Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga muri CEPGL barasaba impinduka

Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu mu biyaga bigari (CEPGL) bashimangiye ko bagiye gukorera hamwe mu guteza imbere ibikorwa by’uwo muryango ariko nawo ukarushaho kugira impinduka no gutanga umusaruro ku baturage mu bikorwa by’iterambere, ubuhahirane n’ubukungu.

Mu nama ya 24 yahuje abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize CEPGL taliki ya 14/2/2014, abaminisitiri bagaragaje ko uyu muryango ufite uruhare mu iterambere ry’ibihugu biwugize kuko bihuje amateka, umuco n’ibibazo byaranze akarere kandi bafatanyije bashobora kubivamo, bemerera CEPGL kuzakoresha ingengo y’imari igera kuri 2,645,355 z’amayero muri 2014.

Muri iyi nama abaminisitiri basabye ko imigabane bashyira muri CEPGL yatangirwa ku gihe kugira ngo byorohereze uyu muryango kugera ku ntego wihaye zishingiye ku mahoro, umutekano n’imiyoborere myiza, kwita ku guteza imbere ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kongera ibikorwa remezo birimo ingufu z’amashanyarazi, itumanaho hamwe no kongera ibiribwa.

Aminisitiri b'ububanyi n'amahanga mu bihugu bya CEPGL. Kavakure Laurent (Burundi), Tunda ya Kasende (Congo) na Louise Mushikiwabo(Rwanda).
Aminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu bya CEPGL. Kavakure Laurent (Burundi), Tunda ya Kasende (Congo) na Louise Mushikiwabo(Rwanda).

Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Rwanda avuga ko umwaka wa 2014 ugomba kujyana n’impinduka n’ivugurura mu bikorwa, kugira ngo akarere gashobore gucyemura ibibazo by’imibereho y’abagatuye, ndetse ubuhahirane bwiyongere hubakwa ibikorwa remezo, hongerwa ubushakashatsi mu kongera umusaruro.

Umuryango wa CEPGL wakunze kubangamirwa n’intambara ziterwa n’imitwe yitwaza intwaro mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hakaba n’urwicyekwe mu bihugu bihuriye muri CEPGL, abaminisitiri bemeranyije ko bagiye gufatanya mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

Tunda ya Kasende wungirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo avuga ko imitwe yatangiye kurwanywa, nyuma ya M23, ubu hari gukurwaho umutwe wa ADF wo mu gihugu cya Uganda kandi hazakurikiraho umutwe wa FDLR kugira ibihugu bishobore gukorera mu mucyo.

Zimwe mu mpugucye z'ibihugu zigiye hamwe imikorere ya CEPGL.
Zimwe mu mpugucye z’ibihugu zigiye hamwe imikorere ya CEPGL.

Muri iyi nama hemejwe igenabikorwa zigenderwaho na CEPGL kuva muri 2013-2020, gushyigikira ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Ruzizi III ruzajya rutanga amashanyarazi, hamwe no gufasha indi mishinga ya CEPGL nka IRAZ, EGL na BDEGL gukora neza, hemezwa ko abaminisitiri b’imari n’ingufu bahura kugira ngo haganirwe ku kibazo cy’imyenda y’amashanyarazi ya SINELAC utarishyuwe.

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga muri CEPGL banasabye ko hafatwa ingamba zo kurwanya isuri n’imyanda ijya mu kiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi mu kubungabunga ibidukikije , hasabwa ko u Rwanda na Congo mu gihe cyihuse haba kwimura abaturage baturiye ahazubakwa urugomero rwa Ruzizi III.

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bihugu bigize CEPGL basanga imishinga ya CEPGL yakomeza gukora ndetse ibihugu bigatanga umugabane w’amadollars ibihumbi 600 mu mushinga wa IRAZ, no gukomeza gufasha banki ya CEPGL gukomeza ibikorwa nyuma y’igihe kinini idakora.

Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n'amahanga mu bihugu bya CEPGL (Burundi, Congo n'u Rwanda).
Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga mu bihugu bya CEPGL (Burundi, Congo n’u Rwanda).

Mu igenamigambi ry’umuryango wa CEPGL, hagaragazwa imishinga 57 igomba gutezwa imbere harimo 7 irebana n’amahoro, umutekano n’imiyoborere myiza, 9 yateza imbere akarere mu buhahirane n’ubucuruzi, 30 y’ibikorwa remezo nk’imihanda, ingufu z’amashanyarazi n’ikoranabuhanga, 11 ikibanda ku buhinzi no kongera ibiribwa.
Ingengo y’imari iteganywa gukoresha kuva 2014-2020 igera kuri miliyari 6 z’amayero.

Minisitiri Mushikiwabo yifatanyije n’Abarundi bahuye n’ibiza

Nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu mujyi wa Bujumbura igahitana abaturage bagera 67, hagakomereka 80 naho abagera ku bihumbi 12 bakava mu byabo, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri CEPGL bifatanyije n’abahuye n’icyo kiza.

Minisitiri Mushikiwabo n'abandi bayobozi basura inkambi icumbikiwemo Abarundi bangirijwe n'ibiza muri kkomine Kinama.
Minisitiri Mushikiwabo n’abandi bayobozi basura inkambi icumbikiwemo Abarundi bangirijwe n’ibiza muri kkomine Kinama.

Nyuma yo gusura abaturage bashyizwe mu nkambi muri Komini Kinama muri Bujumbura, ahasenyutse inyubako zituwemo n’abantu n’amashuri abana bigiragamo, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rusanzwe rufatikanya n’Abarundi mu gucyemura ibibazo kandi n’ubu rutazabatererana.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

ubwo muri gahunda bafite harimo kwanga imitwe y’itwara nka gisirikare harimo no kuzaka intwaro nibyiza cyane kuko iterambere ryuyu muryango rizahera mugushaka amahoro arambye muri ibi bihugu cyane cyane bahere mukurwanya FDLR kuko iuza umutekano muri Congo nyuma yibyo mmuzabona uko CEPGL ikora igatera imbere cyane.

Minana yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Abirabura ni abadabagizi, ngo imibereho myiza ni intambara yo guhitana abakongomani, nabana b’aba FDLR!!! Igihe nta mémocratie, nubutegetsi buha uburenganzira umuntu wese ibyo mwubaka byose ni amase. Muzaherera kwambara neza gusa ario umusaruro wanyu ni zeru

Manzi yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

uyu muryango nyamara ushyizwemo imbaraga wazamura ubukungu bwaka karere maze iterambere rikatugeraho ku bwinshi. harebwe icyandindizaga ibikorwa byawo , harebwe kandi umuti watangw amu gukumira cg se kurangiza burundi icyibazo cy’imitwe yitwaje intwaro maze barebe ko hari ikindi kibazo kigaragara

makanyaga yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

impinduka, amahoro y’akarere kibiyaga bigari biri mumaboko y’abayobozi bako, ikibazo kibabaza cyane nuko usanga hari ibihugu ari nabyo birimo ibibazo bikoye ariko ibyo bihigu ntibyumvikane nibindi kucyakorwa ngo aka karere kabon amahoro arambye, u rwanda kibi mubihugu bifite amahoro ahamye kikaba cyifuza ko nibindi bihugu nabyo byarangamo amahoro arambye ariko ibihugu nka congo ntibibikozwa gusa nuguhera mumatiku adafite aho atuganisha, congo igasabwa gukora akantu gato rwose ari nako pfundo ry’ibura ry’amahoro muri aka karere, ariko ntibikozwa, buri congo ivuze iti nkuye amaboko kuri FDLR ikarekera kuyifasha, ukareba ngo aakarere karabona amahoro arambye, ariko ntibikozwa kandi ninayo ibihombramo cyane.

martin yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka