Abana batazi ababyeyi babo baravuga ko batoroherwa no kubona ibyangombwa

Mu karere ka Rubavu abana bavutse batazi ababyeyi bavuga ko babangamiwe no kutoroherezwa kubona ibyangombwa bituma baba abenegihugu.

Buri munyagihugu agira uburenganzira bwo bwo gutunga icyangombwa kimuranga nk’indangamuntu, kugira icyiciro kimufasha kubona ubwisungane mu kwivuza, nyamara bo byose nta na kimwe bagira, bikabagora kubona serivisi nk’ubuvuzi no kubona aho batura bafata nk’iwabo.

Bagwaneza wambaye umupira w umuhondo uri ku ruhande iburyo, Twizeyimana Vestine ufite umwana na Mfitumukiza Sandrine uri hagati bavuga ko bo n'abana babo hari serivisi zimwe na zimwe badahabwa kuko batazi ababyeyi babo
Bagwaneza wambaye umupira w umuhondo uri ku ruhande iburyo, Twizeyimana Vestine ufite umwana na Mfitumukiza Sandrine uri hagati bavuga ko bo n’abana babo hari serivisi zimwe na zimwe badahabwa kuko batazi ababyeyi babo

Abakobwa batatu Kigali Today yaganiriye na bo, bavuga ko hari abandi benshi babayeho nka bo kandi badafite uburenganzira bwo kugira serivisi bahabwa mu gihugu bavukamo.

Bahurira ku kuba bafite imyaka irenze 18 batarabona ibyangombwa, badafite icyiciro cy’ubudehe, batagira n’ubwisungane mu kwivuza bitewe no kutamenya aho bavuka, ibi bikabatera ingaruka zo kutabona serivisi bifuza.

Bagwaneza Divine ni umukobwa ufite imyaka 18 y’amavuko kandi na we akaba afite umwana w’imyaka ibiri. Avuga ko yakuze atazi ababyeyi be, n’uwamureze agapfa atamubwiye aho akomoka.

Agira ati «Nakuze mbana n’umukecuru undera ambwira ko yantoraguye ariko ko ninkura azambwira aho yantoraguye. Kubera ubuzima twabagamo, maze guca akenge nagiye gushaka akazi ko gukora mu rugo, wa mukecuru abana be bamujyana muri Uganda apfirayo atambwiye aho yantoraguye nibura ngo mpashakire ababyeyi, yigira Uganda, agwayo atambwiye ababyeyi banjye. »

Bagwaneza avuga ko kutamenya aho avuka bituma ntaho yanditse mu bitabo bya Leta ku buryo yagira uburenganzira bwo kubona ibyangombwa.

Ati « Nta byangombwa ngira kuko ntaho mbaruye, nabanje mu mudugudu bambwira ko ntacyo bamarira kuko ntaho mbaruye, nta cyiciro ngira nta mituweli ngira. »

Bagwaneza ufite umwana avuga ko kuba atagira aho abaruye bituma n’umwana we atagira aho abarurwa, akabura icyiciro n’ubwisungane mu kwivuza.

Ati «Uyu mwana sinamujyana kwa muganga kuko ntacyo bamumarira. Iyo turwaye dukizwa n’Imana cyangwa umugiraneza uduhaye imiti ariko ntaho twakwivuza ntaho twanditse nta cyangombwa. N’umpaye akazi iyo anyatse icyangombwa nkakibura aransezerera, ubuyobozi bwafata inzererezi bukamfatamo mbese nta burenganzira ngira. »

Si Bagwaneza ufite iki kibazo gusa. Mfitumukiza Sandrine utuye mu mudugudu w’Ikinyambo avuga ko afite umwana w’umwaka n’amezi umunani kandi nta byangombwa agira.

Iyo asobanura ubuzima bwe, amarira azenga mu maso ye, akagira agahinda ko kutamenya abamubyara bikaba inkomoko y’ubuzima bubi no kubura ibyangombwa biranga abenegihugu.

Mfitumukiza agira ati « Nakuriye ku mubyeyi wandeze, maze gukura njya gushaka akazi ko gukora mu rugo. Ubwo nageraga igihe cyo gufata indangamuntu, umubyeyi wandeze yanyiyandikishijeho, ariko ngiye ku mukuru w’umudugudu ambwira ko nifotoza ngo mfate indangamuntu. Ariko imyaka ibaye itatu batayimpa kubera ko inkomoko y’ababyeyi itazwi. »

Abana batagira aho banditse bafite ibibazo bituma badashobora kubona serivise abandi banyagihugu bahabwa.

Mfitumukiza ati « Umwana nabyaye yanditse ku mubyeyi wandeze, uwanteye inda yihakanye umwana. Kutagira aho nanditse bingiraho ingaruka kuko mfatwa nk’inzererezi. Sinagira ubwishingizi, umwana wanjye nta bwishingizi, nta cyiciro cy’ubudehe ntawampa akazi kuko atanyizera ntagira ibyangombwa. »

Mugenzi wabo witwa Twizerimana Vestine w’imyaka 19 y’amavuko avuga ko se na nyina batandukanye akagumana na se washatse umugore akamufata nabi akajya gushaka akazi.

Ati «Papa na mama baratandukanye ngumana na papa muri Rubavu naho mama ajya kwishakira umugabo i Kibungo. Papa yashatse undi mugore tubana nabi njya gushaka akazi mu mujyi, ngeze igihe cyo gufata indangamuntu naragarutse nsanga yarigendeye naramubuze. »

Twizerimana avuga ko amaze kubura papa we yatangiye kuraraguza aho abonye, bituma afatwa ku ngufu n’umushumba wamuteye inda none uwo mushumba akaba yaratorotse kandi Twizerimana atazi n’iyo uwo mushumba akomoka, ubu akaba arera umwana we.

Kuba ku myaka 19 atagira icyangombwa kandi ntaho yanditse n’umwana we, ngo bituma nta burenganzira afite mu gihugu cye kuko nta serivisi ashobora guhabwa, umwana yarwara akamwahirira imiti y’ibyatsi kuko kwa muganga atamujyanayo.

Kwandikwa mu irangamimerere k’umwana bimufasha kubona ibyangombwa no guhabwa ubundi burenganzira yemererwa nk’umwenegihugu ariko aba kubera kutandikwa n’ubuzima bwabo ntibuhagaze neza kuko na gahunda za Leta zirwanya imirire mibi n’inkingo bitabageraho mu gihe zisaba ko umuntu agira aho abarizwa kandi yanditse.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko ibi bitemewe kuko umuntu wese agira uburyo yandikawa ndetse agahabwa ibyangombwa nubwo mu karere ayobora bihari kandi bidakosorwa.

Manago Dieudonné ushinzwe gukora indangamuntu mu kigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu avuga ko iki kibazo bakizi kandi bakibonye, cyakora akavuga ko ari amakosa y’abashinzwe irangamimerere.

Ati «Ni byo natwe iki kibazo twarakibonye aho twagiye, ariko ni amakosa y’abashinzwe irangamimerere mu nzego z’ibanze. Nyuma yo gukora icyegeranyo tuzabishyikiriza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igire icyo ibikoraho kuko biri mu nshingano zayo. »

Manago avuga ko kwandika umwana ari inshingano z’ubuyobozi bw’inzego zibanze kabone n’iyo atoraguwe hatazwi umuryango we kuko hari aho yandikwa kandi bikaba uburenganzira bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka