Abamotari bose barasabwa gukoresha utumashini twa mubazi

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, gukoresha utumashini twifashishwa mu kubara amafaranga y’urugendo umugenzi agomba kwishyura, biratangira kuba itegeko ku Bamotari bose batwara abagenzi bakorera muri Kigali.

Mubazi izajya ifasha umugenzi n'umumotari kwishyurana nta guciririkanya
Mubazi izajya ifasha umugenzi n’umumotari kwishyurana nta guciririkanya

Mu Kwezi k’Ukuboza 2021, nibwo Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko hagomba kongera gutangizwa ikoreshwa ry’utwo tumashini tubara ibirometero umuntu agenze kugira ngo amenye ayo agomba kwishyura, abatwara abagenzi kuri moto bose bakaba basabwa kugira utwo tumashini, uhereye ku bakorera muri Kigali. ‘Yego Innovision Ltd’ ni yo sosiyete yonyine ifite uruhushya rwo gutanga utwo tumashini.

Mu kiganiro Uwamahoro Aline ushinzwe gahunda z’imikorere n’ubufatanye muri ‘Yego Innovasion’ yagiranye n’Ikinyamakuru ‘The New Times’, yavuze ko biteguye, ubu bafite utumashini tugera hafi ku bihumbi cumi na bitanu (15.000).

Yagize ati “Mu byumweru bibiri bishize, twari muri gahunda yo gutanga utwo tumashini ku bamotari bose batadufite, kandi n’ubwo twagiye duhura n’ibibazo, ariko twashoboye gutanga utumashini tugera ku 14.265 dutangira gukoreshwa n’abamotari”.

Yongeyeho ko intego kwari ugutanga utumashini tugera ku 19.000 ariko kubera impamvu zitandukanye iyo ntego ntiyashoboye kugerwaho nk’uko byari biteganyijwe.

Gusa yavuze ko bo bari biteguye gutanga utumashini tugera kuri 600 buri munsi kugira ngo bagere ku ntego bari bihaye, ariko ikibazo gituruka ku ruhande rw’abamotari batitabiraga uko bikwiye.

Uwamahoro yavuze ko babonye umubare w’abaza gufata utwo tumashini wiyongera cyane muri iyi minsi iheruka. Gusa ngo igikorwa cyo gutanga utwo tumashini kirakomeje kugeza igihe abamotari bose bazaba bamaze kutubona, n’ubwo ngo umubare w’abadukeneye ushobora kwiyongera, ariko yizeza abamotari ko bo nka sosiyete itanga utwo tumashini babyiteguye kandi ko bahari kugira ngo babafashe igihe icyo ari cyo cyose.

Mubiligi Jean Pierre, umuhuzabikorwa w’uwo mushinga mu Kigo ngenzuramikorere (RURA), yavuze ko nk’uko babanje kubitangaza mbere, bazatangira kugenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iryo bwiriza ku itariki batanze, kandi ibyo ngo bigomba kubahirizwa ku bo bireba bose.

Gusa Mubiligi yavuze ko babizi ko hari abo bitazakundira kuba bafite utwo tumashini ku itariki yateganyijwe bitewe n’impamvu zumvikana kandi zavuzwe, urugero nk’abo byagoranye guhuza amakuru yerekeye moto na ba nyirazo n’ibindi.

Yongeraho ko hamwe n’abafatanyabikorwa barimo Umjyi wa Kigali na Polisi y’igihugu, biteguye kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

RURA yanasabye abagenzi n’abamotari kujya batanga amakuru ku bibazo bahura nabyo, kuko ngo biteguye kugira impinduka bakora aho byaba biri ngombwa.

Mubiligi ati “Dukeneye ko abantu batubwira uko babona iyo gahunda mu ishyirwa mu bikorwa, kuko twe n’abafatanyabikorwa twemeranyijwe ko twagira icyo dukora mu gihe byaba bibaye ngombwa”.

Yongeyeho ko ku bamotari basinyanye amasezerano y’imyaka ibiri n’ababaha utwo tumashini, nyuma y’iyo myaka ibiri bakazasuzuma uko iyo gahunda irimo kugenda.

Abamotari n’abagenzi biteguye gukoresha utwo tumashini, kuko abamotari bo muri Kigali batazongera kwemererwa gukora batadufite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo pee birakwiye kandi cyane ko abatega amamoto nabo babanza kwerekana amakarita agaragazako bikingije kuko abenshi batikingije basigaye bitwazako gutega moto bidasaba ko wikingije bityo bigatuma badashyira imbaraga nubushacye mukwikingiza

Joe Danny yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

Ibibazo

1.Ese tugereranyije uburyo utwo tumashini dukoreshwa ntituzajya duhenda abakiriya?
2. Ko Hari ukuntu umumotari umubwira aho akujyana agaca kure, ntibibaho umugenzi ntazajya ahomba?

Ferdinand Niyigaba yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka