Abamugaye barashinja ibigo by’imari kubima inguzanyo
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Kayonza barashima Leta kuko ikora ibishoboka ngo batere imbere ariko bagatunga agatoki zimwe mu nzego ko zikibakorera ivangura.
Ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abafite Ubumuga ku wa 03 Ukuboza 2015, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga mu Karere ka Kayonza, Gakumba Robert, yavuze ko Leta y’Ubumwe yashyizeho gahunda zirengera abafite ubumuga, zitigeze zitekerezwaho muri Leta zayibanjirije.

Gusa, ngo nubwo Leta igerageza uko ishoboye ngo abafite ubumuga batere imbere, hari inzego zikibavangura ntibahabwe serivisi kimwe n’abandi, bazira ko bafite ubumuga.
Gakumba ati “Hari ibigo bigiheza abafite ubumuga, wajya mu kigo cy’imari gusaba inguzanyo babona ufite ubumuga ntibayiguhe kandi ufite ingwate, bagatangira kwibaza ngo umuntu ufite ubumuga azishyura ariya mafaranga? Dufite ingero aho bakwima inguzanyo kuko ufite ubumuga.”
Uretse iyo mbogamizi ngo hari n’abafite ubumuga bwo mu mutwe bagitereranwa, ndetse n’uburezi ku batavuga ntibumve bukigoranye.

Cyakora na none ngo bishimiye ko imyumvire yo guheza abafite ubumuga igenda ihinduka muri sosiyete, kuko mu kwizihiza uwo munsi n’abaturage badafite ubumuga bitabiriye kandi mu myaka yashize warasangaga witabirwa n’abafite ubumuga bonyine.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko hari ibibazo bya bamwe mu bafite ubumuga birenze ubushobozi bw’akarere, ariko ngo hazakomeza gukorwa ubuvugizi ndetse n’ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire ku bagiha akato abafite ubumuga.
Ku bijyanye n’ibigo by’imari bitabaha inguzanyo, yavuze ko ubuyobozi buzicara bukabiganira bigashakirwa igisubizo.
Ati “Muri banki bacuruza amafaranga kandi ureba niba uwo ugiye guha inguzanyo azishyura neza, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite icyo ureba ni ukureba niba azishyura neza. Ni ibintu twazicara tukaganiraho naho ubundi hari ufite icyo kibazo yaba atumva neza bizinesi.”

Mu kwizihiza uyu munsi, abafite ubumuga bw’ingingo bahawe amagare. Gakumba avuga ko kuva mu mwaka wa 2011 bamaze gutanga amagare 350 arimo ayo bahawe n’abafatanyabikorwa barimo Handicap International.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|