Abamugariye ku rugamba bihuje n’abandi bafite ubumuga bishakamo ibisubizo

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’abandi bafite ubumuga butandukanye basaga 40, bo mu Karere ka Musanze na Burera, bibumbiye mu muryango RECOPDO, barishimira ubumenyi bamaze kugeraho mu gukora inkweto, imikandara, kudoda n’ikoranabuhanga.

Abafite ubumuga bagiye gushinga amakoperative ashinzwe kudoda inkweto n'imikandara
Abafite ubumuga bagiye gushinga amakoperative ashinzwe kudoda inkweto n’imikandara

Bavuga ko banze gucika intege bishakamo icyizere cy’ubuzima aho bagaragaje ko bashoboye bahitamo kwiga imyuga izabatunga mu buzima bwabo ejo hazaza, birinda kubera Leta umutwaro.

Abiga iyo myuga ni abafite ubumuga bunyuranye, barimo abatabona, abafite ubumuga bw’ingingo n’ubundi bumuga bunyuranye.

Nyuma yo kwihuriza mu muryango wa RECOPDO (Rwanda Ex-Combatants and Other People with Disabilities Organization), batangiye kwiga iyo myuga ku inkunga y’Umushinga UNDP binyuze mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), aho bahawe ibikoresho bibafasha kwiga ibijyanye n’ikoranabuhanga, gukora inkweto, imikandara n’ibindi.

Kalimba Jehovanis wamugariye ku rugamba, akaba ahagarariye itsinda ry’abiga mu ishuri Sagamba Vocation Training Center ryo mu Mujyi wa Musanze ryigisha gukora inkweto, imikandara na Sandali, avuga ko abakurikiye amasomo bose bageze ku rwego rwatunga imiryango yabo ntigire ikibazo nyuma y’amezi atatu bamaze biga.

Abamugariye ku rugamba n'abandi bafite ubumuga bunyuranye bashimiwe kuba barishatsemo ibisubizo bakagana amashuri y'imyuga
Abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga bunyuranye bashimiwe kuba barishatsemo ibisubizo bakagana amashuri y’imyuga

Ati “Urwego tugezeho buri wese ashobora gukora inkweto yajyana ku isoko, zaba izifunze, zaba na sandali. Abafite ubumuga turi mu ngeri zinyuranye, abagore abagabo abasore n’inkumi, dushimiye abatekereje kuduhuza batwigira uyu mushinga wo kuvoma ubwenge, kugira ngo nubwo dufite ubumuga butandukanye, twirinde guherana na bwo ahubwo dushaka icyadufasha guteza igihugu imbere”.

Twagirayezu Jean de Dieu ufite ubumuga bwo kutabona, aremeza ko amasomo yize yatangiye kumugaburira, dore ko ageze ku rwego ruhambaye mu gukora inkweto mu mezi atatu bamaze biga.

Ati “Ubu ni bwo turi gusoza amasomo, hari aho tuvuye n’aho tugeze. Tugiye kujya ku isoko nk’abandi. Mfite ubumuga bwo kutabona ariko kuba nkora inkweto nk’izi zimeze neza, icya mbere ni mu mutwe, ubu ntabwo mbona ariko iyo umuntu afite mu mutwe habara, intoki zigenda ziyoborwa n’uwo mutwe, ubu ndagendana n’ababona.

Inzego zinyuranye z'ubuyobozi bw'abantu bafite ubumuga muri ibi bihe bya COVID-19 zikomeje gufasha abo bari kwiga imyuga inyuranye
Inzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’abantu bafite ubumuga muri ibi bihe bya COVID-19 zikomeje gufasha abo bari kwiga imyuga inyuranye

Naguraga inkweto mu isoko bakampangika igahita incikiraho, ariko ubu nta muntu n’umwe ushobora kumpangika inkweto kuko nanjye ngeze ku rwego rwo kuzikorera, zikajya no ku isoko bakazigura bazirwanira”.

Nkundabose Myriam wo mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera, ati “Ndi umukobwa ufite ubumuga bw’ingingo, naje ntazi gufata n’icyuma ariko ubu gukora inkweto ndebaho. Impamvu nabihisemo ndi umukobwa, ni uko kubona inkweto mu isoko zinkwiye byangoraga, kuko mfite ikirenge kinini cyane ariko ubu ndazidodera murabona ko mberewe”.

Uwo mukobwa avuga ko kuba afite ubumuga akaba yarize umwuga, ari kimwe mu bishobora kumurinda ibishuko, byamushora mu ngeso mbi yajyanwamo n’abasore.

Muri abo bafite ubumuga kandi harimo n’abiga ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa kandi bafite ubumuga bwo kutabona, bakavuga ko ari urugero rwiza rwo kwereka abantu bagishidikanya ku bafite ubumuga, ko bafite ubushobozi.

Abafite ubumuga bavuga ko kwiga imyuga ari uburyo bwo kwigirira icyizere bafasha Leta mu iterambere
Abafite ubumuga bavuga ko kwiga imyuga ari uburyo bwo kwigirira icyizere bafasha Leta mu iterambere

Shirumuteto Innocent utabona nyuma yo gukomerekera ku rugamba rwo kubohora igihugu, ati “Ni njye uhagarariye abiga ikoranabuhanga ,nkatwe tutabona twiga ubwo bumenyi twifashishije ibikoresho bihambaye bituyobora. Impamvu nahisemo ikoranabuhanga ni uko mu kazi kanjye ka buri munsi gukora raporo byajyaga bingora, ariko ubu akazi nshinzwe ndagakora neza”.

Mu gihe COVID-19 yateye icyuho mu bikorwa by’abo baturage bafite ubumuga, bakomeje gusurwa n’amatsinda anyuranye y’ubuyobozi mu nzego zibashinzwe, mu rwego rwo kubafasha muri ibi bihe bibagoye mu gihe biteguye gushyirwa mu makoperative aho bagiye kujya ku isoko ry’umurimo, bakaba bakomeje guhabwa inkunga zinyuranye z’ibiribwa.

Ubwo basurwaga n’abayobozi mu nzego zinyuranye ku itariki 12 Kamena 2020, mu rwego rwo kureba uko imyigire yabo yifashe no kubaremera ibyo kubafasha muri ibi bihe bya COVID-19, bashimiwe urwego bamaze kugeraho, bakaba bagiye guhurizwa mu makoperative bagahabwa ibikoresho bigezweho, bizabafasha gukora neza akazi kabo.

Mwambutsa wasuye abo baturage ahagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yavuze ko inkunga bari guhabwa ari amahirwe bafite badakwiye gupfusha ubusa, abasaba gukomeza kongera imbaraga mu byo bakora.

Abafite ubumuga bakomeje gufashwa muri ibi bihe bya COVID-19
Abafite ubumuga bakomeje gufashwa muri ibi bihe bya COVID-19

Ati “Amasomo muri guhabwa hari benshi baba bayakeneye, kuba ari mwe bahisemo ni amahirwe mwagize, hari abafite ubumuga benshi bagiye bagira aya mahirwe yakwiga nk’icyumweru kimwe akabijugunya akagenda ati iyi computer ndi kwiga se mfite ubumuga izamarira iki.

Nyuma y’umwaka umwe ugasanga abo biganaga ni abakire naho undi aririrwa muri za kanyanga. Mwige iyi myuga muyishyizeho umutima n’amakoperative mugiyemo mukore neza bizabaha inyungu”.

Arongera ati “Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, dufite inshingano z’imibereho myiza y’Abanyarwanda, ni cyo cyatuzanye hano ngo turebe ibyo mwagezeho mu rwego rwo kubashakira ubufasha ku buryo iyo mukora neza, ibiboneka ni mwe muba aba mbere mu kubibonaho”.

Bizimana Domonique, Uhagarariye ihuriro Nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga, yashimye RECOPDO uburyo imaze kwiyubaka mu gihe gito imaze, aho abakomerekeye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga bifitiye icyizere cy’ubuzima bwiza babigizemo uruhare, ashima uburyo abafite ubumuga bakomeje kugira uruhare mu kurwanya Coronavirus.

Bageze ku rwego rwiza mu gukora inkweto
Bageze ku rwego rwiza mu gukora inkweto

Ati “Kugeza ubu mu makuru dufite, ni uko mu bantu bafite ubumuga nta n’umwe urandura Coronavirus. Dukomeze twirinde twubahiriza amabwiriza duhabwa n’abayobozi bacu”.

Uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, na we yashimye RECOPDO nk’umuryango washyizweho kugira ngo uteze imbere ibikorwa by’abavuye mu ngabo by’umwihariko abafite ubumuga, aho bishyize hamwe n’abandi Banyarwanda bafite ubumuga baharanira iterambere ry’igihugu, mu rwego rwo guharanira ukwigira.

Yasabye abanyamuryango ba RECOPDO, kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kwigishwa imyuga abasaba gushyira mu ngiro amasomo bahawe.

Rtd Lt Sabena Joseph, Umuyobozi wa RECOPDO yijeje abasoje amasomo ko RECOPDO izakomeza kubaba hafi mu buzima bagiyemo bwo gushyira mu ngiro amasomo hahawe, abasaba kuba umusemburo w’aho bagiye gukorera, ariko bubahiriza n’amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus.

Umuryango RECOPDO wavutse tariki 3 Werurwe 2014, uhuza abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga bunyuranye, utangira ubigisha imyuga itandukanye, hagamijwe kubafasha kurushaho kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka