Abana bakuwe mu bigo by’imfubyi bafite ibibazo byihariye bakomeza kwitabwaho - NCDA

Abana bagera ku 3,353 bakuwe mu bigo by’imfubyi kuva mu 2013 bamaze kumenyera imiryango bashyizwemo, ubu abitabwaho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana imikurire no kurengera umwana (NCDA), ari abafite umwihariko w’uburwayi budakira cyangwa se ubumuga.

Mbere y’umwaka wa 2013, abana baba mu bigo by’imfubyi basubizwaga mu miryango yabo bikozwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’ubuyobozi bwa ba nyiri ibigo.

N’ubwo mbere byakorwaga buhoro buhoro, guhera mu 2013 ni bwo igikorwa cyo gushyira abana mu miryango cyatangiye, bikozwe n’iyari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yaje guhinduka Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukurikirana imikurire no kurengera umwana, NCDA.

Abana basubiye mu miryango mu byiciro bitandukanye, bigizwe n’abafite ababyeyi bombi ari bo bari benshi, abafite umubyeyi umwe, abatari bafite umubyeyi n’umwe ariko afite abavandimwe, hari n’abandi bana batari bafite inkomoko yabo yamenyekanye bitewe n’uko yinjijwe mu kigo.

Umukozi wa NCDA, by’umwihariko ushinzwe ibikorwa byo gufasha abana mu miryango, Mukamana Monique, asobanura uregendo rw’abo bana ndetse n’uburyo bakurikiranwa mu mibereho yabo ya buri munsi agira.

Ati “Buri mwana yari afite umwihariko we, ku buryo no kubasubiza mu miryango byasabaga kwiga imiterere y’uko umwana yazanywe, aho akomoka n’ibindi, kugira ngo hakorwe isesengura ryimbitse babashe gusubizwa mu miryango. By’umwihariko ku bana bari bafite imiryango basubijweyo ariko habanje gusuzumwa umuryango we kuko wasangaga rimwe na rimwe imiterere y’ababyeyi be itemerera umwana kubana na bo bityo agashakirwa umuryango mugari cyangwa malayika murinzi”.

Akomeza avuga ko umwana amaze kujyanwa mu muryango ntiyigeze atereranwa ahubwo bakomeje gukurikirana umubano we n’umuryango agiyemo.

Hari abana bamwe na bamwe bajyanywe mu miryango kurerwa na ba Malayika murinzi bitewe n’uko nta nkomoko yabo yari ihari izwi, bakomeje gukurikiranwa kugira ngo barebe neza niba koko bitabwabo nk’umwana wese w’igihugu.

Avuga ko rimwe na rimwe hari abana bananiranwa n’imiryango bagiyemo yaba Malayika barinzi, aho atanga urugero ati “hari ababyeyi baje gutwara umwana wari usanzwe afite umuryango ariko bahitamo kumujyana, ukabona ko umugore atabishaka, umugabo ari we wishimiye kujya kurera umwana. Rimwe umwana yarakosheje umugabo adahari, umugore atangaza ko umwana adashobotse bityo tumukurayo ajyanwa mu muryango we kandi ubu aratekanye”.

Yongeraho ko kwimura umwana umukura mu muryango runaka umujyana mu wundi bitarenza inshuro ebyiri, kuko n’ubusanzwe ntawe utera igiti umunsi umwe ngo gihite gikura.

Mukamana avuga ko umwana wakoze icyaha runaka gihanwa n’amategeko kandi ari gatozi agomba kugihanirwa binyuze mu nzira zitandukanye, kandi hakubahirizwa uburenganzira butandukanye akwiye guhabwa.

Ati “Umwana atangira kuryozwa icyaha gihanwa n’amategeko ku myaka cumi n’ine (14), ahabwa ubutabera kuko buri mu burenganzira ahabwa harimo n’umwunganira mu mategeko, kugira ngo ahabwe ubutabera bumubereye nk’umwana”.

Avuga ko icyaha umwana akoze gihanishwa igihano cy’imyaka itanu (5), icyo ngo ntagifungirwa akurikiranwa adafunze ariko iyo bibaye ngombwa ko afungwa, aburana mu muhezo ndetse iyo agiye muri gereza ajyanwa mu y’abana y’umuryango, ku buryo ahabwa ubutabera bumwubaka aho kumuhungabanya.

Yongeraho ko n’ubwo ibigo by’imfubyi byafunze imiryango mu Rwanda, hari ibigo Leta yasabye gukomeza gufashiriza abana bateraga inkunga mu miryango cyangwa se hagashyirwaho ahantu runaka abana bahurira harimo n’abaturanyi muri rusange ku buryo bahabwa ubumenyi butandukanye burimo no kwigishwa umuziki, imyuga, irerero ry’abana bato n’ibindi, ariko bagataha mu miryango yabo kugira ngo babone uburere n’uburenganzira mu muryango ndetse no kuwuha ireme.

Avuga ko bahura n’imbogamizi z’abantu bihishira bagatanga amafaranga mu buryo runaka, umuntu yitwaje ko arera umwana nyamara bikaba ubucuruzi kandi buhanwa n’amategeko.

Ati “Umubyeyi wakira umwana adafite ubushobozi akanga kumwikuraho kuko yamutoraguye agira ngo amubonereho amafaranga, ibyo aba akoze n’icyaha. Ni yo mpamvu twashyizeho ba malayika murinzi bakurikirana imibereho n’imikurire y’abo bana ku buryo atabuzwa uburenganzira bwe”.

Malayika murinzi ni umuntu uhabwa ububasha bwo kurera umwana ariko akaba afite ibintu bitandukanye bikurikizwa kugira ngo ahabwe umwana kandi amwiteho uko abyujuje.

Malayika murinzi agomba kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21), Umunyarwanda, kuba atuye ahantu hazwi kandi ari inyangamugayo, kuba atarafungiwe ibyaha bya Jenocide n’ingengabitekerezo yayo, ndetse afite n’ubushobozi.

Asoza avuga ko kugeza ubu nta mibare myinshi iragaragaza ko abana bakora ibyaha bituma babafunga uko bangana ihari atari myinshi, ariko rimwe na rimwe hari n’abakora ibyaha biremereye gusa nka NCDA, bakomeza kubakurikirana kugirango n’ubwo yafunzwe, aho azatahira azagaruke muri sosiyete afite ubuzima buzima buranga umuryango nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka