Hari abamotari bavuga ko baterwa ipfunwe n’umwambaro w’akazi wabasaziyeho

Abakorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Musanze, barasaba ko bahabwa imyambaro mishya dore ko indi yabasaziyeho bakaba bari mu bihombo byo kuba badakora uko bikwiye kuko abatawambaye iyo bafashwe bacibwa amande.

Hari abo usanga uyu mwambaro warabacikiyeho bikaba ngo bibatera ipfunwe ndetse ntibabone n'abakiriya
Hari abo usanga uyu mwambaro warabacikiyeho bikaba ngo bibatera ipfunwe ndetse ntibabone n’abakiriya

Abo bamotari baravuga ko ubuyobozi bw’amakoperative yabo ari bwo bubyihishe inyuma, kuko sosiyete y’itumanaho ibambika bakaba banayamamaza yarenze ku masezerano yagiranye n’abo bamotari ubuyobozi burebera.

Abo bamotari kandi bavuga ko mu masezerano iyo sosiyete y’itumanaho, yari yabemereye kujya ibaha umwambaro mushya buri mezi atatu, ariko ngo bamaze umwaka urenga bakoresha umwambaro umwe, aho wamaze kubasaziraho, bageza ikibazo cyabo mu buyobozi bubakuriye ntibubyiteho.

Umwe muri abo bamotari witwa Hakizimana Viateur yagize ati “Ubundi twari dusanzwe duhabwa amakoti atatu tukagenda dusimbuzanya, ariko aho haziye iyi sosiyete nshya y’itumanaho twamamaza, murabona imyambaro yadusaziyeho tuyimaranye umwaka, hari abo yashaje bahitamo gukora banyuze mu nzira zitemewe birinda guhanwa, niba umufatanyabikorwa bimunaniye batugarurire uwo twahoranye waduhaga imyambaro itatu yo gusimburanya”.

Arongera ati “Mu masezerano twagiranye, yavugaga ko bazongera kuduha undi mwambaro mu mezi atatu none umwaka urashize, twagiye muri COVID-19 iyi ari yo twambaye na n’ubu ni yo twambaye, ubundi sosiyete y’itumanaho twamamaza usanga ntacyo bibabwiye, ndetse n’abayobozi bacu nta munsi tutabibabwira bakatwima amatwi, ugasanga abayobozi baravuga ngo abamotari mu mujyi wa Musanze tugira umwanda kandi ari bo bawudutera”.

Abenshi muri abo bamotari baganiriye na Kigali Today, bagarutse no ku bibazo bari guterwa n’umwambaro ushaje aho ngo muri aya mezi asoza umwaka bakabaye binjiza amafaranga bari mu bihombo bikabije, kuko batakibona abagenzi batwara kubera uwo mwambaro wabasaziyeho.

Ni byo umwe muri bo witwa Bucyensenge yagarutseho ati “Nimundebere iyi nambaye yarashwanyaguritse wagira ngo ndi umushumba kandi nkorera amafaranga, nta mugenzi ukintega ngo mutware kubera iyi jire iteye isoni, nibadufashe baduhe imyambaro yacu kuko mu misanzu dutanga buri munsi n’uwo mwambaro urimo”.

Uwitwa Nsayisenga Benjamin we yagize ati “Guhora wambara umwambaro umwe buri munsi utagira uwo uwusimbuza ugusaziraho kandi mbere twarahabwaga itatu, ni ibibazo, umuntu araturuka i Kigali asuye Musanze wajya kumutwara akakureka akagenda atwita abanyamwanda kandi atari ko biri. Sosiyete twamamariza yohereza amafaranga mu rugaga (Federation) agenewe umwambaro wacu w’akazi, ariko iyo bamaze kuyafata ntacyo badukorera”.

Abo bamotari bavuga ko uretse kuba uwo mwambaro ubateza umwanda ukabateza n’ibihombo, ngo n’inzego zishinzwe umutekano mu muhanda ntiziborohera mu gihe hari utwaye umugenzi atambaye uwo mwambaro mu gihe wamaze kumusaziraho akawureka.

Ni ho bahera basaba ubuvugizi kugira ngo abayobozi babo n’iyo sosiyete y’itumanaho ibambika bubahirize amasezerano bagiranye yo guhabwa umwambaro mu mezi atatu, bitaba ibyo bagahindura bakagarura sosiyete bahoze bakorana kuko ngo yo yabitagaho kandi ikubahiriza ibiri mu masezerano aho yabahaga imyambaro itatu yo kujya bahinduranya, bityo akazi kabo kakarushaho kugenda neza dore ko ariko kabatunze n’imiryango yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko abo bamotari bakorewe akarengane aho ngo bugiye gukurikirana icyo kibazo, aho nabwo bubona gihangayikishije abantu banyuranye barimo abakora ako kazi n’abakenera iyo serivise y’ingendo kuri moto.

Si icyo kibazo kireba inyungu z’abamotari n’abagenzi gusa gihangayikishije ubuyobozi bw’akarere, kuko ngo kuba abo bamotari bambara imyambaro yabasaziyeho, ari kimwe mu bishobora kwanduza isura y’umujyi wa Musanze ndetse n’Akarere ubwako, nk’uko Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’ako Karere yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ubuvugizi ni zo nshingano zacu, abo bantu turabegera n’abo bayobozi b’abamotari turebe uko uwo mwambaro uboneka vuba, cyane cyane ko baba baragiranye amasezerano n’iyo sosiyete aho igomba kubaha ibyo ibagomba ni ngombwa”.

Arongera ati “Ubwo buvugizi turabubemereye kandi birakemuka vuba, cyane cyane ko twimakaza umuco w’isuku mu karere kacu, ntibikwiye ko bakomeza kwambara ibicitse cyangwa bisa nabi, umwenda niba ushaje ugomba guhindurwa kuki bitakorwa hakiri kare? Abamotari batanga serivise ikenerwa na benshi twese tubona uruhare rwabo ?”.

Umujyi wa Musanze urakoreramo abamotari basaga 800, bibumbiye muri Koperative eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka