Abamotari bahangayikishijwe n’abajura ba moto bafatwa ntibahanwe

Abamotari bakorera mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bahangayikishijwe n’uko bafata ababiba moto, bakabashyikiriza inzego zibishinzwe ariko bakarekurwa badahanwe.

Ibi abamotari babitangaje nyuma y’aho tariki ya 06/01/2016, bafashe umugabo wari wibye moto ya mugenzi wabo witwa Nyamanswa Viateur, abanje kumusuka urusenda mu maso; ariko bakaba bongeye kumubona afunguwe adaciriwe urubanza.

Abamotari bo mu Byimana batunguwe no kubona uwo bafashe yibye moto ku nshuro ya kabiri arekuwe adaciriwe urubanza.
Abamotari bo mu Byimana batunguwe no kubona uwo bafashe yibye moto ku nshuro ya kabiri arekuwe adaciriwe urubanza.

Aba bamotari bavuga ko atari ubwa mbere bari bafashe uyu ukekwaho ubujura, kuko ngo hari n’ubundi bamufashe, bamushyikiriza Polisi, nyuma batangazwa no kumubona hanze.

Nyuma y’aho bongeye kumufatira, tariki ya 06/01/2016, bakamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano, ngo bijejwe ko noneho atazarekurwa kuko yari yafatanywe igihanga, nyuma yo kumufatira i Muhanga akanagaragaza aho moto yari yibye yari iri.

Cyakora, abamotari bavuga ko batunguwe no kubona tariki 20/01/2016, afunguwe, akaza abigambaho avuga ko noneho agiye guhindura amayeri.

Umwe muri aba bamotari yagize ati “Twarumiwe tumubonye hano hanze, aza atubwira ati ‘noneho no kubica ndaza kubica. Sinababwiye ko ufunga atari we ufungura’?”

Umuyobizi wa Koperative y’Abamotari muri uyu Murenge wa Byimana, Kabano Innocent, akavuga ko ibi bintu babirambiwe. Ngo bagiye kwandikira inzego zose bireba, basaba ko hagira igikorwa kugira ngo abantu bakorere mu mudendezo.

Twifuje kumenya icyo Polisi ivuga ku irekurwa ry’uyu muntu umaze gufatwa kabiri yiba moto z’abamotari akarekurwa, maze Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP André Hakizimana, avuga ko ibyabo baba barabikoze bakabishyikiriza ubushinjacyaha.

CIP Hakizimana yagize ati “Twe dosiye twarayikoze tuyishyikiriza ubushinjacyaha. Iyo rero dosiye n’umufungwa byashyikirijwe ubushinjacyaha, ibyacu biba byarangiye.”

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha mu Rwanda, Nkusi Faustin, yadutangarije ko dosiye y’uwo muntu igikurikiranwa kuko ngo kuba yarafunguwe ntibivuze ko atazakurikiranwa.

Nkusi yagize ati “Si ngombwa ko buri gihe umunyacyaha wese afungwa; no hanze arakurikiranwa.”

Abamotari bakorera mu Murenge wa Byimana, bavuga ko bamaze kwibwa moto eshanu, abazibye babafata, bakabageza mu nzego zibishinzwe ariko bwacya bakabona baragarutse.

Uyu bavuga bafashe ubugira kabiri we ngo afite uburyo bukomeye yibamo moto kuko abanza kumena urusenda mu maso y’umumotari ku buryo ahuma agata ubwenge.

Aba bamotari bagasaba ko inzego zibishinzwe zikwiriye guhagurukira abantu nk’aba bababuza amahwemo, bakabangamira n’umutekano w’akazi kabo ko gutwara abagenzi kuri moto.

Aba bamotari kandi baravuga ko nihatagira igikorwa ngo uyu muntu bafashe yibye moto (nyuma yo kumena urusenda mu maso y’umumotari) ahanwe, uwo bazongera gufata batazigera bamujyana mu nzego z’ubuyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka