Abana basabiwe gukorerwa ibizamini by’amasano (DNA) ku buntu

Umuryango utagengwa na Leta “Umwana ku isonga” wakoze raporo izashyikiriza Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) ku bibazo bikibangamiye uburanganzira bw’umwana mu Rwanda.

Mu Rwanda hasigaye hari laboratwari izobereye mu gupima DNA
Mu Rwanda hasigaye hari laboratwari izobereye mu gupima DNA

Uwo muryango uvuga ko hari byinshi bimaze kugerwaho mu Rwanda muri uru rwego ariko ko hari byinshi bigikeneye gushyirwamo ingufu kugira ngo umwana akomeze abungabungwe.

Umuhuzabikorwa w’uwo muryango, Ruzigana Maximilien avuga ko iyo raporo ije kunganira iyo Leta izatanga muri AU, kuko raporo yayo ihabwa agaciro ari uko habonetse n’iya sosiyete sivile nk’urwego rwigenga kandi ruhagarariye abaturage.

Yagize ati “Ni byiza ko tugira ibyo dukeburaho leta kugira ngo ubuzima bw’umwana bubungabungwe,twakoze raporo izuzuza iyo leta yatanze.”

Bimwe mu bikubiye muri iyo raporo, byiganjemo ibishimira Leta y’u Rwanda uruhare ikomeje kugira mu gusigasira uburenganzira bw’umwana.

Ruzigana Maximilien avuga ko umwana akwiye guhabwa umwanya nyawo
Ruzigana Maximilien avuga ko umwana akwiye guhabwa umwanya nyawo

Gusa bongeramo ibyo ikwiye gushyiramo ingufu kurushaho, birimo ko abana badakwiye gucibwa amafaranga y’ibizamini byo kwa muganga mu gihe bashaka gupimisha ADN ngo bamenye ababyeyi babo.

Bifuza kandi ko guha umwana yajya ahabwa ijambo mu gihe ababyeyi batandukanye akihitiramo uwo agumana na we.

Ibindi bikubiye muri iyo raporo ni ukudaha abana ibihano birimo kubakubita no kutabagora mu gukuramo inda mu gihe bazitewe.

Ati “Hari ibikenewe kongerwamo ingufu nko gushyiraho amategeko abuza abantu guhanisha abana ibihano biremereye birimo gukubitwa, kwima abana ijambo nko mu gihe ababyeyi bashaka gutandukana n’ibindi.”

Umuryango utegamiye kuri Leta “Umwana ku isonga” ugizwe n’imiryango 19 yibumbiye hamwe.

Uwo muryango ufite intego yo guharanira uburenganzira bw’umwana, ugafasha leta mu gushyira mu bikorwa amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono mu kubungabunga no kurengera umwana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka