Abana b’ingagi 12 n’umuryango mushya umwe bahawe amazina
Abana b’ingagi 12 n’umuryango bahawe guhabwa amazina mu gikorwa ‘kwita izina’ cyaberaye mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze, kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/06/2013. Benshi mu bayatanze bakurikije uko babona u Rwanda muri iki gihe.
Abatanze amazina biganjemo abanyamahanga bavuze ko bashimishwa n’uburyo u Rwanda rubungabunga ibidukikije cyane cyane ingagi, bakavuga ko bizababera urugero mu bihugu byabo baturukamo.
Amazina yahawe aba bana b’ingagi ni Isimbi, Ingamiya, Icyororo, Fasha, Umugano, Iraje, Ubukerarugendo, Ganza, Ikigega, Icyamamare Maktub, Inyungura, Agasore, Imigano n’ayandi atandukanye.

Isaiah Washington, umukinnyi wa firime wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ari iby’igiciro gikomeye kuba yahawe umwanya akita umuryango mushya Karisimbi, aboneraho kuvuga ko ari amahirwe akomeye u Rwanda rwifitite kuba rutunze ingagi zo mu birunga.
Ramza Noah, Umunyanigeriya uzwi cyane mu gukina filime, yize umwana w’ingagi Ganza, avuga ko imyambaro gakondo yari yambitswe atari buyisubize kuko ari urwibutso azahora yibukiraho umwe mu minsi yamushimishije cyane mu buzima.

Ati: “Ntabwo ndi umwami ngo mpore nambaye iyi myambaro. Gusa nzajya nyambara mu minsi mikuru, nibambaza bati iyo myambaro ni iyahe, mbasubize ko nayikuye mu Rwanda ubwo nari nagiye kwita izina umwana w’ingagi.”
Mu ijambo rya Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, yibukije ko ingagi na Parike muri rusange zigirira akamaro abaturiye Parike zo mu Rwanda, kuko bahabwa 05% y’ibiva muri Parike, akajya mu mishinga igamije kuzamura abazituriye.
Yavuze kandi ko u Rwanda rufite gahunda zitandukanye zigamije kuzamura ubukerarugendo n’ibidukikije muri rusange, aho rufatanyije n’ibihugu nka Congo na Uganda bashyize mu bikorwa Greater Virunga Transboundary Collaboration, yishimira ko Umunyarwanda ariwe uyoboye umu muryango kuri ubu.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ingagi zacu tuzirinde barushimusi kuko zitwinjiriza amadevize
twishi miye uwo muhango wokita amazina
izo ngagi zacu tuzazibungabunga kugeza iherezo ahubwo bazashake uko twazakora ubushakashatsi no kubunyamaswo kuko buri gucika mugihugu cyacu murakoze .