Abamugariye ku rugamba bashimiye FPR Inkotanyi yabazirikanye ku munsi wo kwibohora

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro buratangaza ko muri ibi bihe u Rwanda rwizihiza imyaka 28 ishize rwibohoye, bwateguye igitaramo cyo gushimira Ingabo zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, bamwe ndetse bakahatakariza n’ingingo z’umubiri.

Icyo gitaramo cyabereye mu Murenge wa Nyarugunga mu Mudugudu wubakiwe Ingabo zamugariye ku rugamba.

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi muri Kicukiro, Umutesi Solange, asobanura impamvu z’iki gikorwa, yagize ati “Twaje kubashimira no kubabwira ko tubakunda, kandi tuzirikana n’umutima wacu wose ubwitange mwagize kugira ngo Igihugu cyacu kibohorwe.”

“Twaje nk’abanyamuryango gushimira cyane Chairman w’umuryango wacu Nyakubahwa Paul Kagame, ku bw’ishema akomeje guhesha Igihugu cyacu, by’umwihariko umuryango wacu.”

Umuyobozi w'Umuryango FPR Inkotanyi muri Kicukiro, Umutesi Solange
Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi muri Kicukiro, Umutesi Solange

“Ntabwo twabona impano duha Inkotanyi zihwanye n’ubwitange bagize, ariko ibi byishimo n’impano zitandukanye twateguye, zibagere ku mutima. Ibyo mwaharaniye mugatakaza ingingo zanyu ndetse abandi bakahaburira ubuzima, ntibyapfuye ubusa. Uyu munsi Igihugu kiragendwa, u Rwanda rwacu ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga, ndetse n’Umunyarwanda wese aho ari afite ishema ryo kwitwa Umunyarwanda. Mwarakoze kwitanga, mukabohora Igihugu cyacu ndetse mugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Karagirwa Jules utuye mu Murenge wa Nyarugunga akaba n’umwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, yashimiye ababazirikana mu bihe nk’ibi, yongeraho ko umunsi wizihizwaho ibirori byo kubohora Igihugu uvuze byinshi kuri bo.

Ati “Iyo uyu munsi ugeze, dusubiza amaso inyuma tukibuka ibyabaye kera dutangiza urugamba, tukareba uko urugamba rwagenze, noneho kuri uyu munsi tukareba niba ibyo twarwaniraga byaragezweho cyangwa niba bitaragezweho. Iyo rero umunsi mukuru wabaye hano, baba baje kudushimira kubera ibyo twakoze, ariko natwe bikaduha umwanya wo kwicara kugira ngo twishimire ibyagezweho kuko ni byinshi.”

Karagirwa Jules yishimira ko ibyo baharaniye byagezweho
Karagirwa Jules yishimira ko ibyo baharaniye byagezweho

Karagirwa asanga ibyo barwaniye byagezweho ari byinshi kuko bigaragarira buri wese, nk’uko yabisobanuye, ati “Ngira ngo nawe amaso araguha. Mu burezi buri wese ariga, si nka bimwe bya kera habagaho iringaniza, yewe n’amashuri wabonye ko ari menshi, ibyagezweho muri rusange ni byinshi haba mu burezi, mu buzima, mu bukungu n’ibindi, kandi birashimishije.”

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko mu byo babazaniye nk’impano harimo ibitenge bigenewe ababyeyi bo muri uwo mudugudu w’abamugariye ku rugamba, amata agenewe abana, n’ibiribwa bitandukanye birimo umuceri, kawunga, ndetse n’amafaranga. Uko ari imiryango 61, buri muryango wagenewe ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byarakusanyijwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kicukiro.

Babazaniye impano mu rwego rwo kubashimira
Babazaniye impano mu rwego rwo kubashimira

Usibye ibyo bahabwa nk’ubufasha, bagenerwa n’ibindi bahabwa bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Abo bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu bafite n’ibikorwa by’iterambere nk’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, abandi bagakora imirimo iteza imbere Igihugu mu zindi nzego zitandukanye za Leta, ku buryo n’ubwo bamugaye, bitababuza gukomeza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu.

Pudence Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali na we yari yitabiriye ibi birori
Pudence Rubingisa uyobora Umujyi wa Kigali na we yari yitabiriye ibi birori

Amafoto: Akarere ka Kicukiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka