Abaministiri ba Sudani y’epfo baje kurebera ku Rwanda uko inzego z’imiyoborere zubakwa

Itsinda ry’abayobozi 13 bakuru b’igihugu cya Sudani y’Epfo barimo abaministiri barindwi n’abaministiri bungirije bane, riri mu Rwanda kuva ku cyumweru tariki 26/4/2015, aho baje kwiga uburyo igihugu cyashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kugira ngo na bo bajye kuvugurura inzego z’imirimo mu gihugu cyabo.

Abayobozi muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’abo mu Rwego rushinzwe imiyoborere (RGB) bakiriye itsinda riturutse muri Sudani y’epfo kuri uyu wa mbere tariki 27/4/2015, barigaragarije incamake y’amateka y’amacakubiri yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside, ndetse n’ibyakozwe kugira ngo ubu rube rugeze ku rwego rwo kugendwa n’amahanga.

Itsinda ry'abayobozi bakuru muri Sudani y'epfo, ryakiriwe mu kigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda(RGB).
Itsinda ry’abayobozi bakuru muri Sudani y’epfo, ryakiriwe mu kigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda(RGB).

Inyandiko za MINALOC na RGB zirerekana ko imiyoborere myiza u Rwanda ruyikesha gahunda Perezida Paul Kagame yashyizeho, zirimo iy’ubumwe n’ubwiyunge, gutanga uburenganzira bungana ku banyarwanda bose, kurwanya akarengane na ruswa, kubahiriza uburinganire bw’abagore n’abagabo, gusaranganya ubutegetsi, ndetse no kugendera ku cyerekezo na gahunda mbaturabukungu.

Iri tsinda riturutse muri Sudani y’epfo ryaje riyobowe na Ministiri waho ushinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, Ngor Kolong Ngor, akaba ahamya ko barimo kubona byinshi abanyarwanda banyuzemo kugeza ubu ngo bibaha ubunararibonye.

Ifoto y'urwibutso irimo itsinda ry'abayobozi bakuru baturutse muri Sudani y'epfo, abayobozi muri MINALOC, ndetse n'abo muri RGB.
Ifoto y’urwibutso irimo itsinda ry’abayobozi bakuru baturutse muri Sudani y’epfo, abayobozi muri MINALOC, ndetse n’abo muri RGB.

“Ubu bumenyi tuzabukoresha mu kunoza imirimo inyuranye ijyanye n’imiyoborere, kurwanya ruswa no guteza imbere ibikorwaremezo. Urugendo twakoreye mu Rwanda twarwita umwiherero wo kwiyungura ubumenyi”, nk’uko Ngor Kolong Ngor yabwiye abanyamakuru, nyuma yo kuganirizwa n’abayobozi muri MINALOC na RGB.

Yavuze ko ikidasanzwe ku Rwanda, ngo ari uburyo rwavuye muri Jenoside, ubu rukaba rufite abaturage bamaze kwiyunga, biyemeje gufatanya no gukorera hamwe bagateza imbere igihugu cyabo.

Igihugu cya Sudani y’epfo kimaze imyaka itatu gusa cyitwa igihugu cyigenga, nyuma y’aho mu mwaka wa 2011 cyiyomoye kuri Sudani. Icyakora ntabwo cyagize amahirwe yo kubyina intsinzi y’ubwigenge, kuko kugeza ubu kitarakira ibikomere by’intambara abaturage bacyo bamazemo imyaka ibiri.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

baze tubahe amasomo bazasubire iwabo bashaka uko bakwiteza imbere bubaka inzego zabo dore ko bakiri bato cyane

kirenga yanditse ku itariki ya: 28-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka