Abana bakwiye kurindwa umujagararo w’ubwonko

Kimwe n’abantu bakuru, abana nabo bashobora kugira ‘stress’, ndetse ngo ibageraho cyane kurusha abakuru, kuko bo ari ibintu bikeya baba bashobora gufataho ibyemezo mu buzima bwabo.

Kurinda abana ibyaba imvano ya stress byose ntibyashoboka, ariko kimwe mu byafasha umwana kugabanya stress harimo kumwereka ko hari ibintu bitandukanye mu buzima ashobora kwifatiraho icyemezo ndetse no kumufasha kuyigenzura.

Ese ubundi stress ni iki?

Ku rubuga ‘naître et grandir.com’, inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ubwonko bw’umuntu bufite inshingano zo gatanga amakuru ku kintu cyaba kije kubangamira ubuzima, iyo hari ikintu kibi cyangwa se giteye ubwoba gihari, ubwonko buhita bwohereza imisemburo ya ‘stress’, by’umwihariko ‘adrénaline’ na ‘cortisol’. Iyo misemburo ifasha umubiri gukusanya imbaraga zo kugira icyo ukora yaba guhagarara ukurwana, cyangwa se ugahunga.

Ibyo ngo bivuze ko ‘stress’ ari uburyo busanzwe umubiri wishakiramo igisubizo bitewe n’icyo uhuye nacyo kigaragara nk’igiteye ubwoba.

Bimwe mu bishobora gutera umwana ‘stress’ harimo ibyo adafite icyo yabikoraho, urugero, ni nko gutandukana kw’ababyeyi be, cyangwa se bakaba babana nabi bahora mu ntonganya, ibyo bimutera stress kuko ntacyo yabikoraho ngo bikemuke.
Ibintu bimutunguye, nabyo bimutera stress, urugero, umwana ashobora kugira stress mu gihe yinjiye mu ishuri agasanga mwarimu we ataje, kandi atari yategujwe ko mwarimu atazabineka.

Ibintu bishyashya ku mwana nabyo ngo bishobora kumutera stress, urugero, ni nko guhindura ikigo cy’ishuri, kuko yisanga mu bintu bishya n’abantu bashya bikaba byamutera stress.

Ibintu bisa naho byambura umwana icyububahiro muri bagenzi be, urugero nko gusubiza ikibazo mu ishuri, atizeye neza ko agisubiza neza, akagira ubwoba ko byamukoza isoni muri bagenzi be, ibyo nabyo bimutera stress.

Hari igihe stress iba ari nziza ariko hari n’igihe iba mbi ku bana iyo iri ku rugero rukabije kandi ihoraho ?

Bitandukanye n’uko abantu babitekereza, hari ubwo stress ku bana iba nziza, iyo iri ku rugero rworoheje, kuko imufasha mu kumenyera ibintu bishya yinjiyemo, bikamufasha no mu myigire ye kugira ngo ashobore gufata. Iyo kurwanya stress bikozwe ku rugero rwiza bifasha umubiri n’ubwonko bw’umwana kugubwa neza kandi akajya afata mu mutwe. Ibyo bivuze ko bitari ngombwa kurinda umwana kugira stress na nkeya mu buzima bwe, ahubwo icyo ngombwa ni ugukurikirana ko nta bibazo yamutera, akumva ko arinzwe.

Iyo stress ari nyinshi ku mwana kandi ikaba ihoraho, byamubuza kwiga, no kwisanzura muri bagenzi. Ibyo rero bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe yaba ubwo mutwe ndetse no ku mubiri , harimo (guhora ababara mu nda, kubabara umutwe, kubura ibitotsi, n’ibindi).

Ni gute umuntu yamenya ko umwana afite stress

Kwemeza neza ko umwana afite stress ngo ntibikunze koroha, kuko buri mwana aba ashobora kugira uko yitwara igihe yahuye na stress bitandukanye n’iby’abandi, ariko hari bimwe mu bimenyetso byakwerekana ko umwana afite stress.

Muri ibyo bimeyetso, harimo kuba umwana agaragaza ko arwaye ku buryo bugaragara, nko kubabara umutwe, kubabara mu nda, kugira isesemi no kuruka, gutengurwa, cyangwa se umutima utera cyane. Hari kandi kurakara cyane, kuryama akajya ashikagurika yikanga, gusinzira bigoranye kandi agakanguka kenshi mu ijoro.
Ikindi ni ugusa n’ uwigunze, ntashake kwegera abandi, agaceceka bitandukanye n’uko asanzwe, hari kandi kuba umwana yakubagana cyane birenze uko bisanzwe.

Uburyo bwiza bwo gufasha umwana ufite stress

Kuko hari ibintu byinshi cyane bishobora kuba impamvu za stress ku mwana, kumufasha mu buryo bwiza, ni ukubanza kumenya impamvu cyangwa se imvano ya stress ye. Niba ari ibintu bimubaho akabona ntacyo yabikoraho. Niba ari ibintu bimubaho bitunguranye, niba ari ibintu bishya kuri we bimugora, cyangwa se niba ari ibintu bimuteza kumva afite isoni muri bagenzi be.

Umubyeyi ashobora kugira uruhare mu gutuma umwana we agira stress atabigambiriye

Hari ubwo umubyeyi ashobora gutuma umwana we agira stress, atabishaka, urugero, niba igihe avuye ku kazi buri mugoroba atahana stress, atishimye, arakara vuba, nta kwihangana mu gihe ari kumwe n’umwana, ibyo bishobora gutuma umwana nawe agira stress. Ibyo byitwa ‘résonance’. Aho umuntu agira stress bitewe no kubana n’umuntu ufite stress. Niyo mpamvu umubyeyi ukunze kugira stress aba agomba kubanza kwikurikirana ubwe, kugira ngo abone uko afasha umwana we.

Zimwe mu nama z’uko umwana yafashwa guhangana na stress.

Gufasha umwana kugira ubushobozi bwo guhangana na stress, gutegura ibikorwa byiza bimufasha kuruhuka neza mu rugo , urugero ( gukora imyitozo ngororamubiri, imirire myiza, kumufasha gusinzira neza, n’ibindi).

Kumurinda kureba televiziyo, niba hari ikintu gishya ushaka kuganiraho n’umwana wawe, bikore uhereye ku bibazo we akubaza.

Gushishikariza umwana gukora ibyo asabwa, umwizeza ko bijyanye n’ubushobozi bwe, kandi ko agomba kwigirira icyizere. Ikindi ni uko umubyeyi agomba guhora abwira umwana we ko amukunda nubwo yaba atageze ku musaruro yari amautegerejeho mu bintu runaka, icya ngombwa ni uko aba yakoresheje imbaraga ze.

Hari kandi gufasha umwana gushyira ku murongo bijyanye n’ibyo asabwa gukora, kuko hari ubwo stress iterwa no kubura umwanya wo gukora ibyo asabwa gukora cyangwa se gukoresha nabi umwanya afite.
Ikindi ni ukumutoza kugira bimwe mu byemezo yifatira, nko kwihitiramo imyenda ashaka kwambara n’ibindi.

Hari kandi kureka umwana akaba yagerageza kwishakira igisubizo ku kibazo ahuye nacyo, bitewe n’uko ubona kimeze.

Ikindi ni ugufata umwanya wo kumva umwana, kumufasha gusobanura amarangamutima ye, kumwereka ko uri kumwe na we kandi umuri hafi igihe cyose, ntusuzugure uburyo akubwira uko yiyumva.

Ntugomba kumuseka igihe akubwiye ibimutera ubwoba mu buzima, kuko kuri we biba ari ibintu by’ukuri, ahubwo mufashe kumenya uko yahangana n’ubwoba bwe.
Ganira n’umwana igihe arimo anyura mu bintu bitera stress, subiza ibibazo akubaza kandi mu buryo bworoheje mu magambo ashobora kumva biramufasha.

Gufasha umwana kwitegura ibintu bishya bigiye kuba, urugero niba mwitegura kwimuka aho mwabaga, mwereke amafoto y’aho mugiye kwimukira, cyangwa se mujyane kuhasura mbere yo kuhimukira.

Niba umwana yatsinzwe mu ishuri, akaba afite ubwoba ko n’ubutaha azatsindwa mu ishuri, musabe kubaza umwarimu icyo yakora kugira ngo ubutaha azatsinde neza.
Hari kandi kumusaba kureba ibintu kureba no kwiyibutsa ibintu byigeze kumushimisha mu buzima ndetse no kumwibutsa ibintu yigeze gukora neza kandi akabishobora.

Tanga urugero rwiza ku mwana, imenyereze kugaragaza amarangamutima yawe utuje, kuba umwana ahora abona umubyeyi we atuje, nawe bimuha umutuzo.

Ni ryari biba ngombwa kujya kuvuza umwana kubera stress?

Hari ubwo biba ngombwa kujyana umwana uhorana stress ku nzobere zamufasha urugero nka ( Muganga, inzobere mu by’imitekerereze ya muntu, abashinzwe imibereho myiza n’abandi.

Umwana ajyanwa ku nzobere ngo zimufashe, iyo agira stress ku buryo buhoraho, kugeza ubwo ataba acyumva n’ibyo abwirwa, akaba atanumva neza ibibera aho ari. Icyo gihe babyita stress idakira. Iyo stress idakira, ngo ikunze kuza ku mwana iyo yamaze igihe kinini ari mu bibazo bimukurira stress.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka