Abamotari barashima ko ubuvugizi bakorewe na Kigali Today bwatumye bahabwa umwambaro mushya
Abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze barishimira umwambaro mushya w’akazi bahawe, aho bemeza ko isuku igiye kurushaho kwiyongera nyuma y’uko umwambaro w’akazi wari umaze kubasaziraho bikaba intandaro y’umwanda kuri bamwe.

Ni ibyishimo bagize nyuma y’uko Kigali Today isohoye inkuru ku itariki 22 Ugushyingo 2020, ifite umutwe ugira uti “Hari abamotari bavuga ko baterwa ipfunwe n’umwambaro w’akazi wabasaziyeho”.
Ubwo bashyikirizwaga umwambaro mushya ku wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2020 muri sitade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze, byari ibyishimo kuri bo nyuma y’igihe kinini basaba ko ubuyobozi bw’amakoperative yabo bwabagezaho imyambaro, bashimira uruhare rw’itangazamakuru mu ikemuka ry’ikibazo bari bafite.
Umwe muri bo witwa Hakizimana Viateur yagize ati “Kigali Today turayemera ivugira abamotari, ikandika bigakoreka. Urabona aho tuyihereye amakuru bihise bisubizwa vuba nta n’ukwezi guciyemo, mu gihe twari tumaze umwaka dukoresha umwambaro umwe wari waradusaziyeho, muradufashije tubonye undi”.

Mugenzi we witwa Imanizabayo Eric we yagize ati “Muradufashije twari twaravuze tubura abatwumva, twari tumaze kugira umwanda amajire yaradusaziyeho abantu badufata nk’abanyamwanda kandi turengana ari ikibazo cyo kubura akazi. Ugasanga bamwe bambaye amajire ashaje abandi batayambaye hari n’abambaye ateye ibiremo, ariko kuba duhawe umwambaro mushya ibibazo birakemutse isuku igiye urushaho kwiyongera”.

N’ubwo bahawe umwambaro mushya, baravuga ko udahagije aho basaba ko bajya bahabwa imyambaro ibiri cyangwa itatu, mu rwego rwo kurushaho kubona umwanya wo kuyigirira isuku.
Ngabonziza Egide ati “Amajire yari yaraboze ashaje, byari akavuyo iki gikorwa tucyakiriye neza, ariko umwambaro umwe ku mumotari ntabwo uhagije baduhaye ebyiri cyangwa eshatu nibwo byaba bihagije, hari ubwo utwara umuntu ufite akazigo kakakwanduza ukaba mu gitondo wakoresha indi mu gihe iyanduye yameshwe”.
Maruhanya Vincent we ati “Umwenda mushya uradushimishije twari tuwukeneye, urabona tumaze umwaka dukoresha umwe ibaze uyu munsi, ejo, ejobundi mu mwambaro umwe ni ikibazo, bagombye kuduha umwambaro byibura buri mezi ane, ni ngombwa ngo tugire isuku. Reba gutaha nijoro uvuye ku kazi ukayifura mu gitondo ukayibyukiramo ni ikibazo, umwambaro umwe ntabwo uhagije”.
Nyuma y’uko abamotari bagaragaje ibyishimo by’umwambaro bahawe ariko bagasaba ko umwambaro umwe udahagije, Ubuyobozi bw’urugaga rw’abamotari mu Rwanda buremeza ko hatazongera gutegerezwa ko umwambaro usazira ku bamotari, bubizeza ko kuri Noheli mu mpera z’uyu mwaka, bazongera bagahabwa undi mwambaro, mu rwego rwo kubarinda umwanda nk’uko Ngarambe Daniel, umuyobozi w’urwo rugaga yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Hano i Musanze abamotari bamaze iminsi batishimye, mu minsi yashize twari twabahaye umwambaro wari ushaje ubu tubahaye undi byibuza kugira ngo umumotari agire imyambaro ibiri, nanabemereye ko kuri Noheli bagomba kubona iundi mwambaro wa gatatu bakajya basimburanya bakagira isuku, Musanze ni akarere keza kagendamo ba Mukerarugendo ntitwifuza ko abamotari bagomba kugakoreramo basa nabi, bagomba kuba basa neza”.
Uretse uwo mwambaro bahawe, bashyikirijwe n’ibikoresho binyuranye bibafasha kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 birimo imiti yo gutera mu ntoki no mu ngofero (casque) ndetse n’udupfukamunwa.
Abamotari bakorera mu mujyi wa Musanze bagera mu 1300, bakaba babarizwa mu makoperative atatu akorera muri uwo mujyi.


Ohereza igitekerezo
|