Abamotari nibitwara neza ubwishingizi bishyuraga buzagabanuka - MININFRA
Umujyanama mukuru mu bya tekiniki ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Byiringiro Alfred, avuga ko uko abamotari bazagabanya amakosa abyara impanuka zo mu muhanda, ari na ko sosoyite z’ubwishingizi zizagabanya amafaranga zibaka ku bwishingizi.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, ubwo mu Karere ka Nyagatare haberaga ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, by’umwihariko kuri kasike ikwiye.
Avuga ko 90% by’impanuka zo mu muhanda ahanini ziterwa n’abayobozi b’ibinyabiziga, kandi inyinshi muri izo zikaba iz’abatwara moto.
Yongeraho ko hagiye habaho amavugururwa menshi hagamijwe gufasha ukora umwuga w’ubumotari, ngo arusheho kwiteza imbere ndetse anateze imbere Igihugu.
Avuga ko ikiguzi cy’ubwishingizi ku binyabiziga cyane cyane moto kuba kiri hejuru bishingira ku myitwarire y’abasaba ubwishingizi.
Yagize ati “Igiciro cy’ubwishingizi cyane cyane gishingira ku bantu baba basaba ubwishingizi. Ibigo bitanga ubwishingizi bireba ingaruka cyangwa imbogamizi ziri muri wowe urimo kubusaba igiciro kijyana nabyo.”

Icyakora avuga ko inzego bireba zirimo kuganira kuri iki kibazo, ariko uruhare runini rukaba urw’abamotari kuko ngo igihe bazaba bitwaye neza impanuka zikagabanuka igiciro cy’ubwishingizi kizagabanuka.
Umumotari witwa Gad Niyomukunzi, ukorera mu Mujyi wa Nyagatare, avuga ko ashima Leta ku mahugurwa ihora ibaha ajyanye no kwirinda amakosa akorerwa mu muhanda.
Avuga ko amakosa menshi bakunze gukora ari ugutendeka, gutwara ikinyabiziga nta byangombwa ndetse no gutwara ikinyabiziga nta bwishingizi, ahanini kubera ko igiciro cyabwo kiri hejuru cyane.
Ati “Umuntu ufite moto irengeje imyaka 10 acibwa amafaranga arenga 260,000, nta handi hantu azayakura bigatuma yica akazi k’abamotari agakora kugira ngo abone ayo mafaranga kuko ntazayitunga itagira ubwishingizi, akayahiga mu buryo butemewe, bigashyira mu kaga umugenzi atwaye ndetse nawe ubwe kuko adafite uburenganzira bwo gutwara umugenzi.”
Akomeza agira ati “Jye mbona ikibazo ari uko ubwishingizi bugoye kuko buri hejuru, mudukoreye ubuvugizi batugabanyiriza ubwishingizi bwa moto noneho n’ufite moto adakoresha Taxi akabasha kwishyura bitamugoye, kuko ubu ufite moto yo kwigenderaho asigaye asora nk’ay’uwa Taxi.”

Avuga ko ibi bibazo ari byo bituma n’abadafite ibyangombwa byo gutwara abagenzi, babijyamo bashakisha amafaranga yo kwishyura ubwishingizi bwa moto batunze.
Niyontwari Fils de Dieu na we utwara moto, yagaragaje ikindi kibazo cy’abamotari batwara moto zicyanditse ku makoperative bakoreragamo mbere y’uko akurwaho, ubu bakaba barabuze abo bahererekanya nabo ububasha nyamara barasoje kwishyura inguzanyo bari bahawe n’ayo makoperative.
Yagize ati “Mu rugo bamfatiye inguzanyo binyuze muri Koperative y’abamotari nabarizwagamo, nsoje kwishyura nagiye gusaba ko bampindurira ikajya mu mazina yanjye aho kuba aya Koperative.”
Ati “Ibyo nasabwaga byose maze kubisoza ngo mpindurirwe, Ikigo cy’Igihugu cy’Imosoro n’Amahoro barambwiye ngo iyi Koperative irabanza yishyure ideni ibabereyemo kandi ntigihari uyu munsi.”
Yifuza ko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyabahindurira ibyangombwa, moto zikajya mu mazina yabo kugira ngo batunge ibibanditseho.
Byiringiro Alfred, avuga ko iki kibazo koko gihari ariko bitazarenza ukwezi kwa Kamena uyu mwaka kitarakemuka ku bantu bigaragara ko basoje kwishyura inguzanyo za moto bari bahawe.

Naho ku kibazo cy’umwambaro w’abamotari, yavuze ko nabyo biri mu nzira zo gukemuka bahereye mu Mujyi wa Kigali, ku buryo nazo zitazarenza ukwezi kwa Kamena zitaraboneka no mu Ntara, kuko bizakemura ikibazo cy’akajagari mu mwuga wo gutwara moto.
Kuri kasike zikwiye ngo na zo ziri hafi kuboneka ari nyinshi ku isoko, kuko abasanzwe bazicuruza babanje gupimisha izo bari bafite banarekwa izemewe zuzuje ubuziranenge ku buryo batumije nyinshi.
Ariko nanone ngo ntawe uzafatwa kuko adafite iyujuje ubuziranenge, kuko ubu bemerewe kuba bakoresha izari zaratumijwe mbere zikiri mu maguriro.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|