Abamotari baribaza igihe ikibazo cy’ubwishingizi buhenze kizakemukira

Abamotari bo mu Karere ka Huye baribaza igihe ikibazo cy’ubwishingizi (assurance) buhenze bwa moto kizakemukira, nyuma y’uko mugenzi wabo wo mu Ruhango yari yakigejeje kuri Perezida Kagame, agasezeranywa ko mu mezi abiri kizaba cyakemutse.

Bahangayikishijwe n'ikibazo cy'ubwishingizi bugihenze
Bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubwishingizi bugihenze

Ubwo Perezida Kagame yagendereraga Akarere ka Ruhango tariki 25 Kanama 2022, umumotari yamugejejeho ikibazo cy’ihenda rya assurance kiremereye abamotari muri rusange.

Yagize ati “Dufite ikibazo cya assurance ihenze cyane, ku buryo moto yanjye nyishyurira ibihumbi 165. Tukishyura ibintu bitandukanye, autorisation, ipatante, umusoro ku nyungu n’ibindi. Twishyura byinshi ku buryo utabasha kuba wagura umwenda cyangwa ngo urihire umwana ishuri. Turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu kibe icyanyu, mukidukurikiranire.”

Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yavuze ko bagiye kugikemura vuba, agira ati “Mu gihe kitarenze amezi abiri kiraba cyakemutse.”

Perezida Kagame na we yagize ati “Icyo kibazo rwose nanjye ndagishyiramo uruhare rwanjye, turaza kugikemura.”

N’ubwo i Huye hari abamotari bavuga ko amezi atandatu ashize bijejwe gukemurirwa ikibazo atari menshi, hari n’abavuga ko igihe gishize ari kinini kuko bari bizeye ko bitazarenga amezi abiri.

Anatole Nsengimana ati “Umuminisitiri ubifite mu nshingano avuze ngo abihaye amezi abiri, hari abari baraguze assurance irangiye batinda gufata indi bari gutekereza ko ibyemerewe Umukuru w’Igihugu bizahita bibonerwa igisubizo. Ariko babonye bikomeje gutinda baremera bagura izihenze.”

Joseph Mbarushimana na we w’umumotari i Huye, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko bari bagendereye urubyiruko i Huye, ko n’ubwo birimo gutinda, bafite icyizere cy’igisubizo kizima.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, imvugo ni yo ngiro, ibintu byinshi yarabishoboye. Kuri assurance nigeze kurota ahubwo yageze ku bihumbi 45!”

Abamotari b’i Huye bavuga ko ubundi assurance ya moto nshyashya ari amafaranga ibihumbi 154, kandi ko imaze imyaka irenga icumi yishyurirwa arenze ibihumbi 170.

Ibyo byose iyo byiyongereyeho amafaranga y’uruhushya rwo gutwara abagenzi agera ku bihumbi 23, ipatante y’ibihumbi umunani, umusoro wa parikingi wa 1600 ku kwezi, hatabariyemo no kuyikoresha igihe hari aho yapfuye ndetse n’ibiciro bya lisansi byiyongereye, ngo kubibona birabagora kuko biba bigomba kuva mu mafaranga 400 cyangwa 500 abagenzi batanga iyo babatwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyaba cyari icyo kibazo cyonyine dufite mugihugu nibura twakwimuka tukava mu Rwanda tukajya guhigira ahandi nko muri Congo,uburundi, Tanzania ubuganda ariko kdi mwese muzi uko tubabaniye , ikindi kibaye aricyo kibazo gusa twareka ikimotari tukajya mubucurizi ariko buriya urebye abantu besnhi bari mubucurizi bari kwifuza kubireka kubera amafaranga y’umurengera bakwa namande bakwa wagira ubwoba ibaze nawe kurangura bodaboda muri Congo kumafaranga 600 yagera kuri kumipaka ikishyura umusoro wa 600 Frw bituma twebwe abanyarwanda duhendwa nyamara inganda ziba zabikoze biri kuri make nibindi bicuruzwa nuko bimeze

Nyakarundi yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka