Abana bitabiriye ingando za BLF barashima ubumenyi bungutse

Abana bitabiriye ingando z’abanyeshuri bagize komite z’amatsinda y’abakobwa mu bigo by’amashuri, bagaragaza ko zatumye hari byinshi bunguka mu bijyanye no kwitinyuka bakigirira ikizere, ndetse no kugira intego z’ubuzima bw’ejo hazaza.

Abana bishimiye ubumenyi bahawe
Abana bishimiye ubumenyi bahawe

Ibi babigarutseho ubwo bitabiraga izi ngando z’iminsi ibiri zateguwe na Building Learning Foundations (BLF), umushinga Minisiteri y’Uburezi iterwamo inkunga na Leta y’u Bwongereza, ukaba ugamije guteza imbere imyigire n’imyigishirize mu mashuri yose abanza ya Leta n’afashwa na Leta, hibandwa ku isomo ry’Imibare n’Icyongereza. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Imiryango itatu ari yo Education Development Trust (EdDevTrust), British Council na VSO ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB).

BLF kandi ifite umwihariko wo kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa binyuze mu matsinda y’abakobwa, iyi gahunda ikaba imaze hafi umwaka igeragezwa mu bigo 21.Ubusanzwe BLF ikorera mu mashuri yose abanza ya leta.

Ni mu rwego rwo kuganira ku mikorere y’izo clubs iziingando z’abagize komite z’amatsinda mu mashuri zateguwe, aho abanyeshuri 105 n’abarimu 42 bashinzwe ayo matsinda bahuriye i Kigali mu gihe cy’iminsi 2 bahabwa amahugurwa ku buzima bw’imyororokere, kwigirira ikizere no kugira intumbero y’ejo hazaza.

Irasubiza Ange Louana witabiriye izi ngando wiga ku ishuri ribanza rya Gahogo mu Karere ka Muhanga, yavuze ko bahigiye ibintu byinshi birimo ubumenyi butandukanye burimo kumenya agaciro k’Umwana w’Umukobwa, kwitinyuka no kwigirira ikizere, ndetse ko yifuza kuzaba Perezida w’u Rwanda.

Ati: “Twungutse ubumenyi burimo kumenya agaciro k’umwana w’umukobwa, kwitinyuka ukamenya uwo uri we, ukanagira ikizere kubyo ukora. Nk’ubu nahise ngira intego, ndashaka kuzahagarara ku birenge nkagaragaza ko umwana w’umukobwa ashoboye nkazaba Perezida.”

Ni ingando ahanini ziba zigenewe abana b'abakobwa
Ni ingando ahanini ziba zigenewe abana b’abakobwa

Mu genzi we Ganza Keny wiga mu mwaka wa kane k’Urwunge rw’amashuri rwa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, avuga ko avuye muri izi ngando yize ko umwana w’umuhungu n’umukobwa bose ari bamwe.

Ati “Nungutse kwigirira ikizere ndetse no gutinyuka nkumva ko umuhungu n’umukobwa twese turi bamwe, akazi umukobwa yakora ko mu rugo natwe abahungu twagakora”.

Avuga ko mu bindi yigiye muri izi ngando, harimo kwikunda akifatira umwanzuro umuganisha aheza mu bihe biri imbere, kuko yifuza kuziga akaminuza akazaba Dogiteri.

Niyitegeka Pascasie, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuli rwa Rukingo, riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Murenge wa Rusiga, avuga ko uretse kuba hari icyo izi ngando zifasha abana mu kwidagadura, bibafasha kungurana ibitekerezo n’abandi baturutse hirya no hino, bituma bitinyuka bakavuga ibibazo bahura nabyo by’ihohoterwa, bakagura n’imitekerereze ndetse no kwigirira ikizere.

Yagize ati “Abana bigishijwe gutinyuka, kwisobanura, kuvugira mu ruhame, kwagura ibitekerezo, bize ku bijyanye n’imibanire yabo na bagenzi babo, kumenya uko babana n’abandi birinda amakimbirane no kugaragaza ihohoterwa bakorerwa batanga amakuru. Hri kandi gushimangira uburyo bwo kwigirira ikizere no kwiga bagakunda siyanse, cyane ko byagaragaye ko abana b’abakobwa benshi uko amashuri agenda azamuka, bagenda bahunga amasomo ya siyanse.”

Ganza Kenny, umwe mu bahungu bitabiriye icyo gikorwa
Ganza Kenny, umwe mu bahungu bitabiriye icyo gikorwa

Niyitegeka akomeza avuga ko aya matsinda y’abana b’abakobwa ku mashuri, agamije kuzamura umwana w’umukobwa akure yitinyutse, abashe kwiga ariko kandi afite ubuzima bwiza, atarahuye n’ihohoterwa runaka yaba yarahishe.

Munyaneza Jean Marie Vianney, Umukozi wa Building Learning Foundations, avuga ko iyi gahunda y’amatsinda y’abakobwa ku mashuri ifite umwihariko wo kwita cyane ku bana b’abakobwa ariko hakajyamo n’abahungu, iganirwamo imbogamizi zishingiye ku muco zituma abana b’abakobwa batiga neza cyangwa se bakanabireka.

Avuga ko ibiganiro n’amasomo bitangirwa muri aya matsinda y’abakobwa bigaruka ku bibazo bikomeye birimo n’inda ziterwa abana b’abakobwa, ndetse n’imihindagurikire y’umubiri mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu.

Ati “Twatekereje ko itsinda rigira amasomo abumbiye mu ngingo 9, buri somo rikagira ibiganiro bitandukanye by’umwihariko, rero hari ikiganiro cyerekeye kumenya imihindagurikire y’umubiri mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, ibijyanye n’imihango y’abakobwa cyangwa se abahungu kwiroteraho, uburyo umuntu ashobora gutera cyangwa guterwa inda, hanyuma no kumenya ngo ni gute umuntu yayirinda.”

Uretse isomo rigaruka ku buzima bw’imyororokere, ndetse no ku nda ziterwa abangavu, hari n’andi masomo bigishwa ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda ribera ku mashuri.

Hashize amezi 9 izi clubs zikorera mu mashuri. Abazijyamo ahanini ni abanyeshuri bafite ibibazo by’imyigire, abasiba kenshi, abatsindwa n’abafite ubumuga.

Umwihariko w’izo clubs ni uko zivanzemo n’abahungu bake bafatwa nk’intangarugero mu guhindura imyumvire ya bagenzi babo.

Munyaneza Jean Marie Vianney, umukozi wa BLF
Munyaneza Jean Marie Vianney, umukozi wa BLF
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka