Abana bahamya ko Korowani ibafasha kugira imyifatire myiza

Bamwe mu bana bakoze amarushanwa yo gusoma Igitabo cya Korowani, bavuga ko kuyisoma no kuyimenya bizabafasha kwirinda ibishuko n’izindi ngeso mbi zishobora gushora ubuzima bwabo mu kaga.

Abana b'abakobwa na bo bitabiriye irushanwa rya Korowani ku bwinshi
Abana b’abakobwa na bo bitabiriye irushanwa rya Korowani ku bwinshi

Mu Karere ka Rwamagana, habarizwa amashuri ya Korowani 25 ari mu misigiti 25, amarushanwa y’uyu mwaka akaba yaritabiriwe n’abana 110 barimo abakobwa 53 mu barushanwa bose 80 bakaba bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko.

Uwamahoro Afissa, avuga ko kwiga Korowani bizabafasha cyane mu buzima busanzwe, kuko bazaba batandukanye n’abandi kuko ibaremamo kumvira ababyeyi, kwirinda ibishuko ndetse n’izindi ngeso mbi zashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yagize ati “Abana bose muri rusange idufasha kuva mu ngeso mbi, wayize ntiwasuzugura ababyeyi kuko yigisha umuco, ikatwigisha kubana neza n’abaturanyi, ikaturinda kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi bishuko nk’ubusambanyi ndetse n’ubundi burara.”

Umuyobozi w’inyigisho za Korowani mu Karere ka Rwamagana, Sheikh Nkurunziza Hassan, avuga ko umwana wiga Korohani agira indangagaciro z’idini n’iz’umuco nyarwanda, bityo bikamurinda kujya mu ngeso mbi.

Ati “Umwana wiga Korowani aba afite indangagaciro zaba iz’idini n’iza Kinyarwanda, kuko ntiyirirwa muri filime n’ibindi bigare bitari byiza, ntiwamubona mu biyobyabwenge ahubwo ahora atekereza ibyiza.”

Imam w’Akarere ka Rwamagana, Sheikh Ncuti Saddik, avuga ko bategura kwigisha abana Korowani ndetse n’amarushanwa yayo, bari bagamije kubungabunga ubuziranenge bwayo kugira ngo birinde abahimba amagambo y’icyarabu bakayitirira Korowani.

Yagize ati “Twabigishije Korowani kugira ngo tubungabunge ubuziranenge bwayo, kuko hari abantu bagiye bahimba amagambo y’icyarabu bakayitirira Korowani. Ikindi ni uko twabigishirije mu misigiti dukuraho ibyo kwigira mu ngo zabo, hagamijwe kwirinda ko havukamo imyumvire y’ubuhezanguni.”

Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa ategurwa mu Karere ka Rwamagana, ndetse bamwe mu bana bayakoze umwaka ushize umwe akaba yaregukanye igihembo ku rwego rw’Isi, mu marushanwa yabereye muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.

Abayisilamu mu Karere ka Rwamagana bakaba bishimira Leta ko yabafashe nk’abandi Banyarwanda, aho kwitwa Abaswayire nk’uko byahoze dore ko byatumaga batabasha kwiga no kwisanzura mu Gihugu.

Abitabiriye abenshi bari munsi y'imyaka 15 y'amavuko
Abitabiriye abenshi bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Islam ni idini yigisha amahoro n’urukundo, gusa hari bayiyitirira ku bw’inyungu zabo bwite(gushaka ubutegetse)bagakora ibikorwa by’iterabwoba bavuga ko barwanira Islam.

MUGEMANA Issa yanditse ku itariki ya: 31-12-2024  →  Musubize

Ariko iyo usomye Korowani,usanga harimo amahame (principles) zituma abantu bagira amatwara akaze.Niyo abasilamu benshi bagenderaho,bagashinga imitwe y’iterabwoba.Urugero,Korowani yigisha kwica umwanzi wawe.Mu ntambara intumwa Muhamadi yarwanye,yategekaga ko bica umuntu wese wanze kuba umusilamu.Noneho umugore w’uwo bishe bakamurongora ku ngufu.Ibitabo byinshi bivuga ko byaturutse ku Mana,ariko ari ukubeshya.

semafara yanditse ku itariki ya: 28-12-2024  →  Musubize

Wowe wiyita SEMAFARA, ibyo uvuga kuri korowani no ku ntumwa y’Imana Muhamadi(IMANA imuhe amahoro n’umugisha)ntabwo ubizi.
Isilamu ni idini yigisha amahoro,urukundo,no kugirira neza icyitwa ikiremwa cyose.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Abayisilamu bakoze jenocide yakorewe Abatutsi 1994 ijanisha ryabo riri hasi cyane ugereranyije n’irya abayoboke b’andi madini yari mu Rwanda icyo gihe,
Nta Musigiti n’umwe mu Rwanda wiciwemo Abatutsi muri genocide bakorwe 1994, kuko isilamu yigisha ko uwishe umuntu umwe agereranywa n’uwishe isi yose
Isilamu ni idini y’amahoro, korowani ni igitabo cy’Imana NYIRIMPUHWE(ARAHMAN)NYIRIMBABAZI(ARAHIM).
Inama nakugira ni ukugana abasobanukiwe Isilamu bakagusobanurira,ugasobanukirwa.
Urakoze IMANA ikurinde.

BIZIMANA yanditse ku itariki ya: 30-12-2024  →  Musubize

Mbanje kubashimira kumakuru meza mutugezaho nyagasani akomeze abahundagazeho ibyiza Kandi tubarinyuma rwose pe

Hassan TUZAGIRIMANA yanditse ku itariki ya: 28-12-2024  →  Musubize

Nukuri pe turabashyimira kumakuru meza mutugezaho nyagasani akomeze abahundagazeho ibyiza Kandi tubarinyuma nka Abaislam

Hassan TUZAGIRIMANA yanditse ku itariki ya: 28-12-2024  →  Musubize

Nukuri pe turabashyimira kumakuru meza mutugezaho nyagasani akomeze abahundagazeho ibyiza Kandi tubarinyuma nka Abaislam

Hassan TUZAGIRIMANA yanditse ku itariki ya: 28-12-2024  →  Musubize

Masha’Allah nyagasani akomeze atere inkunga abo ba islamukazi burya qor’an irigisha kandi ikajyana munzira nziza haba imbere yimana ndetse no mubuzima busanzwe kandi tunashimira reta yurwanda ikomeza kudufata nkabandi bantu itatwita abaswahili nkuko twahoze

Manishimwe Abdul malik yanditse ku itariki ya: 28-12-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka