Abana bashyizwe igorora muri Expo 2017
Mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2017 ribera i Gikondo, hari imikino y’abana itandukanye ituma ababyeyi babo babazana ngo babashimishe ariko banasure n’ibindi bimurikwa.

Imikino ihari ikunzwe n’abana hari imyicundo, kurya umunyenga ku cyuma kibazengurutsa, gutwara ubwato no kugenda muri gari ya moshi.
Buri mwana yihitiramo umukino yakunze, maze umubyeyi akamwishyurira ku babishinzwe aho buri mukino wishyurwa amafaranga 1000 ku mwana, agahabwa iminota ari bumare yishimisha.
Bamwe mu bana baganiriye na Kigali Today, bavuga ko iyo mikino ibashimisha cyane ku buryo kuhava baba batabishaka.
Mugisha Pascal w’imyaka 10 ati “Nagiye ku mwicundo numva harimo umunyenga mwinshi ku buryo ntashakaga kuvamo. Numvise ari byiza cyane”.
Liliane na we ati “Naje kugira ngo nishimishe, nagiye ku mwicundo no gutwara ubwato. Numvise ari byiza”.

Ababyeyi na bo ngo bashimishwa no kuzana abana babo muri Expo ariko icya mbere baba bashaka ni kujyana abana mu mikino.
Uyu ati “Twahisemo kubazana muri Expo ngo bishimishanye n’abandi muri iyi mikino, ejo bazasubire ku ishuri banezerewe. Natwe nk’ababyeyi kandi iyo umwana yishimye biradushimisha bikanadutera ishema”.
Imwe muri iyi mikino iba yateye impungenge ababyeyi, ariko zikaza gushira uko abana bagenda bamenyera kuyikina.
Nyuma y’imikino, abana baboneraho gusura ibintu bitandukanye muri Expo, bityo ababyeyi bakagira ibyo babagurira, birimo cyane cyane ‘ice cream’, amata, imyenda, inkwetu n’ibindi.












Photo: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|