Abana bandikwa mu irangamimerere bazamutseho 31.2%

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko uburyo bushya bwo kwandika abana mu gitabo nkoranabuhanga cy’irangamimerere, bwatanze umusaruro ukomeye kuko mu mwaka wa 2021, kwandika abana byageze ku kigereranyo cya 84.2% bavuye kuri 53% mu 2015, bivuze ko habayehoizamuka rya 31.2%.

Mukaperezida yishimiye ko umugabo we yemeye kwiyandikishaho umwana bafitanye
Mukaperezida yishimiye ko umugabo we yemeye kwiyandikishaho umwana bafitanye

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2022, mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika ngaruka mwaka w’Irangamimerere, ahanatangijwe icyumweru cy’irangamimerere, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyagatare.

Minisitiri Ingabire avuga ko irangamimerere ari uburyo Igihugu cyandika imyirondoro y’abaturage, kuva bakivuka kugeza batakiriho.

Kuri ubu mu Rwanda handikwa imimerere y’abantu y’ibice icyenda ariyo ivuka, ishyingirwa, urupfu, ubutane, kwemera umwana wavutse ku babyeyi batashyingiranywe, kubera umubyeyi umwana utabyaye, ubwishingire bw’umwana cyangwa umuntu mukuru, kwemererwa k’umwana nk’aho avuka ku babyeyi bashyingiranywe no gutesha agaciro ishyingirwa.

Avuga ko irangamimerere rifite akamaro kanini mu Gihugu, kuko iyo rikozwe neza rifasha mu kumenya abagituye n’imibereho yabo, bigafasha mu kubateganyiriza ibyiza na gahunda zibateza imbere.

Irangamimerere kandi ngo rifasha abaturage kugira umwirondoro uzwi, wifashishwa mu kubahiriza uburenganzira bwabo bwo gutora, gutorwa, kuzungura n’ibindi.

Mu 2016 Leta yavuguruye amategeko y’irangamimerere yegerezwa abaturage, aho kugira ngo babe aribo bavunika bajya gushaka iyi serivisi.

Imiryango ibiri niyo yabanaga mu buryo butemewe, yemeye kwiyandikishaho abana
Imiryango ibiri niyo yabanaga mu buryo butemewe, yemeye kwiyandikishaho abana

Urugero ni aho serivisi z’irangamimerere ku ivuka n’urupfu bitangirwa kwa muganga aho biba byebereye.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kandi hashyizweho igitabo cyangwa ububiko nkoranabuhanga, busimbura ibitabo byashoboraga kubura, gucika cyangwa kwangirika bigatuma umuturage atabona serivisi yihuse, ubu bubiko bukaba bufasha gusaba inyandiko z’irangamimerere umuturage atiriwe ajya ku murenge cyangwa ahandi.

Minisitiri Ingabire avuga ko ubu buryo bushya bwo kwandika mu gitabo nkoranabuhanga, bumaze kugira umusaruro ufatika kuko bwongereye umubare w’abahabwa serivisi.

Ati “Ubu buryo bumaze gutanga umusaruro ufatika kuko ubu iyandikwa ry’abana rigeze ku kigero cya 84.2% mu mwaka wa 2021, rivuye kuri 53% muri 2015. N’ubwo duhereye muri aka Karere n’ahandi tuzahajya, ariko twafata uwo muhigo wo kugira ngo tuzasoze uyu mwaka dufite 100%.”

Minisitiri Ingabire avuga ko uyu munsi nyafurika w'irangamimerere ari ku nshuro ya gatanu wizihizwa
Minisitiri Ingabire avuga ko uyu munsi nyafurika w’irangamimerere ari ku nshuro ya gatanu wizihizwa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuriza, avuga ko kuba uyu mubare utari wagera ku 100% bidaterwa na bamwe mu babyeyi batabyarira kwa muganga, ahubwo hari n’abasaba igihe cyo kwita izina bigatuma batinda kwandikisha umwana wavutse.

Agira ati “Si ukubyarira mu ngo ahubwo hari n’ababyarira kwa muganga ariko kugira ngo umwana yandikwe burya agomba kuba afite izina, hari bamwe bavuga ko batari bitegura gutanga izina ry’umwana ubwo bakazabikorera ku Kagari cyangwa ya minsi 30 yarenga bakajya kumwandikisha ku Murenge.”

Mu gutangiza icyumweru cy’irangamimerere, hatangijwe ibitabo bibiri nkoranabuhanga aribyo icyo kwemera umwana ku babyeyi batashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse n’icyo kubera umubyeyi umwana utabyaye.

Mukaperezida Denise abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko. Avuga ko kuba umugabo we yemeye ko bamwandikaho umwana ari iby’agaciro kuko ubundi yahoranaga impungenge zo kwiyandikaho umwana kandi afite ise, rimwe na rimwe mwagirana ibibazo akaba yakubwira ko we atigeze abyara.

Yagize ati “Nabyishimiye cyane kuko ubundi byanteraga impungenge zo kwiyandikaho umwana kandi afite ise, ugasanga igihe mugiranye ikibazo arakubwiye ati genda n’abo bana bawe n’ubundi jye sinabyaye n’ejo nashaka undi, ugahorana intimba ku mutima.”

Abaturage bibukijwe ko kwandikisha umwana ari uburenganzira bwe
Abaturage bibukijwe ko kwandikisha umwana ari uburenganzira bwe

Icyumweru cy’irangamimerere cyatangijwe kizasoza ku wa 31 Kanama 2022, kikaba kizibanda ku kwandika abana ndetse no gushyingira imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Mu mwaka wa 2021/2022 mu Karere ka Nyagatare handitswe abana 14,861, hashyingirwa imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko 1,042, handukurwa mu bitabo by’irangamimerere abantu 225 bitabye Imana ndetse handukurwa mu bitabo by’irangamimerere abantu 13 batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho ko niyandikishijeho umwana ataruwange nyuma akaza kubona ise nzaca muzihe nzira kugirango anyandukurweho ajye kuri se murakoz

John yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Muraho ko niyandikishijeho umwana ataruwange nyuma akaza kubona ise nzaca muzihe nzira kugirango anyandukurweho ajye kuri se murakoz

John yanditse ku itariki ya: 14-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka