Abamotari bahawe umwambaro uzatanga amakuru ku bakoze ibyaha
Abamotari bo mu mujyi wa Musanze bahawe umwambaro mushya (gilet), ukoranye ikoranabuhanga rikubiyemo umwirondoro w’abamotari hagamijwe guca burundu akajagari gakorerwa muri uwo mwuga no kurwanya ibyaha byahungabanya umutekano.

Umuhango wo gutanga iyo myambaro wabereye kuri sitade Ubworoherane y’akarere ka Musanze, kuri uyu wa gatatu tariki 13 Ugushyingo 2019, aho abamotari babanje gusobanurirwa impamvu y’iyo gahunda y’umwambaro mushya n’ikoranabuhanga riwugize.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, asobanurira abamotari iby’iyo gahunda, yagize ati “Tumaze iminsi mu gikorwa cyo guha abamotari ikarita ibaranga, igaragaza ko ari muri koperative, inagaragaza ibyangombwa afite bimwemerera gutwara”.

Akomeza agira ati “Iyo karita ni yo tugiye gushingiraho mu guha umumotari umwambaro. Umumotari umwe arazana ya karita dukoze ku kamashini kagaragaze umwirongoro we, noneho wa mumotari ahabwe gilet, ahabwe na nimero yayo ku buryo yemezwa muri iyo mashini aho izajya itanga amakuru, ku buryo uzajya afata moto uwo mwambaro uzajya werekana umwirondoro w’umumotari”.
Ngarambe avuga ko ibyo babikoze bagamije guca akajagari kajyaga gakorerwa muri uwo mwuga, barwanya n’abivanga mu kazi bakora, no kwirinda abakora ibyaha binyuranye bikitirirwa na wa mumotari ukora neza.
Ni igikorwa cyashimishije abamotari bitabiriye iyo gahunda, aho bavuga ko abakoraga ibyaha muri uwo mwuga bagiye gufatwa.
Bemeza kandi ko guca akajagari mu mwuga wabo ari bimwe mu bigiye kubafasha guteza imbere umwuga bakora no kuwuha agaciro.

Kamegeri Alphonse, umaze imyaka 12 muri uwo mwuga w’ubumotari, avuga ko iyo myaka yose yakoze itagize icyo imugezaho bitewe no gukorera mu kajagari bakitirirwa ibyaha batakoze.
Ngo kuba bashyizeho ikoranabuhanga rimenya amakosa akorerwa muri ako kazi bigiye guteza imbere abagakora bagafitiye uburenganzira.
Ati “Ibyabaye uyu munsi ni iby’agaciro gakomeye, biratuma dukora akazi kinyamwuga. Mbere twakoraga tudafite gahunda isobanutse, aho abantu babaga batizanya umwambaro cyangwa bakawibana bakawukoresha mu byaha. Ariko ubu ni iby’agaciro, ari moto utwaye, ari gilet wambaye, ari nomero ya telefoni, byose biri mu mashini. Ni ikintu cyiza cyane”.
Kamegeri akomeza agira ati “Urajya ku iseta ugasanga umuntu akora ubumotari ataba muri koperative, ugasanga ibiciro arabigabanya, ni akajagari gusa. Hari abambaraga imyambaro yacu, wenda ugasanga yibye gilet, yakora ibyaha bikitirirwa twebwe.

Hari uherutse gutwara umugizi wa nabi atera gerenade byitirirwa twe. Ariko ubu abanyamanyanga akabo kashobotse, umurembetsi ake kashobotse, tugiye gukorera mu mutuzo dutere imbere”.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yaburiye abamotari bishora mu byaha batwara abagizi ba nabi, ababwira ko nibatabicikaho akabo kagiye gushoboka.
Abibutsa ko ikoranabuhanga rigiye kujya ritahura abatiza umurindi abahungabanya umutekano w’igihugu.
Agira ati “Ubu noneho mugiye kuba muzwi n’utumashini twinshi, uzajya ufata umugizi wa nabi numukubita kuri moto yawe aguhe amafaranga yigendere usigare wisobanura kuko ikoranabuhanga rizakwerekana.

Mugire amakenga ku bo mutwara, muhamagare mutange amakuru ku babishinzwe, ahasigaye umugizi wa nabi afatwe wikomereze akazi kawe. Abacengezi, abarembetsi n’abandi bagizi ba nabi bose bakoresha za moto mutange amakuru”.
Guverineri Gatabazi yibukije abamotari inshingano zikomeye bafitiye igihugu, aho bahuza abantu banyuranye barimo abacuruzi, abakozi ba Leta, ba mukerarugendo n’abandi.
Avuga ko ako kazi kazakomeza gutezwa imbere, mu kurushaho kukongerera agaciro kagatunga abagakora ndetse n’imiryango yabo.
Abasaba gufasha ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano mu kurushaho kuwurinda, ariko akananenga abamotari bafatiwe mu byaha binyuranye bihungabanya umutekano w’igihugu.
Ati “Ntacyo byaba bimaze kuba uri umumotari ariko udashobora kurinda umutekano, kandi umutekano ubuze akazi kawe kadashobora gushoboka. Ndagaya abamotari bagaragaye mu bihe byatambutse igihe bateraga gerenade mu karere ka Musanze.
Mwirinde abashaka kubakoresha mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi mufatanye n’inzego z’umutekano n’abayobozi, abagizi ba nabi bafatwe”.
Abamotari kandi basabwe gukora akazi, ariko barinda n’ubuzima bwabo, aho basabwe kwitabira kujya mu bwishingizi no kuzigama nkuko babisabwe na Bimenyimana Jaques, Umukozi w’ikigo cy’ubwishingizi cya Prime, ari na yo kiri gufatanya n’amakoperative y’abamotari mu kugeza ubwishingizi ku bamotari.

Ati “Iyo turebye mu ibarurishamibare, tubona abamotari benshi bakora impanuka batarigeze biteganyiriza, bagasiga ibibazo mu miryango yabo n’abana yabyaye bagahura n’ibibazo binyuranye birimo no kutiga.
Nibaze tubafashe dukorane tubarinde ibibazo bahura na byo mu gihe cy’impanuka, ndetse no kurinda abo batwaye”.
Uwo mwambaro wahawe abamotari watangiwe ubuntu, aho banibukijwe ko mu gihe ushaje bajya bagana ubuyobozi bwa koperative babamo bakabaha umushya, hagamijwe kunoza isuku n’imikoranire myiza muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga.
Ikindi abamotari babwiwe ni uko n’ingofero (Casque) zabo n’izabagenzi, zose zizagira ibara rimwe.
Ni mu rwego rwo kubatandukanya n’abadakora uwo mwuga, basabwa no kwirinda gutizanya moto na gilet, kugira ngo bataryozwa amakoza yakozwe n’abo babitije.

Igikorwa cyo gutanga umwambaro ku bamotari kirateganywa kubera mu turere twose tugize igihugu, ubu kikaba kimaze kubera mu karere ka Musanze no mu mujyi wa Kigali.
Ubu mu Rwanda abamotari bemewe n’amategeko, bafite amakarita y’akazi, banditse no mu bitabo by’amakoperative barabarirwa mu bihumbi 45, aho bahuriye mu ma koperative 82.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo nibyiza kudufasha gukorera mumucyo ariko nibanatworohereze gukora aho umumotari Ari hose hitwa mumakosa Kandi ahagararanye nibindi binyabiziga ntacyapa kibuza ko hatemewe Moto ariko imodoka zirahari Kandi mwese muri ibinyabiziga :urugero ibigo byinshi ntibakwemerera kwinjiramo na moto kuri police Head quarter traffic kumuhima ,umurenge wa muhima.namwe muzatubarize