Abambasaderi barashima akazi ka ICTR

Nyuma yo gusura urukiko mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda rukorera Arusha muri Tanzania (ICTR), Abambasaderi 8 bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashimye akazi urwo rukiko rukora ko guca umuco wo kudahana no kwirinda ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yagira ahandi iba ku isi.

Ambasaderi Richard Kabonero uhagarariye igihugu cya Uganda mu Rwanda wari uyoboye iryo tsinda yatangaje ko gusura ICTR byari mu rwego rwo kurushaho kumenya ibikorwa n’uru rukiko kuko basanga bifite akamaro kanini.

Iri tsinda ry’abagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ryasanze ikibazo gikomereye urukiko ari ugukomeza gucumbikira abantu barangije kuburana bakaba abere ariko batarabona igihugu kibakira. Ubu muri urwo rukiko habarizwa Abanyarwanda 5 baburanye bakaba abere bagicumbikiwe n’urwo rukiko.

Tariki 03/02/2012, aba bambasaderi basuye ibice bitandukanye by’uru rukiko birimo ubwanditsi bw’urukiko, ubushinjacyaha n’abacamanza hamwe na gereza y’urukiko mpuzamahanga.

Abambasaderi basuye ICTR barimo uhagariye igihugu cya Uganda, Tanzania, Kenya, Ubushinwa, Uburusiya, Afurika y’Epfo, Ubwongereza n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka