Abamotari batangiye guhabwa kasike nshya zizewe mu kurinda umutwe

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye (UN) hamwe n’izindi nzego, batangije ubukangurambaga bwiswe ‘Tuwurinde’ busaba abamotari gukoresha kasike zujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurinda umutwe w’umuntu ugenda kuri moto.

Abayobozi barimo Minisitiri w'Ibikorwa Remezo hamwe n'abayobozi b'abamotari bafashe ifoto bafite kasike nshya zujuje ubuziranenge
Abayobozi barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo hamwe n’abayobozi b’abamotari bafashe ifoto bafite kasike nshya zujuje ubuziranenge

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa UN, Jean Henri Todt, batanze kasike 500 zivugwaho kuba zujuje ubuziranenge kurusha izisanzwe zikoreshwa n’abamotari.

Dr Gasore avuga ko kuba hari kasike ‘zimeneka nk’ibicuma’ iyo zituye hasi, ngo bigaragara ko nta buziranenge zifite bwo kurinda imitwe y’abantu, ari yo mpamvu zigomba gusimbuzwa ku isoko ry’u Rwanda kugera ubwo zizaba zitakiboneka.

Umumotari azajya atanga kasike afite ku buyobozi bw’Ishyirahamwe abarizwamo, bamuhe izindi nshya zujuje ubuziranenge ku giciro kijya kungana n’icyaguze izo yari asanganywe, nk’uko Minisitiri Gasore yabisobanuye.

Yagize ati “Leta izishakamo uburyo umuntu usanzwe ufite ingofero azisimburizwa, n’izi twazanye 500 turaziha amashyirahamwe, ariko tuzabasaba ko mutugarurira (izindi) 500 mwasimbuje, utwaye ingofero 100 birasaba ko atugarurira izindi 100 zitujuje ubuziranenge, tukazibona.”

MININFRA ivuga ko Leta igiye gukorana n’abarangura kasike za moto, kugira ngo izujuje ibisabwa zibe ari zo zizakomeza kuboneka, izisanzweho zikazajya zikusanywa hagashakwa ikindi zakorwamo.

Kasike ikwiye igomba kuba yarapimwe, byemezwa na Raporo yitwa ISO 17065, igaragaza ko iyo kasike yujuje ubuziranenge bwa UN, bwo kuba ikomeye, idapfa kumeneka, itavuna umuntu uyambaye, imworohereza kumva no kureba neza, kandi ifite ikirahure kidashobora kumeneka ngo kimukomeretse .

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Jean Henri Todt, ushinzwe ibijyanye n’Umutekano wo mu muhanda, avuga ko kasike ikwiye kandi yakoreshejwe neza, igabanya ibyago byo kwicwa n’impanuka ku rugero rungana na 40% ndetse n’ibyo gukomereka ku rugero rwa 70%.

Ikigo gitsura ubuziranenge(RSB) cyatangaje ko mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Kamena 2024 kizaba cyabonye imashini ipima ubuziranenge bwa kasike buteganywa n’amabwiriza ya UN, hagatangwa ikirango cy’u Rwanda cya RS 576: 2024.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko kwambara kasike bisanzwe ari itegeko, ariko ko igihe cyo gutegekwa kugira izujuje ubuziranenge kitaragera.

ACP Rutikanga akomeza aburira umumotari wese utwara umugenzi utambara kasike neza, cyane cyane abagore n’abakobwa banga kwangiza ubwiza bw’imisatsi yabo, ko Polisi igiye kongera kubahagurukira.

Umuvugizi wa Polisi ati “Ikijyanye na bashiki bacu baba bashaka kurinda ubwiza buturuka ku musatsi, ni byiza ko washaka ubundi buryo, ukagenda muri bisi, muri taxi voiture cyangwa ukagenda n’amaguru, aho kugira ngo ugende ufatiye kasike mu kirere!”

Ati “Sinzi n’impamvu abamotari mubyemera, nta we tuziza ko akora umusatsi neza, ntawe tuzabihora, ariko uwo tuzafata ni wa wundi utwara umugenzi utambaye kasike neza, ngira ngo IGP yabahaye amezi atandatu yo kwiyobora, ariko niba ari uko mwiyobora tuzagaruka.”

Amakarito ya kasike za moto zujuje ubuziranenge ari mu biro by'Umujyi wa Kigali
Amakarito ya kasike za moto zujuje ubuziranenge ari mu biro by’Umujyi wa Kigali

Umumotari witwa Nyarwaya ashimangira ko hari kasike bakoresha koko bakumva zidakomeye, ndetse hakaba n’ubwo umugenzi yitura hasi ikaba ari yo imeneka aho kuba umutwe w’umuntu.

Nyarwaya ati “Kasike zimwe twambaraga hari izikozwe mu bimeze nk’ibikarito ku buryo uyikoraho cyangwa uyitura hasi ikameneka, ubwo urumva ntabwo iba ikirinze umutwe w’umuntu, nyamara ubuzima bwacu ni umutwe. Bangonze amaguru bashobora kuyaca ariko ngifite umutwe muzima nakora n’ibindi, iki gitekerezo rero ni cyiza.”

MININFRA ivuga ko kuva mu myaka ine ishize Abaturarwanda bamaze gukomerekera bikabije mu mpanuka za moto, babarirwa hagati ya 34% - 37% by’impanuka zose zabaye muri icyo gihe.

Iyi Minisiteri ivuga kandi ko kuva uyu mwaka wa 2024 utangiye kugera ubu, abantu 63 bamaze guhitanwa n’impanuka za moto.

Gahunda ya MININFRA yitwa “Tuwurinde(Umutwe)” ishyirwa mu bikorwa n’Umuryango urengera ubuzima (Healthy People Rwanda - HPR) irateganya kumara umwaka, aho abaturage n’abamotari by’umwihariko bazakangurirwa kurinda umutwe nk’urugingo ndasimburwa rw’umubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka