Abamotari 5,013 bakoze impanuka mu kwezi kumwe

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko mu ibarura yakoze ry’impanuka zabaye mu muhanda, kuva muri Kanama kugera muri Nzeri 2022, basanze umubare munini ari uw’abamotari.

Abamotari barasabwa kubahiriza amategeko y'umuhanda
Abamotari barasabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, SSP Irere René, avuga ko impanuka zakozwe n’abamotari kubera gupakira nabi imizigo, aho usanga bashyira imizigo kuri moto zabo ariko ntibayihambire ku buryo ishobora kuvaho ikitura hasi basanze ari 367.

Abandi n’abapakira imizigo irengeje ubushobozi bwa moto ugasanga bitumye umugenzi aticara neza, ndetse rimwe na rimwe moto ikaba yabirinduka abo nabo bagera kuri 432, naho impanuka zakozwe n’abamotari kubera guhagarara ahateza ibyago ni 1883, abakoze impanuka batagira ibyangombwa byo gutwara bagera kuri 1072.

Hari kandi abakoze impanuka bitewe n’ubusinzi bagera kuri 90, abagonze bagatoroka ni 36, naho abafashwe na Camera zo ku muhanda bakoze impanuka kubera umuvuduko mwinshi ni 90, abakoze impanuka kubera kutubahiriza amabwiriza, ndetse igihe bafatiwe mu ikosa aho kugira ngo bahagarare bagahita bahunga bagera kuri 1043.

SSP Irere asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’imihanda, gukurikiza amategeko agenga ibinyabizi no kwirinda ibyo ari byo bose byateza impanuka.

Ati “Iyo tugenzuye impanuka zabaye mu gihe cy’ukwezi dusanga abamotari aribo baza ku isonga mu mpanuka, kubera kutubahiriza amategeko agenga ibinyabiga, turabasaba rero gukosora amakosa yose twavuze ateza impanuka zo mu muhanda”.

Yongeraho ko gukoresha neza umuhanda hubahirizwa neza ibyapa n’ibimenyetso, ko aribyo birinda amakosa yateza umuvundo w’ibinyabiziga ndetse n’impanuka.

Abakoresha umuhanda basabwa kurangwa buri gihe n’ubworoherane, kuko iyo butabayeho bateza umuvundo w’ibinyabiziga utuma habaho gutinda mu nzira cyangwa hakaba haba impanuka.

SSP Irere avuga ko hari amwe mu makosa abamotari bakunze guhuriraho arimo iryo guhaguruka umugenzi atambaye ingofero yabugenewe, iryo kunyura ahantu hatemewe, gusesera mu bindi binyabiziga, kunyura ahagenewe abanyamaguru, kunyuraniraho iburyo cyangwa ahandi hatemewe, kutubahiriza inzira z’abanyamaguru igihe barimo kwambuka umuhanda, kwinjira mu muhanda batabanje gushishoza no guhindura icyerekezo mu buryo butunguranye, gutwarana abantu n’imizigo, gutwara imizigo irenze ubushobozi bwa moto n’andi makosa ashobora kubateza impanuka.

Iraguha Samuel ni umuotari ukorera akazi mu mujyi wa Kigali, avuga ko bamwe mu bamotari bagenda nabi bigatuma imodoka ibagonga.

Tuyishime Protegene ni umwe mu bamotari bakoze impanuka bimuviramo kugira ubumuga budakira, agira inama abakora uyu mwuga kwirinda amakosa ndetse bakagura ubwishingizi kuko bifasha igihe wahuye n’impanuka.

Ati “Nagonzwa n’imodoka ntwaye moto, naturitse umugongo ubu naramugaye, igitekerezo natanga ku bashoferi, ni ukureka umuvuduko, kureka inzoga ndetse no kureka telefone n’ikindi gikunze kubaho cyo gusuzugurana mu muhanda mu kubisikana”.

Umuyobozi Mukuru w’ikigega cyihariye cy’ingoboka, Nzabonikuza Joseph, mu kiganiro aherutse kugirana na Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko mu mwaka wa 2021 na 2022 Leta yatanze amafaranga ku mpanuka zitamenyekanye ndetse n’ibinyabiziga bidafite ubwishingizi agera kuri miliyoni 909, aho hantu harimo uruhare rw’abamotari bagera kuri 80%.

Ati “Ni ukuvuga ko hari abantu bakora impanuka bagasanga ikinyabiziga nta bwishingizi gifite, cyangwa se cyagonze umuntu, cyangwa kikagonga ibindi binyabiziga kikigendera, Leta ibinyujije muri iki kigo yishyura abahohotewe muri izo mpanuka.

Nzabonimpa avuga ko buri muntu wese utunze ipikipiki aba agomba kubifatira ubwishingizi ku by’abandi ibyo binyabiziga byakwangiza.

Polisi ivuga ko abamotari bakunze guteza impanuka
Polisi ivuga ko abamotari bakunze guteza impanuka

Ati “Iyo habayeho ko uwagonze aciye mu rihumye Leta, biba ngombwa ko igoboka aba bantu ariko igasubira inyuma igashaka uwagonze, kugira ngo aryozwe ibyo aba yakoze.”

Birumvikana iyo uwahohotewe atamenyekanye Leta iramwishyura, iki kigo rero ntabwo kigarukira aho gusa ahubwo kigira n’uruhare mu kurinda umutekano wo mu muhanda, kugira ngo ugende neza kuko gifatanya na Polisi y’Igihugu mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwirinda impanuka zo mu muhanda, ariko cyane cyane no kubasobanurira akamaro ko gushaka ubwishingizi.

Ikigega cy’ingoboka cyihariye cyatangiye muri 2012. Mu myaka 10 ishize cyakiriye dosiye 23,370 z’abahohotewe n’inyamaswa. Izishyuwe ni dosiye 21,632 zatanzweho Amafaranga y’u Rwanda miliyari 2 na miliyoni zisaga 700.

Muri iyo myaka kandi iki kigega cyishyuye dosiye 2,360 z’abagonzwe n’ibinyabiziga, ariko izishyuwe ni 2,059 zatanzweho miliyari zisaga 5,5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu Rwanda,motos zica cyangwa zigakomeretsa abantu ibihumbi byinshi buri mwaka.Niyo mpamvu Ibihugu nka Madagascar na Congo Brazzaville byaciye Abamotari mu mihanda.Tujye duhora twiteguye urupfu.Dushake cyane imana,ntitwibere gusa mu by’isi,kugirango imana izatuzure ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

Bakubwiye se ko ibyo bihugu byaciye moto mumuhanda kubera impfu zabantu? Moto nitakugonga se ntabwo uzapfa?
Reka tujye twaguka mumitekerereze,ibyo bihugu byazihagaritse kubera impamvu zabyo bwite, wowe wafata urugo rwa runaka ugashaka kugendera kubyo rugendera ho utazi impamvu? Jyewe ndumva harebwa amakosa akorwa hanyuma agakumirwa, moto zibeshejeho imiryango myishi my friend! Kandi nawe haraho uyikenera ndabizi nitakujyanira umwana kwishuri uzayikoresha mukibazo kiri emergency cg ibesheho nyirayo ntaze kugusaba cyangwa ngo akwibe.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2022  →  Musubize

Bakubwiye se ko ibyo bihugu byaciye moto mumuhanda kubera impfu zabantu? Moto nitakugonga se ntabwo uzapfa?
Reka tujye twaguka mumitekerereze,ibyo bihugu byazihagaritse kubera impamvu zabyo bwite, wowe wafata urugo rwa runaka ugashaka kugendera kubyo rugendera ho utazi impamvu? Jyewe ndumva harebwa amakosa akorwa hanyuma agakumirwa, moto zibeshejeho imiryango myishi my friend! Kandi nawe haraho uyikenera ndabizi nitakujyanira umwana kwishuri uzayikoresha mukibazo kiri emergency cg ibesheho nyirayo ntaze kugusaba cyangwa ngo akwibe.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka