Abamotari barashinja Airtel ishami rya Musanze kubambura
Abamotari 35 bakorera mu Karere ka Musanze barashinja Airtel ishami rya Musanze ubwambuzi bw’amafaranga y’u Rwanda 17,5000, batahawe nyuma y’amezi asaga abiri icyo kigo cy’itumanaho kibakoresheje mu bijyanye n’inyungu zo kwamamaza, birangira hatubahirijwe amasezerano bagiranye.

Ni mu bikorwa byo kwamamaza Airtel byahuriranye na gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ ku bufatanye na Polisi y’igihugu, ahaberaga urugendo kuva mu Mujyi wa Musanze ugana mu isantere ya Kinigi, igikorwa cyabaye mu ntangiro z’Ukuboza 2019 aho ngo Airtel yasabye urutonde rw’abamoteri 100 bajya kuyamamaza.
Umumotari umwe yari yemerewe ibihumbi bitanu nyuma y’icyo gikorwa, ariko ngo birangira hahembwe 65 gusa abandi bababwira ko bagaruka mu gitondo cy’umunsi ukurikira kuko ngo amafaranga yari abaye make arabashirana.
Abamotari baganiriye na Kigali Today bavuga ko iryo joro ritabaguye neza kuko ngo barya ari uko bakoze, ndetse ngo bamwe byabaviriyemo kuburara n’imiryango yabo, ndetse na ba nyiri moto barabarakarira kubera kubura amafaranga yo kuverisa.
Hagenimana Simon ati “Murabizi umumotari arya ari uko yakoze.Twiriwe mu muhanda tunyagirwa butwiriraho turangije bati ‘ni mutahe’. Uwo munsi umwana wanjye n’umugore baraburaye ndetse na bosi wanjye yari ampitanye”.
Mugenzi we ati “Njye uko nagatashye mfite agahinda, naruhukiye mu buriri kuko ntacyo nari mfite cyo kubwira umugore n’abana. Umugore yabonye ko mbabaye yirinda kugira icyo ambwira mu gitondo mubwiye ibyambayeho arambwira ati ‘nta kundi byari kugenda uretse kwihangana”.
Abo bamotari bavuga ko nubwo bemeye kujya muri ibyo bikorwa ngo byari nk’agahato kuko amafaranga ibihumbi bitanu bari guhabwa n’ubundi yari ayabo kuko binyweshereje lisansi birangira na yo bayabuze.
Bavuga ko nk’uko Kanyankore Pacifique, Umuyobozi wa Airtel mu Karere ka Musanze ari na we wabasabye ko bakorana muri iyo gahunda, ngo mbere yo gutangira byari mu masezerano ko ayo mafaranga bayishyurwa igikorwa kirangiye.
Abo bamotari bavuga ko icya mbere cyabababaje ari agasuzuguro bakomeje gushyirwaho n’iyo sosiyete, bakomeje kwamamaza aho bambara imyambaro yabo ikarenga ikabambura, ari naho bamwe bahera bavuga ko batishimiye kongera kwambara iyo myambaro.
Maniraguha Celestin ati “Imvura yaratunyagiye abandi basigara bakora umunsi wose, kujyayo twabikoze ku bwitange batubeshya ko ari abafatanyabikorwa bacu, bigeza n’ubwo amafaranga batwemereye bayatwimye na nubu kandi na lisansi yari iyacu. Bayaduhe nibatayaduha babimenye basubirane n’imyambaro yabo kuko singitewe ishema no kwambara iyi myambaro ya Airtel itatwifuriza icyiza”.

Nizeyimana David ati “Igikuru ni ukutwishyura byaba na ngombwa bakatubwira iyi myambaro yabo twambara icyo itumariye, ni gute wirirwa wamamariza umuntu akaba ari we wirirwa aguhohotera? Tubabajwe n’uburyo twiriwe inyuma yabo bari mu ma modoka, twe turi ku ma moto imvura itunyagira, ibaze guturuka Sonrise kugera mu Kinigi imvura itunyagita twanyweye lisansi yacu, bikarangira dutashye imbokoboko, aya mafaranga bakagombye no kuyakuba kabiri”.
Ubuyobozi bwabo na bwo bwarabatereranye
Abo bamotari bavuga ko n’ubuyobozi bwabo ari bamwe mu baha umurindi ubwo bwambuzi kuko ngo butigeze bubakurikiranira icyo kibazo.
Bavuga ko icyo kibazo bakigejeje kuri perezida w’ishyirahamwe ryabo witwa Muberuka Safari, abasaba urutonde rw’abatarishyuwe, barumweretse ngo arabirukana ababwira ati ‘ni mumve mu maso nibashaka babambure, mujya kubakorera se mwabanje kubimbwira’?
Niho umwe muri bo ahera agira ati “Perezida w’ishyirahamwe ry’abamotari witwa Muberuka Safari twababajwe n’uburyo yatwirukanye n’agasuzuguro kenshi, ni yo mpamvu twibaza icyo ubuyobozi bwacu butumariye kikatuyobera. Ibyabo ni inyungu zabo gusa twe nta cyo tubabwiye”.
Nubwo abo bamotari bavuga ko bambuwe amafaranga yabo, ntabwo bigeze bacika intege zo kuyakurikirana aho icyo kibazo bakigejeje no kuri Guverineri Gatabazi JMV, uwo munsi abemerera kubibafashamo ariko ubuyobozi bwa Airtel ngo bukomeza kunangira nk’uko abo bamotari babivuga.
Hagenimana Simon ati “Twabonye ubuyobozi bwacu butatwitayeho tugeza icyo kibazo kuri Guverineri Gatabazi. Yahise adusaba gukora urutonde anarusinyaho rwoherezwa muri Airtel, aduha umwe mubo bakorana araduherekeza. Ubuyobozi bwa Airtel bakimubona bamubwira ko bagiye guhita batwishyura, babonye agiye barayatwima”.
Mu kumenya icyo Guverineri Gatabazi JMV avuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yamwegereye avuga ko yakoze ibishoboka byose afasha abamotari hahembwamo bake, akaba asaba ko bageza icyo kibazo no mu buyobozi bwa Polisi nk’umufatanyabikorwa wa Airtel muri icyo gikorwa cyatumiwemo abamotari.

Agira ati “Hari abishyuwe kubera ko nabafashije, abatarishyuwe rero inama nabagira ni ukwegera uwabahaye akazi, niba ari Airtel niba na Polisi hari icyo yabunganira, kuko ni yo yari ifitanye imikorere y’uwo munsi, ni biba ngomba bazitabaze n’amafoto yagiye afatwa uwo munsi bamenye abo bakoranye.
Ariko bakemure ikibazo babahe amafaranga yabo kandi icyo kibazo nubwo kiremerezwa kiroroshye cyane amafaranga abamotari bishyuza ni make cyane ni bayabishyure kuko barakoze”.
Nyuma y’ibiganiro twagiranye n’abo bamotari, Kigali Today yanyarukiye ku cyicaro cya Airtel kuri uyu wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, mu rwego rwo kuganira n’ubuyobozi bwayo kuri icyo kibazo ariko umuyobozi ntiyaboneka.
Kigali Today yakomeje kumuhamagara kuri telefoni ariko ntiyitaba, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru twari tutarabasha kumubona.
Ohereza igitekerezo
|
Abamotari baragowe Si I Musanze honyine akarengane mubumotari nihose