Abana 460 bagiye kwitabira inama nkuru y’igihugu y’abana

Abana 460 bagiye kongera guhurira mu nama nkuru y’abana igiye kuba ku nshuro ya munani, iy’uyu mwaka ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “uruhare rw’abana mu kwihesha agaciro”.

Biteganyijwe ko abo bana bazitabira iyi nama ibere mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo, bazaba baturutse mu mirenge yose igize igihugu. Hakaziyongeraho n’abahagarariye abafite ubumuga n’abandi bahagarariye ababa mu nkambi z’impunzi.

Umwaka ushize nibwo habaye amatora yo guhitamo abazahagararira abandi ku rwego rw’imirenge n’akarere. Nyuma yo gutorwa inshingano bafite mu kwegera bagenzi babo no kuvugira abana bakomeje kugira ibibazo ntibavuganirwe kubera kutagira urwego rubishinzwe.

Kuva abana babona amahugurwa, batangaza ko imbogamizi bahura nazo zirimo kuba bagenzi babo batagira umwanya wo guhura ngo baganire, bitewe n’imirimo bashingwa mu miryango yabo no kuba bamwe baruhuka abandi biga.

Ku kibazo cyo gukoresha ibiyobyabwenge mu bana cyari cyagaragajwe, abana baragaragaje ko kugira ngo bakoresheje ibiyobyabwenge biterwa nabo babana nabo. Ababyeyi batunzwe agatoki, kuko ababikoresha babyigisha abana babao kubera amatsiko bibatera.

Abana bavuga ko hari n’abana biga gukoresha ibiyobyabwenge biturutse kuba babana ku bigo by’amashuri.

Kwiyongera kw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, biri mu byatumye hashyirwaho gahunda yo kubirandura burundu. Iyi gahunda yogombaga kurangirana na 2012 n’ubwo itashoboye kugerwaho bitewe n’uko bikiboneka kandi bigakoreshwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka