Abana bo kwa Gisimba bahawe imfashanyo y’ibikoresho by’ishuri

Kompanyi itanga serivisi n’ibicuruzwa by’ubwiza ya Zuri Luxury Ltd, yatanze imfashanyo y’ibikoresho by’ishuri ku bana babarizwa mu kigo cyo kwa Gisimba, gifasha abaturuka mu miryango itishoboye, kikaba kidaharanira inyungu.

Abana bo kwa Gisimba bahawe imfashanyo y'ibikoresho by'ishuri
Abana bo kwa Gisimba bahawe imfashanyo y’ibikoresho by’ishuri

Ni igikorwa cyabaye ku wa 31 Kanama 2023, kibera i Nyamirambo ahahereye iki kigo. Imfashanyo yatanzwe ni ibikoresho by’ishuri bizifashishwa n’aba bana baturuka mu miryango itishoboye, ubwo bazaba basubiye ku ishuri.

Mbere yo gutanga izi mfashanyo, abaturutse muri Zuri Luxury babanje gusobanurirwa amateka y’ikigo cyo kwa Gisimba, ndetse banatemeberezwa ibice bitandukanye byacyo, aho abana birirwa muri iyi minsi y’ibiruhuko.

Aba bana bamwe baba mu bikorwa baguriramo impano bifitemo nka siporo, kwigishwa no gukora ibikorwa binyuranye harimo iby’ubugeni, kubyina, kuririmba ndetse no gucuranga. Ibyo bituma ubasuye bamususurutsa mu mpano nyinshi bifitemo, kandi ukabona na bo bafite ikizere cy’ejo hazaza.

Nyuma y’iki gikorwa, Gisela Van Houche Mudumbi washinze Zuri Luxury Ltd, yabwiye Kigali Today ko uretse ubucuruzi, bakora n’ibikorwa bifitiye akamaro umuryango mugari, nko gufasha abababaye, ndetse asaba buri wese gufasha abandi.

Ati “Ubu ni uburyo nka kampani budufasha kugira uruhare mu muryango mugari, twita kuri aba abana ngo babashe gukura neza kandi bumve bigiriye ikizere. Natangiye business kuko nabonaga nta bagore b’abirabura bari bari mu myanya ifata ibyemezo muri ubu ubucuruzi, mbona rero uburyo bwiza mu gufasha ari ugutangirira mu burezi ku bana bato, kugira ngo babashe kwigirira icyo izere cy’ahazaza”.

Yunzemo ati “Iki ni igikorwa nashishikariza buri wese gukora, kuko uko tukibamo benshi ari ko bifasha aba bana kubona uburezi bakwiriye”.

Rutikanga Patrick uyobora ikigo cyo kwa Gisimba, yavuze ko ari igikorwa cyiza kuba abana baturuka mu miryango itishoboye bakwerekwa urukundo, kuko bibatera imbaraga mu myigire yabo no kwagura impano zindi bifitemo; ibyo bikazabafasha kugera ku nzozi zabo.

Iyi kompanyi isanzwe itanga serivisi n’ibicuruzwa by’ubwiza mu Rwanda no mu mahanga kuva mu 2016. Yashinzwe na Gisela Van Houche Mudumbi ukomoka muri RDC, akavuga ko yinjiye no mu bikorwa by’ubugiraneza kandi ko ari urugendo rugikomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka