Abambasaderi basuye ibikorwa remezo byo muri Rubavu
Ku munsi wa kabiri w’urugendo rugamije kwereka no gusobanurira abahagarariye ubuhugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda uko Abanyarwanda babayeho, aba banyamahanga basuye ibikorwa remezo bigize akarere ka Rubavu, mu intara y’iburengerazuba.
Mu gitondo cya tariki 09/12/2011 bazindukiye ku ruganda rushya rw’umuriro rwa Keya no ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda.
Ku ruganda rwa Keya basobanuriwe uburyo uyu mushinga ufite ubushobozi bwo gutanga Mega Watts 3,2. Hashize amezi abiri uru ruganda rufunguwe ku mugaragaro.
Uruganda rwa Pfunda rwo rutunganya icyayi kiza ku mwanya wa mbere ku masoko mpuzamahanga bitewe n’igice cy’ubutaka cyegutse iki cyayi gihingwamo.
Uru ruganda rwatangijwe mu mwaka wa 2004, rwatangiye rutunganya ibiro 1.099.625 ariko kuri ubu rukaba rugeze kuri miliyoni 2 n’igice.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|