Abana 16 Perezida yahaye imbabazi barekuwe

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS), CG George Rwigamba aravuga ko bazakomeza gukurikiranira hafi imyigire y’abana barekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kugira ngo bajye gukomeza amasomo.

Bashimiye Perezida wa Repubulika ku bw'imbabazi yabahaye
Bashimiye Perezida wa Repubulika ku bw’imbabazi yabahaye

Uwo muyobozi yavuze ibyo, nyuma y’uko byagaragaye ko hari abana biga bafunze, bamara gutsinda ibizamini bya Leta bagahabwa imbabazi ngo bakomeze amasomo bari hanze ariko bagasubira mu bibi bahozemo.

Yagize ati “ Ubu aba bana hari amahirwe ko bazakurikiranwa kuko ababyeyi babo bose barahari, dufite gahunda yo kubasura aho bakomoka, abatiga tugakangurira ababyeyi kubikora, abatabafite tugasaba inzego z’ibanze kubibafashamo.”

Umuyobozi wa RCS, CG George Rwigamba, avuga ko bazakomeza gukurikirana imyigire n'imibereho y'abana barekuwe
Umuyobozi wa RCS, CG George Rwigamba, avuga ko bazakomeza gukurikirana imyigire n’imibereho y’abana barekuwe

Komiseri Rwigamba avuga ko abana barekurwa bagasubira mu byo bahozemo ahanini ari abadafite imiryango n’ab’imiryango ihora mu makimbirane bigatuma umwana ajya kwishakira imibereho.

Yemeza ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze iki kibazo kizarangira.
Yabitangaje kuri uyu wa 17 Mutarama 2019, ubwo abana 16 bari bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare, batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange barekurwaga ku mbabazi za perezida wa Repubulika kugira ngo bajye gukomereza amasomo mu bigo boherejwemo.

Yasabye abana barekuwe kwirinda icyatuma bongera kugongana n’amategeko bagafungwa.

Ati “Izi mbabazi ntimuzipfushe ubusa, mugende mwige, mwubahe ababyeyi n’abandi bantu ariko igikomeye mwirinde gusubira mu byaha mutazagongana n’amategeko mukongera gufungwa.”

Abana barekuwe, ababyeyi n'abahagarariye inzego z'umutekano bafashe ifoto y'urwibutso
Abana barekuwe, ababyeyi n’abahagarariye inzego z’umutekano bafashe ifoto y’urwibutso

Bamwe mu bana bashimye Perezida wa Repubulika wabemereye kwiga barakoze ibyaha, banatsinda akabaha imbabazi.

Uwaganiriye na Kigali Today yari yarakatiwe imyaka 5 akaba yari amaze imyaka ibiri muri gereza.

Yagize ati “Ndashimira Perezida watwemereye kwiga, twari ibicibwa kubera ibyaha, ni umubyeyi yatugiriye impuhwe araturekura, ngiye kwiga nshyizeho umwete, uwamunyereka nibura nkamuterura gusa ni uko ntamubasha.”

Umubyeyi witwa Nyirarukundo Francine avuga ko akimenya ko umwana we arekurwa atigeze asinzira ahubwo yaraye abyina n’ubwo yari ananiwe kubera akazi yari yiriwemo.

Yemeza ko nta bundi buryo yashimiramo umukuru w’igihugu uretse kumusabira imigisha ituruka ku Mana.

Guhera mu mwaka wa 2016, hamaze guhabwa imbabazi abana batsinze ibizamini bya Leta 49.

Abana 14 bahawe imbabazi mu mwaka wa 2016, abana 19 bahabwa imbabazi muri 2017, naho mu mwaka wa 2018 abahawe imbabazi bakaba ari 16 barimo abakobwa batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka