Abambuwe na sosiyete ENRD icukura amabuye y’agaciro baratabaza Leta ngo ibarengere

Abaturage bakoreye sosiyete ENRD yacukuraga amabuye y’agaciro mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero, ikaza guhagarikwa kubera ko yacukuraga ku buryo bwangiza ibidukikije, barasaba ko ubuyobozi bwabishyuriza amafaranga batishyuwe.

Abo baturage bamaze amezi atandatu batari babona amafaranga yabo kandi ntibazi aho iyi sosiyete yagiye.

Ababa batishyuwe bavuga ko batakarije ingufu muri ubu bucukuzi kuko mu busanzwe ari akazi gasaba ingufu zirenze cyane ko ubu bucukuzi ari gakondo nta mamashini bakoreshaga.

Ngo aho kugira ngo bagumye kwicwa n’inzara ibikoresho by’iyo sosiyete byagurishwa bakishyurwa dore ko mu masezerano y’akazi bagiranye ntaho bavuganye kumara ukwezi badahembwe.

Uwishyuza amafaranga make yishyuza ibihumbi 180 kuko, kontaro ya make yari amafaranga ibihumbi 30 ku kwezi none bakaba bamaze amezi atandatu badahembwa.

Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Muhanda, Kampire Raimond, avuga ko icyo kibazo bakizi bari gukora ibishoboka byose ngo abo baturage bishyurwe.

Avuga ko bari gushaka uko bakora urutonde rw’aba bakozi ndetse n’amafaranga babarimo kugira ngo babakorere ubuvugizi ndetse ngo binabaye ngombwa ibikoresho by’iyi sosiyeti birimo amazu, amamashini n’ibindi byagurishwa ariko abaturage bagahembwa.

Kujyeza ubu umubare w’abambuwe n’iyi sosiyete ntibari bamenyekana, ariko bakeka ko baba bakabakaba mu ijana.

Kuva tariki 15/10/2012, umurenge wa Muhanda ukazakorana inama n’abakoreraga iyo sosiyete kugirango bamenye umubare nyawo bazabone uko bishyurizwa.

Leta y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza agenga abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo barengere ibidukikije.

Amwe muri ayo mabwiriza harimo gusiba ibinogo by’aho bacukuye amabuye y’agaciro, kutarandura ibiti no kutavogera imigezi.

Isosiyeti ENRD yacukuraga amabuye y’agaciro mu murenge wa Muhanda yo ntiyabyubahirije kuko aho yacukuye ayo mabuye ubu hakigaragara ibinogo ndetse n’amabuye bacukuye akiri imusozi.

Usibye icyo hajemo n’ikibazo cy’uko iyi sosiyete yatobye amazi y’umugezi wa Gapfunsi unyura munsi y’ishyamaba rya Gishwati, hamwe ukanata inzira yawo, ibi bikaba byaranateye inkangu.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka