Abambasaderi b’ibihugu bya Afurika mu Rwanda basuye inkambi ya Nkamira

Abambasaderi bahagarariye ibihugu byo muri Afurikamu Rwanda, tariki 27/06/2012, basuye impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Nkamira, bagendereye kubahumuriza no kubereka ko bari kumwe.

Abambasaderi bahagarariye Kenya, Uganda, Sudan, Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Afurika y’Epfo bari baherekejwe n’abahagarariye amashami y’Umuryango y’Abibumbye akorera mu nkambi ya Nkamira.

Leta y’u Rwanda yishimiye uruzinduko rw’abagarariye ibihugu bya Afurika mu Rwanda kuko byerekana ko ikibazo cy’impunzi kitahariwe u Rwanda gus; nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Antoine Ruvebana.

Ruvebana yizeye ko nyuma y’aho hazabaho ibikorwa byo gushaka umuti w’ibibazo byagaragaye.

Aba bashyitsi babanje gusura inkambi berekwa uko yubatse, uburyo impunzi zishyirwa ku rutonde mbere yo kujyanwa mu nkambi nshya ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe.

Antoine Ruvebana asobanurira abashyitsi imiterere y'inkambi n'ibikorwa bihakorerwa.
Antoine Ruvebana asobanurira abashyitsi imiterere y’inkambi n’ibikorwa bihakorerwa.

Impunzi zanabonye umwanya wo kuganira n’abambasaderi zibabwira uko zibayeho n’uko byari byifashe muri Kongo. Abavuze bose bibanze ku itotezwa ry’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda no kubura ubatabera.

Uwimana Divine, uhagarariye komite y’impunzi mu nkambi ya Nkambi yasobanuye ko itotezwa ryatangiye kera kuko bene wabo bicwaga bakaburirwa irengero ntihagire n’iperereza rikorwa cyane cyane mu duce twa Mushaki na Ngungu.

Uwimana yongeraho ko Leta ya Kongo ubwayo n’abasirikare bayo babatereranye aho na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru yivugiye mu bitangazamakuru ko abari guhunga ari Abanyarwanda bari gusubira iwabo.

Impunzi kandi zitunga agatoki MONUSCO ko nta butabazi na buke bigeze bayibonaho kuko n’abaturage baturiye ikigo cya MONUSCO bahahungiraga bakabirukana bakababwira ko ari bo bakurura ibibazo; nk’uko Uwimana yakomeje abisobanura.

Victoria Akyeampong uhagarariye UNFPA mu Rwanda aganira n'umwana w'impunzi.
Victoria Akyeampong uhagarariye UNFPA mu Rwanda aganira n’umwana w’impunzi.

MONUSCO ngo yacumbikiraga abagore n’abakobwa bari busambanye gusa, iyo bababuraga bajyaga kubishakira mu ngo zabo bakabaha amafaranga. Kugeza ubu, hari n’abandi Banyekongo bafungiwe ahitwa Minova batararekurwa.

Uwimana yasabye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga kubavugira bakabona aho bita iwabo kuko imyaka ibaye myinshi babuzwa amahoro mu gihugu abasokuruza babo bavukiyemo.

Yagize ati “birababaje ko iyi ari inkambi ya kane itwubakiwe, abacu bose basaziye mu buhungiro!”

Abambasaderi kandi babashije kuganira n’abahuye n’ihohoterwa barikorewe n’abasirikare ba Kongo. MK ni umutegarugori wari warashakanye n’umusirikare wa Kongo. MK yasobanuye ko abasirikare bategetse umugabo we kumwica kuko avuga Ikinyarwanda ariko yarabyanze baramwica.

Abo basirikare bamaze kumwicira umugabo na we bamufashe ku ngufu kugeza aho ajyaniwe mu bitaro, aho niho yaturutse ahungira mu Rwanda n’abana be bane bazanywe n’abaturanyi.

Rwagakoga Rugango Leonard we ni umusaza utabasha kugenda kubera icyuma abasirikare ba Kongo bamuteye mu kaguru, n’inkoni zamuteye umusonga mu mbavu. Umukobwa we avuga ko abakubise se bavugaga ururimi batazi, ariko nyuma baje kubwirwa ko ari abasirikare ba Leta bavugaga Ilingala.

Abana babona imikino ibamara ubwigunge.
Abana babona imikino ibamara ubwigunge.

Impunzi ntizabuze ubuzima gusa kuko zaje amara masa; nk’uko Andre Nsengiyumva w’umworozi yabivuze. Nsengiyumva yavuze ko atigeze agira amahoro kuko abasirikare bahoraga bamushinja ko ari umusirikare, ibi bikaba byaratumye asiga inka 72 nta muntu azisigiye agakiza amagara ye.

Nyuma y’ibi biganiro birambuye, Richard T. Kabonero uhagarariye Uganda mu Rwanda yihanganishije izi mpunzi mu izina ry’abandi bambasaderi, kandi abizeza ko ibihugu bahagarariye bigiye gushaka ubufasha babagenera kuko ibibazo by’Abanyafurika hageze ko bikemurwa n’abandi banyafurika.

Ambasaderi Kabonero asanga umuturage wese uri ku bitaka bw’igihugu agomba kurindwa hatarebwe ururimi avuga. Yagize ati “ni inshingano za Leta iyo ari yose kubungabunga ubuzima bwa muntu, ururimi rutitaweho”.

Impunzi z’Abanyekongo ziracyakomeza guhungira mu Rwanda, ku munsi inkambi ya Nkamira yakira hagati ya 200 na 500.

Inkambi ya Nkamira ifite impunzi 11,034, izimaze kugezwa mu nkambi ya Kigeme zingana na 5,056. Inkambi ya Kigeme yagizwe inkambi y’igihe kinini ifite ibikoresho byose amazi, amashanyarazi, ivuriro n’ibitaro.

Abana na bo baratekerejwe kuko hari amashuri y’inshuke, abanza n’ay’isumbuye yiteguye kubakira.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka