Abana batazi inkomoko bagaragaza ko bugarijwe n’ibibazo byinshi
Urubyiruko rutandukanye rutazi inkomoko kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rurasaba gufashwa gukemurirwa urusobe rw’ibibazo bahura na byo birimo gushakirwa aho kuba.
Ibibazo bahura na byo bakabura uko babyitwaramo byaviriyemo bamwe kugira ihungabana ndetse abandi rigera no ku babakomokaho, ari na ho bahera basaba gufashwa bagakemurirwa ibishobora kuba byakemurwa kuko byabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Babigarutseho tariki 21 Werurwe 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku ihungabana rigaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda kubera ibikomere by’amateka, cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inama yahuje Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bafite aho bahuriye no komora ibikomere mu Banyarwanda.
Bamwe mu rubyiruko rutazi inkomoko kubera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baganiriye na Kigali Today, bavuze ko bahura n’ibibazo birimo kwigunga, kwitekerezaho bibaza inkomoko yabo, ku buryo kwiyakira bibananira.
Umwe muri bo uvuga ko yatoraguwe ari uruhinja mu mirambo ababyeyi be bamaze kwicwa, ahahoze hakorera Radiyo Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo byamuteye ihungabana kuko akimara kumva amateka ye, kwiyakira byamunaniye akajya mu muhanda, bimuviramo gufatwa ku ngufu agaterwa inda afite imyaka 15.
Ati “Abana batazi inkomoko bafite ibibazo byinshi, bafite n’agahinda mu mutima, iyaba wenda badushakira aho baba, kuko hari n’abandi benshi bakiri mu muhanda, aba ahangaha ejo akaba aha, ejo akabona ayo kwishyura inzu, ejo bundi ntayabone, ubuzima buba bugoye”
Akomeza agira ati “Nifuza ko Leta yareka muri iki gihe cyo kwibuka tukajya dutanga ubuhamya nkanjye bavuga ko batoraguye kuri Radio Rwanda nkagira icyo mvuga, ntabapfira gushira nkabona ko hari n’umwe nabona, nkumva ko hari icyo byamfasha, tugakomeza tugerageza kureba ko twabona imiryango”.
Kevin Kalisa Iradukunda uhagarariye umuryango wita ku bana batazi aho bavuka witwa Child of Rwanda Family, avuga ko nubwo bamaze kubonera imiryango bagenzi babo icumi, ariko ngo ubuzima abatazi inkomoko babayemo buragoye.
Ati “Usanga umuntu aho ari yigunze, ugasanga aritekerezaho yibaza ati ndi uwo kwa nde, icyo kintu kikakubata, ejo n’ejobundi ugasanga aho kugira ngo wite ku kureba imbere hawe, ahubwo ugahora muri wa mwijima wo kwiheba, bikaviramo bamwe no gushaka kwiyahura. Icyo twifuza ni uko abo bana bagira ahantu baba, abakeneye gufashwa bagafashwa, akenshi tujya mu buyobozi bakakubwira ngo muri abasore mwagiye mugakora! Urakora urahera ku ki?”
Umukozi wa RBC ushinzwe ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu rwego rw’ibanze, Nancy Claire Misago, avuga ko ikibazo cy’abana batazi inkomoko yabo, ari kimwe mu by’ingutu bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ni itsinda ridasanzwe, rikeneye no kwitabwaho mu buryo budasanzwe. Bimwe mu byo turimo kwigaho ni ukurebera hamwe ikibazo cy’aba bana cyifashe gite, n’iki cyakorwa, ibimaze gukorwa bigeze hehe, ese hari icyo birimo gufasha, barimo gushyirwa mu matsinda, baregerwa kugira ngo abantu babaganirize bagerageze no kububakamo ubudaheranwa no gukomeza ubuzima”.
Umunyamabanga uhoraho muri MINIBUMWE, Clarisse Munezero, avuga ko bafite ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko rufite ibikomere kandi bose bazagenda bafashwa.
Ati “Hari urubyiruko rwinshi rufite ibikomere rurimo n’abo bana batazi inkomoko, hari abakomoka ku babyeyi babo bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n’ibindi byiciro, ntabwo rero tuzareba ibyiciro bimwe gusa, ariko kubera ko dufite ubushakashatsi bugenda bugaragaraza ibibazo buri cyiciro cy’urubyiruko gifite, tuzashingira kuri ubwo bushakashatsi hanyuma buri bantu bose tugende tubakorera gahunda zizabafasha kuva mu bibazo tuzagenda tubona”.
Ibijyanye no kuba abana batazi inkomoko bashakirwa imiryango yabo, ngo ntabwo byoroshye nk’uko Munezero abisobanura.
Ati “Ntabwo byoroshye ko dushobora kuvuga ngo turajya kubashakira imiryango, ariko hari bamwe bagenda babona aho bashobora kuba bakomoka mu miryango yabo. Icyo abantu bakorerwa ni ukubaherekeza muri urwo rugendo rwo kugira ngo bashakishe iyo miryango, ariko ntabwo bari bonyine bafite Igihugu”.
Kimwe mu bibazo MINUBUMWE ivuga ko yahagurukiye ni ikijyanye no kwita ku rubyiruko rufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bishingiye ku ihungabana, aho bita cyane ku byiciro bigifite ibibazo bikomeye by’ihungabana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|