Abana babiri batahutse bavuye Congo bayobewe iwabo
Nsengiyumva Mbarushimana w’imyaka 15 na Innocent Baraka ufite imyaka 11 bageze mu nkambi ya Nyagatare tariki 25/10/2012 baturutse muri Congo ariko bayobewe aho bavuka.
Aba bana bavuga ko bazanwe n’umugabo ariko ntibabashije kumenya izina rye. Ngo yabakuye muri Congo ababwira ko abajyanye iwe kubagira abana be ariko nyuma baza kuvumbura ko yari bakeneyeho inyungu ze bwite kuko yahise abacika yisubirira muri Congo.
Mu kiganiro twagiranye n’aba bana bombi bavuga ko batazi aho bakomoka mu Rwanda. Bavuga ko ba se bababyara bitabye Imana kandi bari muri Congo baburanye n’ababyeyi babo.
Aba bana bijejwe ko bagiye gushakirwa imiryango y’aho bakomoka kandi ngo niramuka ibuze bazashakirwa ubundi buryo bazabaho.
Kugeza ubu Mbarushimana na mugenzi we Baraka baracyacumbikiwe mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatara yo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Bazasubizwe muri KONGO aho bari batuye ntibazabura ubamenya. naho mu rwanda bizagorana kumenya bene wabo.
ariko ndibaza ko ababana babyariwe muri congo, na babyeyi baba nyarwanda, kuko hashize imyaka 18 abantu bahunze, none bo bafite cumi numwe na 15,urumva ntibizoroha.
iyo muramuka muvuze background yabo nkaho babaye ntihar kubura ubamenya...uretse ko wenda n’amafoto ashobora gufasha...bihangane Imana irahari.