Abamotari bagiye kwigishwa indimi zajyaga zibagora mu kazi kabo

Ubuyobozi bw’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda (FERWACOTAMO) butangaza ko bwateguye amasomo yo kwigisha indimi ku batwara moto, gahunda igiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali.

Abatwara abagenzi kuri moto bagiye kwigishwa indimi
Abatwara abagenzi kuri moto bagiye kwigishwa indimi

Ngarambe Daniel, umuyobozi wa FERWACOTAMO ihuriwemo n’amahuriro y’abatwara abagenzi kuri moto yabitangarije Kigali Today ku wa 18 Gashyantare 2020, mu biganiro yagiranye n’abatwara abagenzi kuri moto mu Karere ka Rubavu.

Ngarambe Daniel abitangaje mu gihe avuga ko mu kuvugurura amakoperative y’abatwara abagenzi kuri moto hari byinshi bigomba guhinduka birimo no kutazongera kwitwa injiji ahubwo bagomba kujyana n’igihe kandi bagaha serivisi nziza abo batwara harimo n’abanyamahanga.

Biteganyijwe ko abatwara abagenzi kuri moto baziga indimi z’Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili, aho buri mumotari azajya yiyishyurira. Abazajya bishyura menshi ni abo mu Mujyi wa Kigali aho umumotari azajya yishyura ibihumbi bitatu na magana atanu ku kwezi kugira ngo haboneke inyubako yo kwigiramo, umwarimu wigisha abone igihembo n’ibikoresho byo kwigisha.

Ngarambe avuga ko hari abazakora akazi ko kwigisha bamaze kugirana amasezerano kandi iyi gahunda ikazakorwa mu ntara zose.

Bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Gisenyi babwiye Kigali Today ko kumenya indimi ari ikibazo mu kazi kabo.

Hari uwagize ati “Ejobundi natwaye umuzungu muvana ku mupaka munini mujyana kuri Brasserie ariko yavuze Icyongereza numva ntibivamo, twavuganye igiciro dukoresha amarenga. Kutwigisha Icyongereza turabikeneye kuko isi yabaye umudugudu.”

Undi utwara moto mu Karere ka Rubavu avuga ko bakunze guhura n’ikibazo cy’indimi mu gihe batwara abanyamahanga.

Ati “Hari igihe utamutwara kuko utamenye n’aho ashaka kujya, mu bamotari harimo abazi gusoma no kubara. Birakenewe ko n’izo ndimi tuzimenya tugashobora kuvugana n’abo dutwara.”

Icyakora bamwe mu bamotari bavuga ko ayo masomo bazayitabira natangira gusa bakagira impungenge ko kwiga bishobora kuzajya biba mu masaha atabanogeye cyangwa bakaza kubigisha barenzaho kandi bakeneye kumenya indimi bagomba kuzajya bakoresha mu kazi kabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikibazo kirimo nuko batwaka amafranga menshi reba nawe buri kwezi dutanga 5000frw bya koperative bashinze ishuri murayo ko nubundi tuyatanga ayo yandi bakayareka Dore umumotari amafranga asabwa buri mwaka 60000 byakorative+20000 rura72000RRV 75000 assurance 8000 patante 3000 irange nandi ntarondora aza atunguranye ubwo rero batworohereze rwose

Alias yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Rwose ni byiza kumenya indimi ariko mbere ya byose mubigishe kugira isuku nta mushoferi wa moto ndabona acyeye haba ku zuba cga mu mvura, mu cyaro cga mumugi ntawe:reba Gilet zacitse, Casque zacitse zinuka zidafunga, moto zitoga, ibikote ashaje, inkweto zishaje zidafurwa,amasogisi anuka acitse, ipentalo ziteye ibiremo,umubiri batoga bahumura parfum yihariye..., wa mubaza ati"nta mwanya mpora mu kazi, nta cumbi tugira nakoreramo isuku RURA tabara birasebye.
Abayobozi babo baracyeye gusa.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 20-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka