihe cyo kubana n'abana.
Ababyeyi barasabwa gufata igihe cyo kubana n’abana.

Bamwe batanga impamvu z’uko iwabo ari abakene, ariko ahanini bakavuga ko ingeso mbi bazishorwamo na bamwe mu rungano rwabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka