Abana b’u Rwanda barahabwa intangiriro nziza y’ubuzima – Abitabiriye AfricaFLEX2024

Ba Minisitiri b’Uburezi ndetse n’abandi bayobozi bashinzwe uburezi hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uburezi muri Afurika bitabiriye Inama Nyafurika ku Burezi bw’Ibanze, yari imaze iminsi itatu iteraniye mu Rwanda, bashimye uburyo uburezi bw’abana bo mu Rwanda bwubatse, kuva mu mashuri y’incuke kuzamura.

Pia Rebello Britto, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi muri UNICEF ku Isi
Pia Rebello Britto, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi muri UNICEF ku Isi

Mbere yo gusoza iyi nama, bamwe mu bayitabiriye basuye amwe mu masuhri yo mu Mujyi wa Kigali, basura imyigire y’abana kuva mu marerero, amashuri y’incuke ndetse n’abanza.

Pia Rebello Britto, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi muri UNICEF ku Isi, yavuze ko muri uru rugendo bakoreye ku mashuri basanze abana b’u Rwnada bishimye, bakira abantu neza baseka, bigaragaza ko bahawe intangiriro nziza z’uburezi bukenewe bw’ibanze, ari nay o ntego nyamukuru y’inama yari iteraniye mu Rwanda.

Ati “Iyo usuye amarererero yo mu Rwanda, ubona uburyo sisiteme yubatse neza, kuva ku kigero cy’abana bato kuzamuka. Biragaragara ko ari inshingano z’imiryango iyo bigeze ku burezi bw’abana babo. Ikindi ni uburyo ibirebana no kugaburira abana byubatse, isuku n’isukura byose byubatse neza. Mu by’ukuri abana b’u Rwanda barahabwa intangiriro nziza y’ubuzima”.

Dr. Moyo waturutse muri Minisiteri y’Uburezi ya Zimbabwe, yavuze ko aho basuye bahabonye ingero z’ibishobora gukorwa mu bihugu bya Afurika bikiri inyuma mu burezi bw’ibanze, aho ibyinshi bitaratangira gushyira mu bikorwa gahunda zo gufasha abana bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu kugana ishuri.

Ati “Igishimishije twabonye amashuri yakira abana bakiri bato kuva ku myaka ibiri. Ni igisobanuro cyiza cy’uko uburezi bw’ibanze bukwiye kuba butangwa. Twabonye uko bagaburirwa, twabishimye kandi turifuza natwe kubishyiramu bikorwa muri Zimbabwe”.

Andela Placide wo muri Cameroun, yavuze ko ishuri yasuye yashimishijwe no gusanga amashuri y’incuke atunganyije, ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashisha amashusho mu kwigisha abana amwe mu masomo, avuga ko ari ikindi kintu cy’ingenzi mu gufasha abana kurushaho gusobanukirwa.

Abasuye amwe mu mashuri kandi bavuga ko babonye uburyo abarimu bahawe ubumenyi buhagije bubafasha gukurikirana abana mu ishuri, ndetse bikaba bigaragara ko integanyanyigish bayumvise neza.

Bashimye uko uburezi butangwa mu mashuri yo mu Rwanda
Bashimye uko uburezi butangwa mu mashuri yo mu Rwanda

Aba kandi bashimye uburyo kwita ku burezi bitahariwe gusa Leta, ahubwo n’abaturage ubwabo bakaba bagaragaza uruhare rwabo mu myigire y’abana babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wita ku Iterambere ry’Uburezi muri Afurika (Association for the Development of Education in Africa – ADEA), Albert Nsengiyumva, yavuze ko iyi nama yabaye umwanya wo kuganira no kureba uburyo ibihugu bya Afurika byashyiraho inzira yo kugera ku burezi bw’ibanze bufite ireme. Uyu muyobozi yagaragaje ko kubigeraho nta kindi bisaba, uretse ubufatanye.

Mu gusoza iyi nama, Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr. Joseph Nsengimana, yavuze ko uyu wabaye umwanya wo kuganira no guhana ubunararibonye, ku buryo ibyo baganiriye nibishyirwa mu bikorwa, uburezi bw’ibanze buzarushaho guhabwa imbaraga.

Ati "Twese hamwe turi kubaka ahazaza heza h’abana b’Abanyafurika binyuze mu myigire iboneye. Ndasaba ba Minisitiri b’Uburezi bagenzi banjye, mureke dushyire hamwe, turandure burundu ibibazo bibangamira imyigire ku bana ba Afurika. Birashobooka”.

Minisitiri Dr. Joseph Nsengimana
Minisitiri Dr. Joseph Nsengimana

Abari muri iyi nama biyemeje gukomeza kuganira ku myanzuro yayifatiwemo, harimo ko ibihugu bya Afurika byiyemeje gukuraho ibibazo bikibangamiye uburezi bw’ibanze bitarenze umwaka wa 2035, bakazongera gusuzumira hamwe aho imyanzuro yafashwe izaba igeze ishyirwa mu bikorwa, mu nama nk’iyi izabera muri Malawi umwaka utaha wa 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka