Abana bo mu Majyaruguru ngo biyemeje ‘Gira Itungo rigufi Mwana’

Umwe mu myanzuro yavuye mu nama ya cyenda y’abana intara y’Amajyaruguru, ni uko abana bo muri iyi ntara biyemeje gutunga itungo rigufi buri wese, kugira ngo bakure bafite umuco wo kwigira, muri gahunda yiswe ‘Gira Itungo Rigufi Mwana’, nk’uko babyemeje kuri uyu wa Gatanu tariki 20/12/2013.

Turabayo Jean Chrisostome ukuriye inama nkuru y’abana ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru, yavuze ko abana bo muri iyi ntara bishimiye cyane insanyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Abana n’umuco wo kwigira’, bityo bahita batekereza icyo bakora ngo kibafashe gukurana uwo muco nyamara batanaretse ibyo basanzwe bakora bibategurira ejo heza.

Abana bahawe urubuga batanga ibitekerezo.
Abana bahawe urubuga batanga ibitekerezo.

Yagize ati “Abana bo mu ntara y’Amajyaruguru twiyemeje gutunga itungo rigufi, yaba ihene, inkwavu, inkoko, intama n’izindi, kugirango iryo tungo rijye ryunganira ababyeyi mu kutugezaho bimwe mu byo dukenera, bityo tube turi mu nzira nziza yo kwigira.”

Avuga kandi ko hari abana batabasha kubonerwa ubushobozi buhagije, bagatangira amashuri hari ibyo badafite, bigatuma batiga neza. Nyamara iyi gahunda ya gira itungo rigufi mwana, ngo ikazafasha.

Dr Anita Asiimwe guverineri Bosenibamwe bicaranye n'abana.
Dr Anita Asiimwe guverineri Bosenibamwe bicaranye n’abana.

Ati “Iyi gahunda ya gira itungo rigufi mwana, izatuma abana bajya ku ishuri bafite amafaranga y’ishuri gusa babona n’andi yazatuma bakemura utundi tubazo, nko kugura udukoresho tw’ibanze igihe twamushirana.”

Umulisa Herniette, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko iki gitekerezo atari ubwambere gitanzwe, aho kuri ubu hari gahunda yiswe Gira Inkoko Mwana, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Nyuma y'inama abayobozi n'abana bacinye akadiho.
Nyuma y’inama abayobozi n’abana bacinye akadiho.

Avuga ko iyi gahunda bazakomeza kuyishyigikira, bashishikariza ababyeyi kuyigira umuco bagatoza abana kugira itungo rigufi.

Ati: “Gira itungo rigufi nibe rwose inshingano ya buri rugo, nk’uko tuvuga duti gira inka munyarwanda, tujye tunavuga duti gira itungo rigufi mwana wa buri rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Mpembyemungu Winifrida, avuga ko nyuma y’iyi nama n’abana, ahavanye ikizere cy’uko u Rwanda rw’ejo hazaza ruzaba rumeze neza, bitewe n’uko abana bafite inyota yo gukura bafite umuco wo kwigira.

Ati: “Twahavomye byinshi, byatugararije ko abana mu by’ukuri bafite umuco wo guharanira kwigira kandi bafite ubushobozi n’ibitekerezo abantu bakuru tutabatekerezagaho.”

Dr Anita Asiimwe umunyamabanga wa leta muri ministeri y’ubuzima, yashimye uburyo abana batanga ibitekerezo bihamije imbere heza habo n’ah’igihugu, aboneraho kubasaba kutaba ijisho rya bagenzi babo gusa, ahubwo ko baba n’ijisho ry’ubuyobozi.

Ati: “Mutwemerere y’uko munaba ijisho ry’ubuyobozi kugirango ibyo twiyemeje gukora tuzabikore, kuko n’ubwo mu myaka mukiri bato, muri abayobozi namwe b’ejo hazaza.”

Inama ya cyenda y’abana niyo nama ya mbere y’abana ibaye ku rwego rw’intara, ibi bikaba byarakozwe muri ya gahunda yo kwegereza abaturage ubushobozi. Kuri iyi nshuro iyi nama ikaba yari iherekejwe n’insanganyamatsiko igira iti ‘Abana n’umuco wo kwigira’ Tuwitoze kare.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka