Abana b’imyaka 14 bafatiwe mu biyobyabwenge babihanirwa n’amategeko

N’ubwo imyaka y’ubukure ari 18, abana bo guhera ku myaka 14 bakoze amakosa akomeye nko kunywa ibiyobyabwenge cyangwa kubicuruza barabihanirwa.

Abana b'imyaka 14 bishoye mu biyobyabwenge barabihanirwa
Abana b’imyaka 14 bishoye mu biyobyabwenge barabihanirwa

Ibi byatangajwe na SP Jean Mary Vianney Karegeya, uyobora polisi mu Karere ka Huye, mu minsi ishize ubwo bamenaga ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga z’inkorano, kanyanga n’urumogi.

Yabwiye abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bo mu Murenge wa Ngoma ko hari umwana mugenzi wabo uherutse gufungwa afatanywe kanyanga.

Yagize ati “ibi biyobyabwenge tuba twabifatanye ababikora n’ababinywa, ariko igitangaje ni uko mu bo duherutse gufata harimo n’umwana wiga mu mwaka wa 3 muri GS Ruramba.

Yari yagiye iwabo kuzana amafaranga yo kwiyandikisha kuzakora ibizamini bya Leta, bamuha amafaranga ibihumbi 10 ageze ino aha agura litiro ya kanyanga ashaka kuyijyana ku ishuri turamufata.”

Ubundi ufatanywe ibiyobyabwenge mu Rwanda ahanishwa igifungo kigera ku myaka itatu akanacibwa ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugera kuri 500.

Ubyinjije mu gihugu we ahanishwa igifungo cyo kugeza ku myaka itanu n’ihazabu kugeza kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Procureur Oscar Mukamirwa ukorera ku rukiko rwisumbuye rwa Huye, ashimangira ibivugwa n’uyu muyobozi wa polisi agira ati “umwana ufite guhera ku myaka 14 uguye muri ibi byaha byo kunywa, gucuruza, kubika, ibiyobyabwenge, abihanirwa n’amategeko.”

Yungamo ati “abana ntibakwiye kwibwira ko umuntu ahanwa ku myaka 18 cyangwa 21 y’ubukure. Uburyozwacyaha butangira ku myaka 14 y’amavuko.”

Mu Karere ka Huye, muri uyu mwaka polisi imaze gufatira mu cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge abana babiri bari hagati y’imyaka 14 na 18.

Mu kigo kigorora abana kiri i Nyagatare, ku bana 375 bari kuhagororerwa, harimo 37 bafatanywe ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IYIMPANUKAKOYABABAJEBENJI

RUNGEMINTWAZA yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka